Inkuru ndende

BIHEMU: Agace ka 25

Nahereye kare nibaza aho nahera nandika iyi baruwa ariko ni hahandi reka ntangire, ngire icyo nkubwira

Ndabizi ukibona iyi baruwa uri kwibaza niba ari ibaruwa yo kugusezeraho, ariko se wamenya ute niba tutazongera kubonana? Niduhurira mu nzira ntunsuhuze ntabwo nzakuveba, rwose ntuzagire ikibazo. Ariko ku bwanjye niduhura uzansuhuze nanjye nzabikora uko. Ndifuza ko ubaho wishimye kandi ndabizi neza ko utari kuzishima uri kumwe nanjye. Uzabona umugore mwiza ndabyizeye

Rimwe cyangwa kenshi muri wowe warabibonaga ko hagati yacu bitagenda neza. Buri wese yiziritse ku wundi yizera ko wenda bizagera aho bigakunda gusa twaribeshyaga ntabwo umwe muri twe yaremewe undi. Nzagukumbura pee. Ndabizi ko ubizi ko ibyo mvuga ari ukuri kuko nubwo twabanye nabi ariko sinakirengagiza ibihe byiza twagiye tugirana. Igihe cyose nzajya ngutekerezaho, igihe cyose nzakwibuka sinzibuka ibibi byabaye hagati yacu ahubwo nzajya nibuka ibyiza byabayeho. Iteka nzibuka kandi nzaha agaciro ibyo wankoreye byose, nzashima aho wankuye n’aho wangejeje

Nigeze gusoma ahantu ko abakundana bya nyabyo umwe adahindura undi ahubwo umwe yuzuza undi. Twe rero twashakaga gukora ikinyuranyo, byanyeretse ko nta rukundo rwa nyarwo rwari hagati yacu

Nubwo natinze gufata iki cyemezo ariko ndabona hageze ngo jyewe nawe buri wese abe ukwe, ni byiza guhagarika ubucuti kuruta kuzasaba gatanya, na byo nabisomye ahantu

Nubona undi mukobwa ukamukunda ndakwinginze uzabanze umenye niba arya inyama kuko naba ameze nkanjye ndabizi neza muzabana nabi kandi ari wowe na we muzabangamirwa. Rero uzabanze umenye ko muhuje imyumvire ku byerekeye imirire. Ndakwinginze igirire icyizere, uzabona umukobwa mwiza kundenga, nunashaka miss uzamubona, kuko gushaka ni ko gushobora. Uburanga burashira urabizi nawe ariko umutima wuzuye urukundo rutagira icyo rushingiyeho ni wo utashira niyo haza impinduka zimeze gute. Uwo mutima ndifuza ko uzawugira

Muri iyi baruwa ngufi kandi ndende ntabwo ndi buvugemo ibibi kuko ibyo twabayemo ni byo byinshi kandi twembi twarababaye bihagije. Ndagusaba ninginga ntuzanyange na rimwe ahubwo wumve ko uyu mwanzuro mfashe ari ingenzi haba kuri jyewe cyangwa kuri wowe

Ikindi nakumenyesha ko ngiye guhindura nimero, na hamwe twabanaga ubu namaze kuzinga ibyanjye byose nimutse, ntuzigore unshakisha. Ngiye kongera nitekerezeho, ngiye gushaka uko nagira ubuzima bushya. Ahari umunsi umwe nzi ko tuzahura, tuzongera tuganire twibukiranye ibyahise byose

Ndangirije aha. Nakavuze byinshi ariko icya ngombwa nshaka kugusaba imbabazi kuko sinakabaye nahagaritse ubukwe tugeze aho tugomba gusezeranira, ariko ni wo mwanzuro ushoboka nabonye ngomba gufata. Naratinze mba narabivuyemo mbere hose ariko gutinda biruta gusiba, umbabarire

Ndabizi urababaye, warakaye, urumva umfashe wenda wangirira nabi kuko kubikorera imbere y’inshuti n’imiryango ndabizi si byiza ariko se ko umutima wambujije kumanika akaboko ngo nemere ibitandimo ari wowe wari gukora iki?

Louis, ube amahoro, wenda tuzabonana

Lilas

 

Ngiyo ibaruwa Louis yakiriye. Ese yayakiriye ryari? Ese byagenze bite ngo Lilas abivemo ku munota wa nyuma? Ubu se Calvin arabizi ko batabanye? Tubwire muri comment uko wakiriye iyi baruwa n’uyu mwanzuro wa Lilas. Agace ka 26 ntikazagucike

 

BIRAMAHIRE Francois Jassu

5 comments

  1. mbega byiza nishimiye ko lilas atabanye na lowis gusa ndumva mfitiye ubwoba calvin!!!!!!!!!!!!!kuberi iki inkuru yakwita bihemu?

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s