Inkuru ndende

BIHEMU: Agace ka 18

CALVIN

Uyu mugore ndabona agiye kunsaza. Igihe cyose muri iruhande mba numva namukorakora nkamusomagura hose ubundi nkumva umuniho we wo gutwarwa no kuryoherwa n’ibyo ndi kumukorera. Gusa ndabizi ko ibyo ndimo ari bibi ndetse bibi cyane kuko niba nanirwa kwihangana hadashize icyumweru, ni gute nzamwikuramo burundu amaze gushyingirwa koko?

Cyangwa wasanga buriya ari uko ngifite amashyushyu menshi, wenda nagenda agabanyuka na byo bizagabanyuka bibe ibisanzwe. Gusa no kumuvugisha ubwabyo mba numva ari byiza ijwi rye riryoheye amatwi neza neza rwose.

Ikindi ariko nkomeza kwibaza kuki akomeza kwihambira kuri uriya musore kandi biboneka ko batabanye neza? Ubu yabuze umugabo wamwitaho kandi akanamuhaza mu bukungu? Ese akurikiye kuri uriya musore amafaranga? Simbizi. Gusa mba mbona adashaka kubimbwiraho nanjye sinamuhatiriza kumbwira amabanga ye gusa ngera aho nkumva ndahangayitse ku bwe. Ubwo yambwiraga ko ku kaboko ahabyimbye ngo ari ikintu cyamuhonze sinigeze mbyizera, ashobore kuba yashyamiranye n’umugabo we rwose akabihisha.

Ariko haracyari kare wenda igihe kizagera ambwire ukuri anambwire byose reka ndeke kwiruhiriza ubwonko. Gusa nanone ndibaza niba nahindura gahunda sinzajye kwa Aaron inshuti yanjye mfata nka mukuru wanjye cyangwa se nabikora ukundi kuko ndashaka kumarana weekend yose na Lilas ariko nanone ibirori bya Ashle ni ngombwa kubijyamo. Nahisemo guhamagara Aaron ngo tugire ibyo twumvikana.

Calvin: Umva musaza, ku cyumweru biremewe ko umuntu yaza aherekejwe?

Aaron: Uherekejwe n’umukobwa ariko?

Calvin: Yego ni umukobwa

Aaron: Yayayaa. Biremewe cyane rwose. Ariko se Calvin utambeshye ushaka kuzazana n’umukobwa, wowe nzi neza?

Calvin: Ni inshuti bisanzwe ntabwo ari copine da. Utazabizana ushaka kumupresenta muri ubwo buryo akanyirenza.

Aaron: Sha apfa kuba ari umukobwa rwose ni karibu cyane. Wabona ya ndwara yawe yo kubatinya iri kugenda ishira mwana. Hahahahahaaa

Calvin: Umva urakoze cyane kubyemera, ubwo uzabona nzanye na we.

Ariko se ubu sinitaye mu gatego? Ubu se natabyemera ko tujyana bizagenda bite? Ariko ndakora uko nshoboye kose mwumvishe ko ta birenze rwose. Numvaga ntashaka kubonana na we mbere yo kuwa gatanu nuko niyemeza kumwoherereza ubutumwa bugufi musaba ko najya mu karuhuko amvugisha mushaka. Na we yabyumvise vuba nuko ubwo yajyaga mu karuhuko anyoherereza ubutumwa ambwira ko ahugutse twavugana, nahise muhamagara ntazuyaje.

Lilas: Ubanza wari warambiwe ariko

Calvin: Wahora n’iki ko numvaga umutima uri hafi gutakara kubera gutegereza. None se ko ngiye kukubwira akantu gatunguranye ariko keza

Lilas: Mbwira nguteze yombi rwose.

Calvin: Burya weekend yose rwose turi kumwe, kugera ku cyumweru

Lilas: Ntumbwire ko utazajya muri anniversaire ya Ashle?

Calvin: Nzajyayo ahubwo nshaka ko tuzajyana

Lilas: Unsabye ikintu kidashoboka Calvin. Nanjye nakifuje kumarana nawe weekend yose ariko kujya mu mashuti yawe n’imiryango yawe ya hafi si byiza urabizi. Bazakubaza ikiduhuza wenda aho wababwira ibyo ushaka ariko ibuka ko ndi hafi gushyingirwa. Ese nyuma yaho byazavugwa gute?

