Inkuru ndende

BIHEMU: Agace ka 21

LILAS

 

Amasaha namaze kwa Aaron ikigoroba yambereye meza ariko igitondo cyari cyambereye umunsi ukomeye kandi mubi kuri jye. Kwigera ikanzu y’ubukwe byari byiza ariko byanyibukije ko ndi hafi kujya kubana na Louis, ngasezera burundu kuri Calvin kandi sinzongere kumubona ukundi, ni na cyo cyambabaje ubwo yansangaga nicaye iwe hanze namurebye mu maso numva agahinda karanyishe.

Ikindi ni uko ugereranyije na mbere ubwo nazaga kwigera nari ndi kugenda ntakaza ibiro, kuko uburyo yamfatagamo si ko yari ikiri kumfatamo. Nubwo abageni benshi bigera ku munsi wabo w’ubukwe baratakaje ibiro ariko jyewe ntabwo byaturukaga ku myiteguro y’ubukwe, byavaga ku bindi natekerezaga. Mama twari twajyanye kwigera ikanzu yarindiriye ko Laura agenda nuko aranyegera ngo anganirize.

Mama: Ntabwo nshaka guca ku ruhande, ufite ikihe kibazo?

Lilas: Ntacyo mama, abageni bose urabizi barananuka

Mama: Umva uzabeshye abandi, wibuke ko ari jye nagutwise nkagukuza. Uri kwitegura ubukwe ariko wagirango uri kwitegura ikiriyo. Ibyo urumva bisanzwe?

Lilas: Ariko mama, none se…

Mama: None se none se iki? Ese mwana wa, akabazo k’amatsiko. Ubundi kuki ugiye gushaka uriya musore?

Lilas: Ni uko yantereye ivi akansaba ko tuzabana.

Mama: Ushubije nabi cyane. Shaka undi mugore wese ubaza umutunguye, aragusubiza ko icyatumye abana n’umugabo we ari uko yamukundaga. Mwana wanjye ndabibona uri gukora ibitakurimo kandi nta wagufatiyeho inkota ngo ubyemere. Mwana wanjye urugo si isoko ni ryo ujyamo kuko ubishaka washaka ugataha. Urugo ni amahitamo ya nyuma ugira mu buzima, kandi urugo ni inyungu zawe si iz’abandi. Mwana wanjye niba muri wowe udashaka gushyingirwa, bivemo byose maze ukore icyo umutimanama wawe ukubwira ureke gukora icyo abandi bifuza ko wakora. Ushobora gushaka kunezeza abandi ariko wowe ukaba wikururiye agahinda katazashira, umubabaro uzahoraho.

Lilas: Mama urakoze kungira inama nanone, ngiye kubitekerezaho, nzakora icyo umutimanama uzanyemeza gukora.

Nubwo ariko namwemereye ibyo, muri jye nari naramaramaje kuzakomezanya na Louis kugera ku ndunduro.

Mu nzira tujya kureba inshuti za Calvin numvaga ntatuje ariko ubwo twageragayo numvise nisanze ahantu hanshimishije, ndisanzura ku buryo bwose bushoboka. Ndetse Kaylee namubwije ukuri mubwira umubano wanjye na Calvin, na we ntiyigeze atinya kumbwira uko yamenyanye na Aaron kugeza ubwo babanye amaze gupfakara. Yumvaga neza ikibazo ndimo ako kanya, ikibazo na we yanyuzemo gusa we byarangiye byikoze asigarana amahitamo amwe nubwo muri we uwapfuye ari we yikundiraga cyane

Jyewe aho ntandukaniye na we ni uko nizirika ku wo ntakunda, ndabizi ko nahisemo nabi ariko ntabwo nshaka kuba Bihemu rwose.

Umugoroba wagenze neza, turya tunywa twishimye kugera ubwo tugiye kuryama. Birumvikana ntabwo byari bikiri ibanga badusasiye hamwe na Calvin turararana. Gusa naraye ntekereza byinshi mbura ibitotsi. Calvin we yari yasinziriye neza cyane yiturije, nuko mbyuka bwombe, ndasohoka nigira hanze kuba mfata akayaga. Gusa hanze nari nicaye ntabwo nahamaze akanya ndi jyenyine kuko mu minota mike nabonye Calvin asohotse na we anyicara iruhande.

Calvin: Byagenze bite?

Lilas: Nabuze ibitotsi

Calvin: Uri kubiterwa n’iki se?

Lilas: Mfite ibitekerezo byinshi

Calvin: None se uri kwibaza ku biki koko?

Lilas: Calvin ni wowe ndi gutekerezaho pee.

Yaracecetse akomeza kunkorakora ku kuboko ubona ko intekerezo ze ziri ahandi

Lilas: None se wowe uri gutekereza ibiki?

