Inkuru ndende

BIHEMU: Agace ka 19

Guhera kuwa mbere, icyumweru cyambereye kibi cyane ku buryo budasanzwe. Imyitwarire ya Louis yagiye irushaho kuba mibi ku buryo budasanzwe, kugera aho nabonye mbuze icyo nkora n’icyo ndeka. Ntiyongeye gushaka kunkoresha imibonano ku ngufu, ahubwo buri munsi yanyibutsaga ko akazi mfite ari we ngakesha.

Ako kazi kandi nari mbizi ko isaha ku yindi nshobora kukirukanwaho cyangwa kugakurwaho, kuko nari nihanangirijwe ko ninongera gukererwa, niyo byaba umunota umwe, nzahita nirukanwa nta yindi nteguza. Ibyo byose ngo kuko kuwa gatandatu nakererewe iminota 30 gusa. Laura yanyumvishaga ko byose ari Louis ubiri inyuma nkumva ko amubeshyera, ko ubwo ba boss bacu nyine ari ko babyumva, ariko anyibutsa ko we akererwa kenshi ndetse ajya anakererwa isaha igashira nyamara bataramubwira amagambo ameze atyo.

Icyaje kubinyemeza koko ko ashobora kuba ari Louis ubiri inyuma ni igihe yambwiraga ko nitumara gushyingirwa ngomba kuzahita ndeka akazi ubundi nkita ku rugo gusa. Ibintu namuhakaniye ko ntashobora gukora

Louis: None se nibakwirukana nabwo uzakomeza uze gukora?

Yavuze kwirukanwa, nibaza icyo bazaba banyirukaniye biranyobera ni bwo numvise koko ko Laura yavugaga ukuri. Nahise mbona ko ibintu byafashe indi ntera, nubwo ntacyo nari nakabwiye Calvin, numvaga adakwiye kuzongera kuza kundeba ku kazi kuko na byo amaherezo byari kuzaba ikibazo.

Louis: Abandi bagore baba bashaka kwibera mu rugo ntibakore

Lilas: Ariko jyewe ndi Lilas ntabwo ndi abandi uri kuvuga

Louis: Yewe umenye ko uzajya wita ku rugo twanamara kubyara ukajya urera abana, ubwo jyewe nawe ni weekend gusa tuzajya tubonana ntakoze

Lilas: Ariko urabizi ko jyewe nta bana nshaka ibyo nabikubwiye kuva kera.

Si uko ntashaka kubyara ahubwo ni uko ntashaka kubyarana na Louis. Sinumva icyatuma mbyarana n’umuntu ntakunda ntanigeze nkunda.

Imihango yaje mbere ho iminsi ibiri na yo nari nzi ko izambihiriza weekend na Calvin ariko ni bwo nabashije kumenya gutandukanya abantu. Calvin na Louis nta na hamwe bahuriye rwose. Kuba ndi mu mihango ntabwo byabaye ikibazo cyo kubangamira ibyishimo byacu.

Ndetse ubwo yanyerekaga aho yateye umwayi w’indabo narushijeho gutungurwa, kandi nanone yanyeretse ko hari byinshi wakora ugashimisha uwo ukunda cyangwa uwo wishimira. Gusa ku ndabo ho naratunguwe cyane kuko sinumvaga ko yabikora rwose. Noneho bigeze ku mafunguro na ho narushijeho gutungurwa kuko yari yatetse neza cyane

Lilas: Ariko ibi byose ntabwo byari ngombwa Calvin. Wari kurindira ngateka mpageze

Calvin: Ariko nsanzwe nteka. Ikindi kandi ubu ni umwitozo wundi ntangiye

Lilas: Uwuhe mwitozo?

Calvin: Wo kumenyera guteka ibikomoka ku bimera gusa kuko nanjye nafashe umwanzuro wo kutongera kurya ibikomoka ku matungo

Lilas: Nizere ko utabikora kubera jyewe

Calvin: Oya ndabikora kubera ubuzima bwanjye. Ntabwo nigeze nkubaza icyatumye uva ku bikomoka ku matungo ariko nasomye nsanga n’ubundi utabiriye ntacyo aba dore ko amatungo amwe aba yanishwe urupfu rubi, numvise nyagiriye impuhwe niyemeza kujya ndya ibikomoka ku bimera gusa. Nizere ko uzamenyereza nkamenya uko nzajya mvangavanga

Lilas: Yego muri aya mezi asigaye nzagufasha.

