Ubuzima

Wicogora: Ingero nziza z’abataracitse intege ubundi bakagera ku ntego

Kwiga ugatsindwa cyangwa se ukirukanwa, gucuruza ugahomba, kubaka bigahirima ni ingero zimwe mu bihombo biba mu buzima bwacu. Ariko se iyo uhombye cyangwa intego yawe utayigezeho, ubigenza ute? Ese urongera ukagerageza cyangwa uhita ubivamo uti ibi si ibyanjye?

Umwanditsi Elbert Hubbard yaranditse ati

“There is no failure except in no longer trying” ugenekereje mu kinyarwanda yaravuze ngo “Gutsindwa ntibibaho keretse iyo udakomeje kugerageza”

Muri make, niba ufite intego, wicogora ngo ucike intege ahubwo komeza ugerageze.

Muri iyi nkuru twagukusanyirije ingero zinyuranye z’abantu baje kubigeraho bakubaka izina nyamara barabanje gutsindwa henshi no guhomba byinshi ariko bagakomeza kugerageza. Bisome ahari wabafatiraho urugero rwiza rwo kudacika intege.

  1. Sir James Dyson

Wari wagerageza ikibazo cy’imibare inshuro nka 10 cyanga wagera aho ukakireka? Waba ucogora vuba kuko uyu mugabo, mbere y’uko abasha kuvumbura imashini ikoreshwa mu gusukura ahantu, yari amaze kugerageza inshuro 5126 zose, mu gihe cy’imyaka 15. Kuri ubu umushinga yakoze uhagaze miliyari 4.5 z’amadolari ya Amerika

  1. Steven Spielberg

Niba ukunda kureba filimi zakiniwe muri Holywood, nta kabuza warebyemo izo uyu mugabo yayoboye. Ni umwanditsi wa filimi, umuyobozi wazo ndetse akanazikora. Nyamara ibyo byose yabigezeho nyuma y’uko yirukanywe inshuro ebyiri na University of Southern California’s School of Cinematic Arts. Kuri ubu umutungo we ubarirwa muri miliyari 9 z’amadolari ya Amerika.

Ubu kuri iri shuri, hari ikibumbano cyo mu ishusho ye, wavuga uti ni nko kumusaba imbabazi kubera ko bari baribeshye igihe yirukanwaga.

Niba wararebye “The lost world: Jurrasic Park” yasohotse mu 1997 ni we wayiyoboye. Iya vuba yayoboye nakubwira ni “Ready Player One” yo mu 2018.

  1. Thomas Edison

Ubwo yari mu ishuri, abarimu be bahoraga bamubwira bati “uri ikigoryi ntukwiye no gukandagira mu ishuri”

Ariko kuba ubasha gucana itara, ni we ubikesha kuko ni we wavumbuye itara, yavumbuye generator, avumbura ibintu kuri ubu bigera ku 1000, nubwo yapfuye ariko umuryango we uracyatunzwe n’ubuvumbuzi bwe.

Wari uzi ko kugirango itara yavumbuye ribashe kwaka yari abigerageje inshuro 6000 zose

  1. Walt Disney

Wenda wowe ntiwigeze ureba filimi twita ibi tintin, dessin anime ariko abana bawe barazireba. Ibi ubikesha uyu mugabo wanitiriwe uruganda rutunganya izi filimi. Nyamara rimwe ubwo yabwiraga umuyobozi w’ikinyamakuru yakoreraga igitekerezo cye uyu yamubwiye ko ibyo avuga nta bwenge burimo na buke. Ubu ariko kubera kudacika intege kwe, ni umwe mu baherwe isi yagize.