Calvin: Nanjye ndi kugutekerezaho. Ndumva nagusaba ngo ibyo urimo ubivemo ubukwe ubuhagarike dukomezanye ariko kuko nzi ko wampakanira natinye kubivuga ngo weekend itambihira. Gusa ni ko biri muri jye

Lilas: Calvin, mbabarira urabizi ko bidashoboka

Calvin: Ndabizi rwose wikigora ariko ntabwo bizambuza gutegereza ahari uzagera aho uhinduke. Nubundi itegeko twari twarihaye ryo kutabigira birebire twamaze kuryica, nta wamenya.

Namwegamyeho numva muri jye meze nk’aho bari kunsogota. Ubu koko ni gute natinyuka kubwira Louis ngo mbivuyemo? Akazi kahita gahagarara, ubuzima bwanjye bugasubira habi cyane. Calvin na we yambwiye ko inkundo atazivamo, kuko atabona umwanya uhagije. Naba nitaye mu wundi mugozi ntazapfa kuvamo kuko nazababara igihe cyose nazamukenerera simubone. Twageze aho dusubira mu nzu, noneho bwo nabonye ibitotsi.

Ubwo nakangukaga nasanze Calvin yabyutse nuko mbyutse nsanga yicaye hafi y’igikoni na Ashle bari gushushanya. Akunda abana cyane. Kubabona we na Ashle byatumye nanjye nifuza kubyara, ikintu ntigeze nifuza kuba cyambaho ndi kumwe na Louis. Calvin ikiboneka cyo yaba umubyeyi mwiza kuko akunda abana. Ako kanya Aaron yaraje anturuka inyuma

Aaron: None se ko watinye kubegera?

Lilas: Mu kanya ndaje

Aaron: Calvin aragukunda, biraboneka

Lilas: Nanjye ndamukunda

Aaron: Gusa umenye ko azababara nyuma y’ubukwe bwawe.

Lilas: Kuko abyiteguye ntabwo azababara ndabyizeye kandi nta yandi mahitamo mfite

Aaron: Ahari sinzi ibyawe byose ariko nakubwira ko uri kwiyima umunezero. Ubwo namenyanaga na Kaylee na we yari ameze nkawe, yumvaga ko ntawundi muntu yabasha gukunda. Ariko ubu tubanye neza bidasanzwe, dufite urugo rushimishije cyane na we wabibonye. Wowe rero ikinyuranyo ni uko ushaka kujya aho utishimiye ugasiga aho wishimiye, sinzi ikibigutera ariko ushaka wabitekerezaho.

Yahise anyuraho agana aho Calvin na Ashle bari nuko nanjye ndamukurikira. Nakoze Calvin ku rutugu arahindukira nuko amfata ku bikanu aranyiyegereza ansoma ku munwa, ubona rwose ntacyo bimubwiye kubikorera imbere y’inshuti ye.

Uwo munsi na wo wagenze neza, nuko bigeze mu masaha y’ikigoroba turasezera turataha. Calvin yansabye ko twanyurana iwe ariko narabyanze kuko nashoboraga kuvayo mbabaye  kuko nsize umunezero nkajya mu nyenga y’umuriro. Nanamubwiye ko adakwiye kuzongera kugaruka kundeba ku kazi, kuko isaha n’isaha Louis ashobora kuhaza atunguranye ugasanga turafashwe.

Calvin: None se ubwo sinzongera kukubona?

Lilas: Nibiba ngombwa nzanjya ngusanga mu modoka, muri parking ngusuhuze ubundi nigendere.

Calvin: Iki cyumweru mfite akazi kenshi ntabwo nzabasha kuza kugusuhuza ariko buri gihe uko uzajya ujya mu karuhuko nzajya nguhamagara nkuganirize, byo nzabishobora.

Kumva ko nzamara icyumweru cyose ntamubona na byo byaranshenguye ariko nanone ntayandi mahitamo twembi dufite.

Mu nzira nahisemo kujya kureba Laura aho kujya iwanjye. Nari nkeneye umuntu tuganira, kandi ntawundi mfite utari we.

Ese uyu mukobwa ameze ate? Ubu koko si ukuvunira ibiti mu matwi nka cya gikenya kitumva ihoni? Agace ka 22 ntuzagacikwe

BIRAMAHIRE Francois Jassu

2 comments

  1. Lilas niwe bihemu tu

    Jassu uri umuhanga cyaane iy’inkuru iramfashije cyaane kuko ijya gusa neza n’ubuzima naciyemo.

    Murakoze

    Like

    1. Mr Come hari indirimbo ivuga ngo ibyo tubona bitubere icyigisho. Urakoze gushima rwose

      Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s