Imirire Ubuzima

Igihe nyacyo cyo kurya salade

Salade ni rimwe mu mafunguro benshi bita ay’abasirimu cyangwa abakire, nyamara burya ni ryo funguro ryoroshye gutegura, yewe rishobora no guhenduka kurenza andi kuko ni ifunguro rikoreshwa ibintu bibisi busa. Ushobora gukoresha amashu n’inyanya n’igitunguru ukarenzaho akunyu ukirira. Ushobora gutogora imiteja na poivron ubundi ugakatiraho agatunguru ugakamuriramo ahadimu ukongeraho beterave ukarya, …

Nyamara benshi bibaza igihe nyacyo cyo kurya salade. Ese ni mu gitondo, ku manywa cyangwa nijoro?

Ese wayirya mbere y’ibitetse, nyuma y’ibitetse, cyangwa wabirira rimwe byombi? Iyi nkuru igiye kugusobanurira igihe nyacyo cyo kurya salade.

 

Duhereye ku kuba wayirya mbere cyangwa nyuma y’andi mafunguro. Igihe cyiza cyo kurya salade ni mbere y’andi mafunguro. Impamvu ni uko salade yorohera igifu kuyigogora kurenza ibitetse, bityo rero iyo uyiriye mbere y’andi mafunguro bifasha igifu kuyigogora neza kandi bikagitegurira kuza kugogora andi mafunguro uri bufate nyuma atetse.

By’umwihariko biba byiza kurya salade igihe uteganya kuza kurya amfunguro atabonekamo fibre zihagije, na ya yandi arimo amavuta menshi nk’inyama n’amafiriti. Ibi bikurinda kuza kugugara, gutumba umaze kurya no kuzana ibyuka mu nda

 

Indi mpamvu ni uko iyo uriye salade mbere y’andi mafunguro bifasha umubiri gukamuramo intungamubiri zirimo vitamini n’imyunyungugu biboneka muri salade wariye.

Turebye ku gihe niba ari mu gitondo ku manywa cyangwa nijoro, igihe cyiza cyo kurya salade ni mu masaha ya ku manywa, cyangwa mu gitondo. Si byiza kurya salade nijoro kuko akenshi ibiyigize bishobora kubonekamo acide kandi si byiza gufata ibirimo acide nijoro. Cyane cyane salade nyinshi ubonaho ibiri mu bwoko bw’ammashu binabonekamo fibre zitagogorwa vuba, rero kubifata nijoro byo ubwabyo byabangamira igifu. Ni na yo mpamvu ari byiza ko mu gihe ufashe salade irimo amashu mu bwoko bwayo bwose usabwa kuyishyiramo inyanya na avoka, kugirango bifatanye mu koroshya igogorwa.

Muri make salade biba byiza kuyifata mu masaha ya ku manywa kandi ukayifata mbere y’andi mafunguro, byibuze iminota 30 mbere.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s