Inkuru ndende

BIHEMU: Agace ka 24

LILAS

Iminsi yahise yihuta ariko yashiraga ndyoherwa n’ibihe byiza nagiranaga na Calvin. Nakoze uko nshoboye ngo iminsi ngomba kumarana na Calvin ibe iminsi myinshi kandi myiza ndetse rimwe na rimwe byabaga hafi yo gufatwa na Louis kuko nageze aho mera nk’aho neruye. Icyo ntakoze ni ukumwemerera kongera kunsanga ku kazi ariko ahandi hose hashobora twarahahuriye, iwe ho hari hameze nk’iwanjye igihe cyose nabonaga umwanya najyagayo. Namukundiraga ko adashyira imbere imibonano gusa, kuko nashoboraga no kurara iwe ntitubikore ariko ngataha nishimye na we yishimye.

Numvaga ntashaka kuba natandukana na we ariko nanone nari naramaze gufata icyemezo cyo gukomezanya na Louis kugera dushyingiwe.

Ndabizi narikunze ndakabya, kuko kuva umunsi nanjye niyumvamo urukundo rudasanzwe nakundaga Calvin na we kandi nkabona ko ankunda sinabihaye agaciro nabirengeje amaso nikomereza gahunda yanjye yo kubana na Louis ntirengagije ko Calvin yageze aho akerura akambwira ko ashaka kuba inshuti aho kumbera uwo kuryoshya gusa.

Umunsi wa nyuma wo guhura kwacu niyumvishaga yuko turi bwishime ndetse tugasezeranaho neza ariko byagenze uko ntatekerezaga.

Ubwo nageraga iwe sinari nateguye kumusaba gukomezanya na nyuma y’ubukwe. Gusa kubimubwira ni byo nasanze bishyize iherezo ku mubano wacu, mu buryo ntacyekaga. Amarira ntabwo yabuze kunsohokamo ariko numvaga nta yandi mahitamo mfite.

Ubwo natekerezaga ko Calvin yari azi ko nzahagarika ubukwe ngakomezanya na we byarambabaje kuko nshobora kuba naratumye yizera ko igihe kizagera ngahinduka cyangwa ngahindura imyumvire.

Ubwo navaga iwe ni bwo nabonye ko koko yankundaga bidasubirwaho, gusa mu bugoryi bwanjye siniyumvishaga ko azababara ningenda, kandi Aaron yari yarabinteguje, sinabyitaho.

Ibyo nakoze n’ibyo namubwiye byose uwo munsi ntabwo numvaga ko bizahungabanya umutima we gusa nshobora kuba narahubutse mu byo navuze byose. Icyumweru kimwe numvaga ndi mu rukundo nyarwo, ariko numvaga ntashobora guhindura. Ubu mu masaha make ndaba namaze kurahirira kuba umugore wa Louis.

Imyiteguro yari irimbanyije, abantu bari kuyogayoga hirya no hino. Ababyeyi banjye barimo bamfasha kwitegura ndetse na Laura inshuti yanjye yari yabukereye ngo aze kumfasha imyiteguro.

Gusa jyewe mu mutwe wanjye hari hibereyemo umunsi wa nyuma mpura na Louis, uburyo yansomye bwa nyuma, uburyo nasize mwanikiye musezera bwa nyuma, nafunze amaso nuko ndongera ndabyiyumviraaaaaaaa nk’aho biri kuba ako kanya. Ni bwo Laura yankomangaga

Laura: Ese nta makuru ye?

Lilas: Oya ntayo

Laura: Ntabwo yigeze se akwandikira cyangwa ngo aguhamagare?

Lilas: Reka reka na byo ntibyabaye

Laura: Nawe se nta cyo wakoze?

Lilas: Ese waretse kuntesha umutwe. Ntabwo byabaye ntacyo nakoze byararangiye

Laura: Mwese muri ibigoryi kimwe cyakora kandi uzicuza

Lilas: Mbabarira utantera muzunga nshuti yanjye. Byaba byiza byaba bibi nafashe umwanzuro nta kundi

Yari agiye gukomeza kumbwira byinshi ni bwo papa yazaga nuko turekera kuvuga. Ndibuka ko urupapuro nasigiye Calvin narwanditse mbere ariko nahoraga ntinya kurumuha kuko naburaga imbaraga zo kurumuha. Gusa umunsi duherukana nabonye ko byaba byiza abimenye ko koko tugomba kurekana nubwo ntahakana ko ntamukunda ariko nyine ngomba gushyingirwa.

