Inkuru ndende

BIHEMU: Agace ka 20

CALVIN

Lilas yabyutse kare ajya kwigera ikanzu. Namusabye ko amaze kuyigera ari bwifotore akanyereka. Ntabwo nari gutaha ubukwe bwe, nashakaga byibuze kureba uko azaba aberewe ku munsi we w’ubukwe.

Ikiganiro twari twaraye tugiranye ariko na cyo cyakomeje kunshengura umutima. Ni gute umuntu afata umwanzuro wo kujya ahantu adashaka ngo ni ugushaka gushimira uwamugiriye neza? Numvaga mufitiye impuhwe ariko nanone ni amahitamo ye nta kindi nabikoraho.

Ku bwanjye numvaga namubuza gushaka Louis, ariko se ubu ntiyakumva ko ari ugushaka kumwigarurira no kumubuza amahitamo ye? Haracyari ibyumweru byo kuba yafata umwanzuro akabivamo ariko nanone sinabimuhatira. Gusa nanjye numvaga mukunda ariko nanone twafatanyije kwemeza ko ibyacu bizarangira umunsi yashyingiweho kandi ntabwo numva niteguye guhara akazi cyangwa se kubonera umwanya umuryango. Ibyo byakomeje kundwaniramo kugera ubwo nafashe umwanzuro wo kuba ntembera ngo izo ntekerezo nzirukane mu mutwe wanjye.

Ubwo natemberaga ni bwo nageze ku iduka ricuruza imikufi mbonamo agakufi keza niyemeza kukagurira Lilas.

Ntabwo kari gahenze kandi na we ndabizi ntabwo akunda ibintu bihenze, bityo kukamugurira numvaga ko bizamufasha byibuze kujya anyibuka.

Ubwo nagarukaga mu rugo nasanze Lilas yicaye ku muryango hanze ari gukinisha telefoni mu ntoki.

Calvin: Umaze igihe kingana iki uri hano se?

Lilas: Mpamaze iminota nka icumi

Calvin: None se ko utari wampamagaye koko?

Lilas: Numvaga ndi buguhamagare ari uko ndambiwe, kwicara hano numvaga ntacyo bintwaye.

Twagiye mu nzu nuko nicara hasi, ntungurwa nuko yahise aza anyicara ku bibero, anzengurutsa amaboko andeba mu maso.

Naramurebye nanjye ntunguwe n’uko anyisanzuraho kandi angaragariza icyizere kidasanzwe amfitiye.

Gusa muri we nabonaga ameze nk’aho adatuje ibintu byanteye ubwoba

Calvin: Umeze neza?

Lilas: Nashakaga, nako meze neza.

Calvin: Sha ntukampishe. Mbwira niba hari ikibazo gihari

Yandebye mu maso mbona ari gushaka kurira. Nuko ahita ansoma ariko uburyo yansomyemo bwari bumeze nko kunsezera, ibintu byankuye umutima

Calvin: Ugiye kundeka burundu?

Lilas: Oyaaaa.

Yahise akura telefoni mu isakoshi nuko anyereka ifoto ye yambaye ikanzu y’ubukwe

Nahise menya ko ababajwe nuko iminsi yo guhura kwacu iri kugana ku musozo, ikintu nanjye cyambabaje gusa yari aberewe pee.

Nahise nkora mu mufuka mwambika ka gakufi namuguriye

Calvin: Urabona se kakubereye?

Lilas: Sha ni keza cyane ndetse. Urakoze pee.

Yakomeje kundeba mu maso nuko mbona ko ibyiza ari ugufata urugendo tukajya kwa Aaron wenda intekerezo zacu twembi zahinduka.

Ubwo twageragayo baratwakiriye nuko Lilas na Kaylee umugore wa Aaron bajya kuganirira mu busitani nanjye nsigara aho ku rubaraza ndi kuganira na Aaron. Gusa aho nicaye nanyuzagamo nkareba Lilas ariko natunguwe nuko igihe cyose namurebaga na we yabaga ari kundeba, ibintu Aaron atatinze kubona.

Aaron: Harya ngo ni inshuti isanzwe?

Calvin: Cyane rwose ni inshuti isanzwe

Aaron: Ariko ubona ndi umwana koko? Ntabwo inshuti isanzwe bayireba gutyo

Calvin: Gute se kandi Mana yanjye?

Aaron: uzi ko uri kumureba neza neza uko narebaga umugore wanjye tugiteretana? None ngo nyoshonyosho. Uzabeshye abadage sha

Calvin: Muvandi, ntabwo byoroshye ntiwabivamo byihorere

Aaron: Mbwira ijambo rimwe ibindi ndabimenya nanjye ndi mukuru

Calvin: Ari hafi gushyingirwa.

Yahise yikorera amaboko akibyumva ahita areba aho Lilas na Kaylee bicaye wabonaga bisanzuranyeho bahuje urugwiro rwose.

Aaron: Yego ko Mana yo mu ijuru? Wabimenye nyuma cyangwa wari ubizi mbere hose

Numvise nta mpamvu yo kumuhisha musobanurira byose uko byagenze kugera uyu munsi.

Aaron: None se watangiye kumukunda ryari?

Calvin: Ntabwo mukunda ahubwo ni ukwishimisha gusa ni ko twumvikanye

Aaron: Komeza wibeshye gutyo uzabisobanukirwa nyuma. Ari wowe na we mwese ntabwo muzi ibyo murimo kuko na we uburyo ari kukurebamo, harimo akantu. Gusa sindi umuhanuzi ariko nakumenyeshaga ko uri hafi gutandukanya abantu babiri utabizi, utabishaka ariko icyo ukora ni cyiza ku rundi ruhande, niba amakuru wampaye ari ukuri.

Narahindukiye koko mbona Lilas ari kundeba ndamusekera na we aransekera nuko ndahindukira ndeba Aaron

Calvin: Ndabizi nawe umugore wawe yahoze ari umugore w’undi mugabo. Ngaho mbwira uko nkwiye kwitwara

Aaron: Ibyanjye nawe biratandukanye Calvin. Umugabo wa Kaylee yari muri coma kandi yaramukundaga pee. Ndabizi neza iyo umugabo we ava muri koma atari kwemera kumusiga ngo aransanga, nubwo urupfu ari rubi ariko navuga ko ari rwo rwatumye mbasha gutsindira umutima wa Kaylee, kuko nta yandi mahitamo yari afite

Ariko Lilas we, uwo bakundana arahari ntaho azajya. Ikiboneka cyo umukobwa ari mu cyeragati ntazi icyo yahitamo nicyo yareka hagati ya Calvin umwereka urukundo na Louis wamugaruriye icyizere cyo kubaho

Calvin: Sinari nzi ko umuhehesi nkawe yavamo umuhanga mu mibanire pee. Uzi ko ufite ingingo. Niko ibyo byatangiye ryari?

Aaron: Kuva Kaylee yanyinjirira mu buzima ni bwo byatangiye.

Ngaho re. None se ubu koko biragana hehe? Ntuzacikwe agace ka 21

BIRAMAHIRE Francois Jassu

2 comments

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s