Calvin: Wowe nyemerera tuzajyane ibindi ubindekere. Humura nta birenze bizavugwa cyangwa ngo babitubaze, namaze kubateguza ko ari inshuti isanzwe tuzazana nta kindi. Basi mbwira indabo ukunda nze kuzikuzanira nk’igihembo cyo kunyemerera kuzaza tukajyana.

Lilas: Yewe aho ho watsindwa kuko ndabizi nzikubwiye nubundi ntazo wabona.

Calvin: Wowe mbwira ubundi nzirwarize ninanirwa nzinanirwe

Lilas: Zitwa digitales pourples

Calvin: Sawa numvise

Lilas: Umva wikirarira ntabwo uzizi pee

Calvin: Sha rwose naba nkubeshye sinzizi pee

Lilas: Baza tonto rero agufashe

Calvin: Tonto wuhe se kandi?

Lilas: Mbega wowe. Baza Google yewe

Urugero rwa digitales pourples

Calvin: Eeeh. Ibyo biroroshye cyane. Uremeye se uzaza?

Lilas: Yego nubwo bigoye ariko sinifuza kukubabaza nzaba mpari rwose.

Nubwo nari mbizi ko bizaba iyo nshuro gusa kuko iminsi yo gushyingirwa kwe yari iri kwegereza ariko numvaga kumarana na we weekend yose ari ikintu kizima nzaba ngezeho.

Ese hagati aho koko nkore iki? Mwereke urukundo ubundi ibya Louis abivemo? Ariko se ko kuva tumenyana namweretse ko nta rukundo ngamije, ko ibyanjye ari akazi na siporo, aho sinaba ngiye kumutera ikindi kibazo?

Gusa nanone ntegereje kubona promotion ku kazi kandi nimara kuyibona nzi ko amasaha y’akazi azaba make, ariko se ubwo yazantegereza?

Nakomeje kubyibazaho icyumweru cyose nuko umunsi nyirizina uragera, kuwa gatanu. Nari nateguye ifunguro ryiza rigizwe n’ibyo arya gusa. Ikindi nari nashakishije indabo yambwiye akunda ahantu hose ndazibura. Nafashe umwanzuro wo kujya ahacururizwa umwayi w’indabo zinyuranye nuko njya mu busitani bwanjye ndazitera. Ariko murabyumva yaje zitaranamera. Ubwo yahageraga anagiye kumukingurira mbona atishimye

Lilas: Sinzi niba ari karibu cyangwa se nakureka nkazagaruka ikindi gihe

Calvin: Kubera iki se kandi? Ko unteye ubwoba

Lilas: Sha nanjye sinari nzi ko biza vuba, igihe natekerezaga si cyo byaziyeho

Calvin: Uri kuvuga ko wagiye mu mihango se?

Lilas: Yego. Ni wowe muntu numvise udatinya kuyivuga mu izina

Calvin: Ese ubu ku myaka 27 mfite urumva koko ibyo ari ibintu byantera isoni?

Lilas: Ungana na Louis ariko we rwose ntashobora kubivuga. Ahubwo wumve ko namubwiye ko nagiye mu mihango akishima ngo iramaze yo ije adahari. Ayanga kubi wagira ni we uba yayigiyemo

Calvin: Icyakora ingo ziragwira sinkubeshye. Hagati aho niba nibuka neza nakwemereye indabo ngwino nkwereke

Namufashe akaboko mujyana mu gikari aho nateye wa mwayi. Yahagaze aho aritegereza ubona byamuyobeye rwose

Calvin: Nateye umwayi, kuko izo wambwiye nari nazibuze ahantu hose

Nabonye atunguwe ariko nanone ababaye

Lilas: Ariko urabizi ntizizera nkiri umukobwa

Calvin: Wemerewe kuzajya uza ukazireba ariko nta kibazo wanashaka ugacaho izo ujya gutegura, ni wowe nazitereye gusa ntawundi.

Yarandebye angwamo anyegama mu gituza.

Lilas: Kuki koko unkunda urudashoboka Calvin? Ibintu unkorera iteka birantungura sinzi icyo naguhemba pee. Gusa urakoze uri inshuti nziza nta kindi navuga. Gusa kuzireba byo simbikwijeje Calvin. Ndagukunda ariko sinshaka kuzazana ibibazo namaze gushyingirwa.

Ese koko gushyingirwa kwe bivuze ko umubano urangiye cyangwa arivugira bizamunanira? Gusa hagati aho Calvin ubanza yamenya gutetesha nuko abura umwanya. Agace ka 19 ntikazagucike

BIRAMAHIRE Francois Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s