Inkuru ndende

BIHEMU: Agace ka 22

Ubwo naragiye kwa Laura mutekerereza byose.

Lilas: urumva ibyanjye atari ibibazo gusa se?

Laura: Umusore mwiza, witonda, ufite urukundo akumbwiye ko akwishimira ndetse akubwiye ko yifuza ko mukomezanya nawe uramwemera. None ubwo ikibazo kiri hehe aho ngaho? Aho ikibazo kiri ni hamwe ni ugufunga umutwe kwawe, ukumva ko ushaka gukomezanya na Louis, utamukunda na gato. Si iyo nama se washakaga? Rwose gumana na Louis maze unezeze rubanda ariko wowe umutima wawe utanyuzwe.

Lilas: Ariko kuva na mbere hose Calvin ubwe yambwiye ko adashaka gushaka umugore ko ikiduhuza ari ukwishimisha gusa. None ushaka ndeke Louis maze nshiduke na Calvin atantwaye, maze nigunge jyenyine?

Laura: Aho rero ni ho ufite ikibazo gikomeye. Muri make ufite ubwoba bwo kwisanga uri wenyine. Mbese kuri wowe aho kuba wenyine wabana n’uwo udashaka? Ese wumva amahoro yawe, kubaho kwawe biri mu maboko ya Louis? Umva nshuti yanjye Lilas, ntuteze kuzanezerwa mu buzima igihe cyose uzaba wumva ko utabaho utari kumwe na runaka, igihe cyose wumva ko umugabo ari we shingiro rya mbere ry’ubuzima n’ibyishimo byawe. Nuramuka uretse Louis ngo usanze Calvin na bwo uzaba ukotoye. Ushobora kwishima uri wenyine na Calvin adahari rwose. Gusa nyine yaba ahari bikaba akarusho. Abafaransa ni bo baca umugani ngo

Mieux vaut être seul, qu’être en mauvaise compagnie

Uzabitekerezeho witonze uzafata umwanzuro nyawo ndabizi.

Nkuko byari biteganyijwe icyo cyumweru cyose sinagombaga guhura na Calvin ariko buri masaha y’akaruhuko yaramvugishaga, kandi uko amvugishije akambwira ko ankumbuye. Nanjye nabaga mukumbuye ariko nkihagararaho ntabyo namubwiraga.

Amagambo Laura yambwiye yakomeje kungaruka mu ntekerezo. Numvaga nabivamo ariko ngatinya inkurikizi zabyo. Ni byo koko si uko ntashakaga gutandukana na Louis ariko nibazaga ko gutandukana na we ari ikintu kigoye kuko siniyumvishaga ko nabasha kubaho nta kazi, kuko gutandukana na we byavugaga guhita nirukanwa ku kazi rwose. Kuva igihe Louis yamfashaga nahise nishyiramo ko umunezero wanjye ari we nywukesha, ku bw’ibyo numvaga ntashobora kumuva iruhande ngo nishime ariko nkuko abantu babivugaga aho kwishima ahubwo ndushaho kubabara, kuko duhora mu nduru.

Uwa gatandatu wundi warageze, Louis atumira Steve mu rugo. Ibyago byanjye noneho Steve yagezemu rugo mbere ya Louis, kandi ubusanzwe ntabwo jye na Steve tujya duhuza na gato rwose.

Naramwakiriye muha karibu mubaza icyo mwakiriza, na we anyuka inabi ati zana byeri ninywere kandi nushaka uciremo cyangwa undoge ni hahandi ndayinywa. Naramwihoreye muzanira byeri yashakaga nuko nicara mwitaruye ntavuga na we atavuga ariko nyuma bimwanga mu nda aramvugisha.

Steve: Icyakora byo sinkubeshye burya Louis rwose yakoze umuti pee

Lilas: Yakoze umuti gute se kandi ko nawe ugira ayawe.

Steve: Mushobora kuba mubanye nabi ariko rwose ndabizi neza ko uri mwiza kandi abantu bose barabibona, Louis akaturusha kubibona. Gusa burya umenye ko ubwiza bwawe ari bwo bwonyine bwamukuruye, iyo bitaba ibyo ntabwo aba yaragukunze

Lilas: Aho uribeshya kuko ubwo nahuraga na Louis bwa mbere nari umuntu wo kugirirwa impuhwe cyane

Steve: Ushaka kumbwira se yuko utazi inkuru y’amafoto?

