Inkuru ndende

BIHEMU: Agace ka 23

 

CALVIN

Iminsi yanjye na Lilas yari iri kugenda igana ku musozo. Numvaga muri jye meze nabi, ntabwo numvaga nshaka kuba namusezera. Aya mezi ane ashize nakoze ikosa sinamubwira uko niyumva, uburyo numva twakibanira, none ndumva ndi kwicuza. Nubwo nari narishyizemo ko ntashaka umugore ariko Lilas yambereye ikigeragezo gikomeye kuko igihe cyose nabaga ntari hafi ye naburaga amahoro neza neza. Gusa nanone natinyaga ko namubwira kumwiharira ibya Louis akabivamo maze yantera indobo nkarushaho kubabarampitamo kwicecekera.

Rimwe na rimwe nicuzaga icyatumye mumenya, kuko iyo ntaza kumumenya ubu simba mbabara mu mutima bigeze aha.

Uyu munsi ni wo wa nyuma tugiye kubonana ubundi akigira kwa Louis. Numvaga muri jye nahita mufungirana mu nzu burundu nkamushimuta ariko na byo byaba ari ukwikunda bidasanzwe. Mu minsi ibiri iri imbere ni bwo agiye gushyingirwa imbere y’amategeko, abe umugore wa Louis byemewe. Sinzongera kumarana na we n’iminota 30 twajyaga tumarana mu modoka imbere y’aho akorera.

Ubwo yageraga iwanjye namuhobeye nk’aho ari bwo bwa nyuma, na we kandi numvaga ko ari kumpobera nk’unsezera. Twamaze akanya tumeze gutyo, nuko muha karibu turinjira mu nzu, anyicara ku bibero andeba mu maso.

Amarira yatangiye gushoka ku matama ye, nyoberwa ikibazo afite nuko ndamuhanagura ariko akomeza kubogoza amarira. Ubwo yamaraga gutuza ni bwo twatangiye ikiganiro.

Calvin: Lilas, wambwira ikibazo ufite

Lilas: Ndumva kubaho ntakubona ntazabibasha, ndagusaba tuzakomeze kujya tubonana.

Calvin: Yoo. Nanjye ndabishaka ndetse cyane

Lilas: Uremeye na we se koko? Gusa bizadusaba kwitonda cyane…

Calvin: Kwitonda se mu biki kandi?

Lilas: Ngo tudafatwa nyine. None se ntuzi ko ndi hafi gushyingirwa?

Calvin: Ese burya wavugaga ko nubwo ugiye gushyingirwa, ushaka ko tuzakomeza umubano wacu?

Yarikirije, numva uburakari ntazi muri jye aho buturutse, maze ndahaguruka, ngendagenda mu nzu numva mbuze icyo mvuga

Calvin: Ibyo simbyifuza Lilas. Ndashaka kukwiharira sinshaka kugira uwo tugusangira. Sinshaka kugusangira n’umugabo wawe. Ntabwo ngishaka kwihishahisha ngo nkunde nkubone, ntabwo nshaka kujya ndara nshikagurika kuko nzi ko uryamanye na we. Sinshaka kukubera ihabara, ubwo buzima simbwifuza

Lilas: Umva Calvin windakarira. Urabizi kuva tumenyana ko wanyemereye ko utazambuza kubana na we. None ndifuza ko umubano wacu utahagarikwa n’ubukwe ukanyuka inabi?

Calvin: Umva Lilas, nukora ubukwe ubwo ibyanjye nawe bizaba birangiriye aho. Umwanzuro ni uwo kandi

Na we yarahagurutse araza ampagarara imbere, ariko amarira ashoka ku matama.

Lilas: Ese kuki uri kwirengagiza ibyo uzi koko Calvin?

Calvin: Iki kigoroba sinari niteguye ko kigenda gutya. Nari nizeye ko tugiye kwishima bwa nyuma, iyo utazana iki gitekerezo cyo gukomezanya na nyuma y’ubukwe nari natangiye kwiyakira. Umva Lilas, ndabizi urankunda kandi na njye ndagukunda urabizi. Simpakana ko mu mategeko twihaye tukimenyana iryo kukubuza ubukwe ritarimo ariko nawe urabizi ko iryo gukomezanya nyuma y’ubukwe na ryo ritarimo. Niba rero wifuza ko twica rimwe, tugomba no kwica irindi. Nagirango nkwibutse ko twumvikanye ko bitazazamo urukundo kandi tukumvikana ko bizahagarara ugishyingirwa. Urukundo rwaraje ni yo mpamvu utifuza ko twarekana, kandi ni byo nanjye simbyifuza ariko sinshobora gukomezanya na we uri umugore wemewe n’amategeko. Rero hitamo imara ipfa. Rekana na we ubukwe ubuhagarike, cyangwa se urekane nanjye ukomeze ubukwe.