Nafashe telefoni nsubira muri za SMS zose twandikiranye nzisubiramo kenshi zose inshuro nyinshi mbona kuzisiba. Numvaga nashakaga kuba na nimero ye nayisiba ariko narabyihoreye kuko sinari kuba nsibye iyanjye iwe kandi yari kuzampamagara nubundi ijwi nkarimenya. Amagambo we yanyibwiriye ati *nushakana na Louis ibyacu bizaba birangiye* na yo nayahaye agaciro, bigomba kurangira koko.

Abatumirwa bose bari bageze ku murenge, abari budusinyire na bo bari bahageze, Louis na we yari ahari. Nari bunyure hagati y’abantu nsanga Louis aho ari, nkicara iruhande rwe tugasomerwa amasezerano n’ibindi byose bijyana no gushyingirwa. Papa ni we wari umperekeje nari namusabye ko ari we wanjya iruhande kuko nta musaza wanjye ngira kandi papa ndamukunda na we akankunda, turahuza ubusanzwe.

Gusa aho turi hanze imiryango y’icyumba cyo gusezeraniramo yari igifunze, turindiriye ko ifungurwa tukinjira.

Imiryango yaje gufungurwa nuko imbaraga zo kwinjira zibanza kumbana nkeya

Papa: Mwana wanjye, jyewe na nyoko ntabwo twazakugaya

Lilas: Iki papa?

Papa: Umwanzuro wose ufata, turi ababyeyi bawe tuzakuba hafi. Kwinjira ugasinya, kutinjira ugataha, byose biracyari amahitamo yawe, inama twaraziguhaye, ubu ni ahawe gufata umwanzuro wa nyuma. Gusa nk’ababyeyi tuzakuba hafi muri byose.

Nateye urutambwe ndinjira. Na we akomeza kugenda.

Ubwo naganaga aho Louis ari, mu bantu nabonye umuntu nitegereje neza mbona ni Calvin. Nabanje gutungurwa kuko twari twarumvikanye ko atazagera mu bukwe bwanjye, gusa gutungurwa bikurikirwa no kubura amahoro mu mutima.

Nabanje gukeka ko azanywe no kwica ubukwe ariko ubwo nabonaga ashaka gusohoka narushijeho guhangayika. Amarira yatangiye gushoka ku matama. Abantu baketse ko ari amarangamutima n’imbamutima kubera ibirori ngiye gukora ariko njye nari nzi ikimbabaje. Yarandebye amwenyurana agahinda.

Nibutse inseko ye izira uburyarya igihe cyose twabaga turi kumwe, none iyi saha ari gusekana agahinda ku mutima. Numvise ndi Bihemu udasanzwe ariko nta kundi.

Yakomeje agenda, nuko arasohoka. Nari mbizi ko bwari bwo bwa nyuma mubonye.

Nari mbizi ko kuboneka kwe ku murenge yari andi mahirwe ampaye ngo ndekane na Louis mpite nsohoka mukurikire twigendere ariko nafunze umwuka nkomeza kugana imbere ngana aho Louis ari.

Narakomeje nuko ngera imbere ya Louis. Mu minota mike ndaba nasinyiye ko agiye kumbera umugabo nkaba umugore we. Nararanganyije amaso hirya no hino ngo ndebe ko Calvin yaba agihari ariko sinamubona. Narebye aho ababyeyi banjye bari mbona nta munezero na muke bafite muri bo.

Laura twahuje amaso mbona anyeretse mu muryango ndebyeyo mbona Calvin ari kurenga agenda.

Nibwo ijwi ry’ushinzwe gusezeranya ryumvikanye

…: Uyu munsi duhujwe no gusezeranya…….

 

Birarangiye se cyangwa biragenda ukundi? Agace ka 25 ntuzagacikwe

BIRAMAHIRE Francois Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s