Nahise mbona yijimye mu maso ariko sinashakaga kumubeshya ko nyuma yo gushyingirwa azakomeza kumbona. Biragoye ku muntu wiyumvamo, ku muntu ukunda, ariko nanone hari igihe biba ngombwa gushikama ku mwanzuro wafashe. Nari naramubwiye ko umubano wacu ugomba kuzahagarara nyuma yo kubana kwacu, kandi numvaga ari ko bigomba kugenda rwose.

Ubwo twamaraga kurya ni bwo yazanye DVD ebyiri ngo turebe filimi ampitishamo iyo tureba. Icyantunguye zose zari filimi zagenewe abana, imwe ni Raiponce indi ni La reine des neiges. Nubwo ari filimi z’abana narazikundaga gusa siniyumvishaga ko umusore nka we yaba akizireba. Yashyizemo iya mbere ansaba kutavuga kugera irangiye, gusa numvaga ntari bubashe guceceka dore ko zombi nari nzizi mu mutwe nk’uwazikinnyemo kubera kuzireba kenshi.

Cyakora nagerageje kwitonda nubwo nanyuzagamo nkavuga ibigiye gukurikiraho.

Ubwo zose twamaraga kuzireba, Louis yamfashe mu biganza, ndahaguruka nuko tugana mu cyumba. Yambwiye ko we yamaze koga nuko njya mu bwogero, maze koga nambara pad ndenzaho ikanzu yo kurarana nari nitwaje maze ndaza iruhande rwe ndaryama.

Lilas: Nubwo bigoye ariko ndumva nkwizera kurenza undi muntu wese ku isi.

Calvin: Wambwira ikibigutera se niba atari ibanga?

Lilas: Niko mbyiyumvamo. Kuva twamenyana hari byinshi muri jye bintungura, hari byinshi bihinduka.

Calvin: Noneho nkubajije wansubiza?

Lilas: Yego nagusubiza

Calvin: Kuki ukomeza kwihambira kuri Louis kandi utamukunda? Haba hari impamvu ibigutera se? Niba unamukunda ariko ni buhoro. Ndibaza, kuki wumva utatandukana na we?

Lilas: Ni umwenda mufitiye kandi ntakindi namwitura uretse kumubera umugore

Calvin: Umwenda? Umeze ute se?

Lilas: Namenyanye na Louis ubwo ubuzima banjye butari bufite icyerekezo, nari bugufi yo kwiyahura nkava kuri iyi si. Nari naragize depression idasanzwe ku buryo ubuzima bwambihiraga bidasanzwe. Yamfashije kuva muri ubwo buzima, ku bwe nabonye akazi, ku bwe ndi muzima. Yamfashije kwigarurira icyizere. Mfite akazi ku bwabo nyamara hari benshi bize bakabuze mu gihe jyewe nta dipolome ntunga. Rero ubwo yansabaga kuzamubera umugore, nabyumvisemo ko byibuze kubyemera naba mwituye ineza yangiriye nubwo muri jye ntamukunda bigeze aho twabana.

Calvin yanyumvaga atuje nuko amfata mu biganza aranyitegereza, ubwo yari yabyutse yicaye mu buriri nanjye nicaye iruhande rwe

Calvin: Ndacyeka ko ibyo yakoze byose yabikoze nk’umugiraneza ntabwo yabikoze ngo azahabwe ingurane yo kuba umugore we. Yabikoze ngo ugarure icyizere cy’ubuzima, ubeho wishimye nk’abandi. None wari uzi ko kubana n’umuntu udakunda na byo ubwabyo ari bibi? Uzashiduka wasubiye mu buzima wahozemo wongere wange ubuzima. Uzaba wungutse iki ubwo se?

Lilas: Oya humura nzi ko nzabibasha kandi nzabaho neza rwose hamwe na we.

Calvin: Urabihamya neza? Lilas ubwo nakubonaga bwa mbere nakubonyemo ibibazo nkubonamo umuntu utishimye mu buzima. Uretse iyo turi kumwe ni bwo byibuze ugaragaza kwishima. Ese urumva koko uzabasha kwishima nyuma yo gushyingirwa?

Lilas: Umva Calvin, niyo ntabibasha basi ndeka nzagerageze, binanire nagerageje. Nzabana na Louis kandi ubuzima ndizera ko buzagenda neza.

Nta kindi yongeye kurenzaho nahise ndyama na we aryama agaramye nuko mbyungukiramo ndyamisha umutwe mu gituza cye, murenzaho ukuguru, maze aramfumbata turasinzira

Ese koko ubu uru rugo ruzabaho neza? Hagati aho se kuki Calvin ubundi akomeza kwibaza ku mubano wa Lilas kandi barabivuganyeho mbere hose? Agace ka 20 ntuzagacikwe

BIRAMAHIRE Francois Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s