Lilas: Utumye nicuza icyatumye tumenyana. Gusa reka ngushimire ibihe byiza twagiranye Calvin. Reka ngushimire ko watumye menya urukundo nyarwo. Reka ngushimire ko wankunze kandi wanyitayeho ukankorera byinshi byiza. Reka ngushimire ko watumye mbasha kwisobanukirwa. Gusa amahitamo yacu ntabwo atwemereye gukomezanya, ndumva iki ari cyo gihe cyo gusezeranaho. Reka ntahe.

Yarahindukiye ngo asohoke ariko numvaga ntashaka kumureka ngo agende gutyo gusa. Ndabizi neza nubwo atsimbaraye ku mwanzuro we ariko nanone uko byamera kose na we ntashaka ubu bukwe, gusa ari kwibaza amaherezo uko byazavugwa, uko byazagenda. Ubwo yajyaga kugera ku muryango ngo asohoke nahise mufata ukuboko ndamuhindukiza arandeba, twese icyarimwe twahise duhuza iminwa turasomana.

Uburyo yansomagamo bwari bwiza bidasanzwe, gusa muri we numvagamo imbaraga zindi kuko yankururaga anyiyegereza ku buryo numvaga ingufu zigiye kunshiramo neza neza.

Twamaze akanya dusomana nuko andeba mu maso, arongera arahindukira asohoka. Sinamutangiriye noneho naramuretse aragenda, niyumvisha ko ubwo nyine birangiye

Nicaye hasi ntangira kwibuka inzira zose twanyuranyemo. Urukundo nari mufitiye ni bwo bwa mbere rwari runjemo. Ukwezi tumaze duhura hafi buri munsi kwatumye menya ibyiza bye, ubwiza bwe, menya ko urukundo ari impano yizana utarwihatamo.

Nyuma yo kubura icyo nkora n’icyo ndeka nibwo nahamagaye Aaron, ni we ahari wari kungira inama y’icyo nakora. Nubwo yari mu kazi yambwiye ko atamburira umwanya nkamubwira icyo nshaka kumubwira.

Nahise mutekerereza ibimaze kumbaho byose, ibibanza byo yari asanzwe abizi.

Calvin: Ni uko bingendekeye, ni ubwa mbere nkunze bindimo ariko ni ubwa mbere bimbabaje, ubu ngiye kwibera inshuti y’akazi na siporo gusa, gukunda si ibyanjye

Aaron:*WIvuga utyo, buriya nyine ntiyari uwawe. Kwirinda guhura n’undi mugore ntabwo ari byo byakemura ikibazo nshuti yanjye

Calvin: Umva ndabizi neza ni uriya wari uwanjye ahubwo sinzi ikiri gutuma ntamubona

Aaron: Sinzi niba ibyo ngiye kukubwira bifite ishingiro ariko ushigaje amahirwe amwe. Umunsi w’ubukwe uzajye mu bukwe bwe, ukore uko ushoboye mbere yo kuvuga amasezerano abe yakubonye. Nabasha gusezerana atuje uzamenye ko byarangiye koko. Ariko nabikora afite igihunga cyangwa se akabyihorera, uzamenye yuko ari hahandi muzahura nubwo imyaka yaba myinshi

Calvin: Kureba filimi kwawe bituma utekereza ko ibyo ubona muri filimi koko bibaho? Umva wirirwe ndumva inama zawe ari iza cyana.

Namaze kumusezera ndasohoka nuko ngeze ku muryango nsanga urwandiko. Nararurambuye ndusoma amarira azenga mu maso. Amagambo nandikiwe na Lilas siniyumvishaga ko yayandika. Ese kuki atabimbwiye imbonankubone agahitamo kubyandika? Gusa byatumye mbona koko ko inama ya Aaron nshaka nayishyira mu bikorwa rwose. Ni bwo nahise niyemeza ko ngomba kuzataha buriya bukwe uko byamera kose.

 

Nabitekerejeho iyo minsi ibiri yose. Numvaga najya mu bukwe nkabwica nkavuga byose, ariko ubwo nabonaga Lilas yinjiye aherekejwe na se, numvise mpinduye intekerezo. Araberewe mu ikanzu neza neza. Hirya hari Louis ubona na we anezerewe cyane, aza agana Lilas. Nabonye ngomba kuva aho ngaho ariko ubwo najyaga gusohoka nahise mpuza amaso na Lilas. Nabonye mu maso ye hahindutse hazamo ubwoba buvanzemo gushidikanya, ariko arakomeza atera intambwe agana imbere, gusa agenda buhoro kurenza mbere, ni bwo nanjye nahise nsohoka, byibuze mubonye muri ya kanzu, reka nigire kuba inshuti y’akazi.

Ese ubu bukwe burataha? Ese iyi baruwa yandikiwe irimo ibiki? Agace ka 24 ntuzagacikwe

BIRAMAHIRE Francois Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s