Ntabwo niyumvishaga inkuru y’amafoto ashaka kuvuga nuko musaba kunsobanurira neza.

Ubwo nari ntaragera mu gihe cyo kwiheba ngo nifungiranire mu nzu nibutse ko nari mfite umukobwa washakaga kuzaba gafotozi mpuzamahanga. Umunsi umwe rero yansabye kumfotora nuko anyambika nk’umunyamideri, ansiga ibirungo binyuranye maze atangira kumfata amafoto atandukanye. Nanjye ubwo narebaga ayo mafoto nabonye ari meza rwose pee. Rero ngo uwo mukobwa yari aziranye na Louis nuko arayamwereka undi yiyemeza gushaka uko yantereta ariko kuko nta hantu nari nkijya, arambura kugera ubwo yanshakishirije ku mbuga nkoranyambaga atangira kuzajya amvugisha, kugera duhuye imbonankubone.

Steve: Niba rero utari ubizi igituma akugumaho ni uko uri mwiza ku isura n’imiterere, ku buryo abasore tugendana bose aba ababwira ko ntawe uzagira umugore mwiza nkawe

Lilas: Icyakora wamenya guhimba inkuru

Steve: Ndakubeshya ngo nunguke iki se koko?

Lilas: Erega uhora ushaka icyanteranya na Steve ngo ujye umubona igihe cyose kuko mbona wowe nanjye tumeze nk’abacyeba.

Yabanje guceceka nuko ageze aho andeba mu maso

Steve: Ubundi ibyanyu birancanga. Ndabizi neza ntimuhuza na gato ariko nibaza impamvu buri umwe yihambira ku wundi ikanyobera.

Lilas: Wakuye he ko ibyacu bitagenda neza?

 

Yabaye ataransubiza ni bwo Louis yinjiraga nuko mbura igisubizo ariko nari ngifite ahubwo nifuzaga kumenya uburyo yabimenyemo.

Kuwa kabiri hageze nahuye na Calvin mu modoka ye ngo dusangire ibya ku manywa ariko aho kurya twahugiye mu gusomana no gukorakoranaho ku buryo numvaga ibyo bimpagije kurenza ibindi byose. Iyo ndi kumwe na Calvin mba numva isi ayi iyanjye jyenyine ndetse mba numva isi iryoshye neza neza.

Mba nibaza nti duhuye ntihishahisha, nta mutima unshinja guca inyuma uwo nkunda wundi uko byaba bimeze, nkumva byaba birenze ibi rwose.

Iminsi yakurikiyeho byakomeje uko bisanzwe nuko rimwe ni bwo nabashije kuba naganira na Louis, tuganira numva nshaka kumenya ukuri kwinshi

Namubwiye ibyo Steve yambwiye byose, undi na we ntiyagira na kimwe ahakana. Byarantunguye kuko Louis yamfashe mu biganza ambwira neza neza ibyo Steve yambwiye.

Louis: Rwose ni uko byagenze, numvaga umukobwa mwiza nka we kubaho nta kazi nta cyizere ufite cy’ahazaza bidakwiye, nuko nifuza kukuvana muri ako gahinda no kwigunga. Nashakaga ko ugarukana ubwiza wahoranye, ubwo neretswe ku mafoto kandi rwose ubu urabufite.

Lilas: Ndabyumva. None se ubu bite?

Louis: Ibiki se kandi?

Lilas: Steve yambwiye ko abizi ibyacu bitagenda neza

Louis: Reka uwo mureke aba avuga ibyo yiboneye. Nta zibana zidakomanya amahembe ibyo abantu bose bibabaho. Jyewe ndishima kuba ngufite rwose.

Nababajwe no kubona we ntacyo ambajije uko mbyumva gusa sinifuje kuba hari icyo narenzaho, icyakora byibuze bwa mbere mu myaka itanu tuziranye, menye ko yamenye mbere yuko duhura, naho jye nari nzi ko ari inshuti twahuriye ku mbuga nkoranyambaga ikanyikundira.

Gusa ikiboneka cyo ni uko burya na we atankunda ahubwo ashaka guca agahigo muri bagenzi be. Nanjye ndi kumwizirikaho ngo yangiriye neza sinshaka kumubabaza.

Uyu na we ko yaba Bihemu se kandi? Mbega Louis. Agace ka 23 ntuzagacikwe

BIRAMAHIRE Francois Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s