Yarivugiye ati:

“Ndatekereza ko ari ngombwa gutsindwa no guhomba kenshi iyo ukiri muto kuko biguha kumenya ibigutegereje imbere. Kubera izo mpamvu sinigeze na rimwe ntinya igihombo icyo ari cyose nagira, nakoraga iteka nta bwoba, natsindwa cyangwa natsinda”

  1. Albert Einstein

iri riri mu mazina ahita yumvikanisha ubwenge budasanzwe. Nyamara burya uyu mugabo utaranavugaga neza, yatangiye kuvuga afite imyaka 4, mu gihe abandi bana babitangira bafite umwaka. Byanageze aho bakeka ko ubwenge bwe butuzuye.

Ariko ubu ubugenge bwigwa mu ishuri ni we wabuvumbuye ndetse yanahawe ibihembo binyuranye. Niba wibuke iyi formule, E=mc2 ni we tuyikesha kandi yashingiweho havumburwa byinshi birimo no kohereza ibyogajuru mu kirere

  1. Abraham Lincoln

Uwakubwira ko yavuye ku ipeti rya captain akaza kuba private mu gisirikare ntiwakiyumvisha ko ari we waje kuba umwe muri ba perezida ba Amerika. Si aho yasubiriye inyuma gusa kuko nyuma yo kuva mu gisirikare yagiyemu bucuruzi biranga akajya ahomba, kugera ubwo yagiye muri politiki naho kugira ngo azabe perezida yari yiyamamaje inshuro zitari nkeya

  1. Jerry Seinfeld

Ibaze kujya kuri stage ugiye gutera urwenya abantu aho guseka ahubwo bagatanga za booo, ukabona ahubwo bararakaye. Ese uwakubwira ejo ngo ugaruke gutera urwenya wakemera cyangwa wabivamo?

Uyu byamubayeho ariko boooo yahawe aho kumuca intege zamwongereye ingufu zo gukora cyane ubu ni umwe mu bakinnyi ba comedy bakomeye isi yagize

  1. Theodor Seuss Geisel

Umwanditsi w’ibitabo by’abana rurangiranwa kuri ubu hamaze kugurishwa amakopi asaga miliyoni 600 y’ibitabo bye. Nyamara igitabo cya mbere yanditse icapiro ryemeye kugicapa ryari irya 27, andi 26 yose yageragamo yamuteraga utwatsi bati ibi wanditse nta wabisoma

  1. Oprah Winfrey

Uretse kuba yararezwe na nyina gusa na we wari ukiri muto, uyu mugore uri mu bavuga rikijyana, abaherwe bakomeye muri USA no ku isi, afite televiziyo ye bwite anyuzaho ibiganiro binyuranye. Nyamara kandi ubwo yakoraga akazi kuri TV imwe muri Baltimore yigeze kwirukanwa bamubwira ko adashoboye. None ubu na we ari mu batanga akazi aho kugasaba.

  1. Diamond Platnumz

Uru rutonde twifuje kurushyiraho uyu muhanzi uri mu bakomeye muri EAC, Naseeb Abdul Juma uzwi nka Diamond. Ese wari uzi ko na we yarezwe na nyina gusa se yarabataye? Waba uzi ko se yigeze kubaho umuzunguzayi mu mihanda ya Dar Es Salaam? Uyu ukunze kwiyita Mtoto wa Tandale dore ko ari na ho avuka, Simba, n’andi menshi, ubu afite label itunganya umuziki yitwa WCB Wasafi, afite televiziyo ye bwite, yakoranye indirimbo zikomeye n’abahanzi bakomeye ku isi nka Neyo, Rick Ross, abahoze bagize P Square…

Ubu kumutumira mu gitaramo bigusaba kuba ufite agatubutse dore ko byagusaba agera mu bihumbi 100 by’amadolari ya Amerika

 

Si aba gusa ahubwo ni bake muri benshi bakomeje guhirimbana. Mu buzima bwose, muri byose na hose, niba ufite intego, komeza uhatane, uhirimbane, wicogora. Iyuhe akuya, ariko ugere ku ntego.

Niba ushaka kujya ku rubuga rwa whatsapp rwa Ubujyanama kanda hano UBUJYANAMA WHATSAPP GROUP

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s