Ubuzima

Kuva ku busa ukaba indashyikirwa: Ingero nziza twakigiraho

Ese iyi mvugo mu kinyarwanda twagenekereje neza?

From zero to hero reka tubyite Kuva ku busa ukaba indashyikirwa.

Umuririmbyi umwe hari indirimbo yakoze aho agira ati

“Naba namwe mwigiriye Imana musanga inzira yaraharuwe. Si ubutwari, si n’amasengesho ahubwo ni umugisha gusa gusa”

Hano aba aririmba avuga abantu batandukanye babayeho nabi ariko se kuba wavukira mu rugo rusaba umunyu ni ihame ngo nawe uzakure uwusaba? Ese ntibishoboka ko wavukira habi ariko ugakura uharanira kugera heza kandi ukabigeraho?

“Kuvuka ukennye si ikosa ryawe ariko gupfira mu bukene ni ikosa ryawe” aya magambo ngerageje gushyira mu kinyarwanda ushobora kuba uyumva kenshi akaba yaravuzwe na Bill Gates umwe mu bakire ba mbere ku isi.

Muri iyi nkuru reka nkugezeho abantu batandukanye, bashobora kuba barimo abo uzi, kuri ubu babaye indashyikirwa nyamara bavuka mu miryango itazwi. Ahari nawe byagutera ingufu zo gukora no kudacogora ugaharanira kugera kure hashoboka.

  1. Howard Schultz

Niba uzi Starbucks, uyu ni we nyirayo. Nyamara yavukiye mu muryango ukennye muri Brooklyn. Kuba yari azi kwiruka ku maguru byamubashishije kubona bourse yo kwiga akaminuza. Yabanje gukorera ikigo cya Xerox, nyuma ahava ajya gukorera ikigo cyo muri Suede cyitwa Hammarplast cyakoraga ibikombe bya plastic byakundaga kunywerwamo ikawa,  ari na bwo yaje kubasha kumenyana na bene Starbucks, nuko nyuma aza kubasha kuyegukana ubu iri mu bigo by’ubucuruzi bikomeye.

  1. Dr. Dre

Umuziki wo mu njyana ya hip-hop cyangwa rap watangiye utazwi, udakunzwe dore ko wahabwaga utubyiniriro tunyuranye ariko wagiye uzamuka ufata intera nziza dore ko no mu gihugu cyacu mu bihembo bikomeye byahoze bitangwa bizwi nka Guma Guma Super Star, inshuro ebyiri irushaanwa ryegukanywe n’abaririmba iyo njyana. Uyu wiyise Dr Dre ubusanzwe yitwa Andre Young yabaye uuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo ariko yanabaye umuvangavanzi w’imiziki (DJ). niba uzi umuhanzi Eminem, yazamuwe na Dr Dre kugera ku rwego ariho ubu. Gusa icyo dushaka kuvuga kuri Dre si uko yazamukiye ku busa ngo abe umuririmbyi ukomeye gusa ahubwo ni uko yaje guhimba ubwoko bwa ecouteur zizwi nka Beats by Dr Dre. Niba wari uzi ko zahimbwe na Apple izicuruza ubu si ko bimeze ahubwo uru ruganda rwaguze iri zina kuri Dr Dre mu 2014 aho bamuhaye miliyari 3 z’amadolari ya Amerika ibyamugize umwe mu baraperi bakize ku isi.

  1. Alan Rickman

Kugirango yemererwe gukina filimi agaragara (burya hari abayikina ariko tutabona) yari agize imyaka 46 yose. Iyo acika intege yari kuvuga ko bidashoboka. Dore ko yatangiye ari umuntu wambika abakina filimi, ariko akomeza guharanira kuzagera igihe na we akina. Inzozi ze zabaye impamo akuze, ariko ubu ni umwe mu bakomeye I Holywood mu ruganda rwa filimi.

  1. Ursula Burns

Yakuze arerwa na nyina gusa bakaba abimukira bari baravuye muri Panama bajya gutura muri New York. Uyu yaje kubona impamyabushobozi mu bukanishi yakuye muri New York University, Polytechnic School of Engineering, ndetse aza kubona masters yakuye muri Columbia. Mu 1980 nibwo yinjiye muri Xerox nk’umukorerabushake ariko mu 2010 yaje kuba umwirabura wa mbere w’umugore uyoboye iki kigo gikomeye. Mu 2014 yashyizwe ku mwanya wa 22 ku rutonde rukorwa na Forbes rw’abantu b’indashyikirwa

  1. Barack Obama

Uyu we ni rurangiranwa kuko yabaye perezida wa USA wa mbere w’umwirabura mu 2008 kugera 2016. Nyamara kandi yavukaga mu muryango udakize w’abimukira bavuye muri Kenya bakajya kuba muri Amerika. Ibi kugirango abigereho byamusabye kwiga, gukora cyane no gutinyuka.

  1. Harlan Sanders

Izina ryo wenda ntabwo urizi ariko byibuze izi nyuguti eshatu zo urazizi, K.F.C (Kentucky Fried Chicken)

Yavukiye muri Indiana abanza gushabika mu bintu binyuranye ndetse kenshi agahomba cyangwa agacika intege. Rimwe ubwo yari mu rukiko aho yari avoka, yatonganye hafi kurwana n’umukiriya we yaburaniraga bituma abura akazi. Yaje kujya gucuruza resitora ariko na yo irashya. Intambara ya 2 y’isi yakomye mu nkokora ibikorwa bye by’ubucuruzi ariko mu 1952 yaje kubura agatwe atangiza ibyo ubu tuzi nka KFC byakwiriye hose. Uzi imyaka yari afite? Hafi 60!!!

  1. Shahid Khan

Yavukiye muri Pakistan. Ubwo yari ingimbi, yimukiye muri USA aho yakoraga akazi ko koza ibyombo muri resitora ayo akuyemo akamurihira ishuri aho yaje kurangiza mu ishami rya industrial engineering. Yaje kubona akazi mu ruganda rukora ibyuma by’imodoka rwa Flex-N-Gate, gukora azigama byaje kumuhesha kurwegukana aho nyuma y’imyaka 30 rwari rumaze kuba uruganda ruri muri za miliyari z’amadolari. Uretse ibyo ni na we nyiri ikipe ya Fulham FC muri English Premier League ndetse na Jacksonville Jaguar muri American Football (NFL)

  1. Abebe Bikila

Umunyafurika wo muri Ethiopia. Ni umuntu wabashije gutsinda malathon mu myaka ya vuba atambaye inkweto, hari mu 1960 mu mikino ya Rome Olympics. Ashoje bamubajije yashubije ko yashakaga kwereka isi yose ko kuba indashyikirwa bisaba no gukora ibyo abandi bumva ko bidashoboka. Kwiruka 42km nta nkweto wambaye, byashobora bake. Mu 1964  yongeye gutsinda malathon. Yabaye rurangiranwa, arahembwa aranashimwa ariko byose abigeraho ahereye ku birenge bitambaye inkweto.

  1. Oprah Winfrey

Iri zina riri mu mazina azwi. Yarezwe na nyina gusa na we wari ukiri muto. Ni umwe kuri ubu mu bavuga rikijyana muri Amerika ndetse bivugwa ko ari umwe mu batumye Obama abasha kugera ku ntsinzi kubera yamwamamaje kandi akaba ari umuntu abandi bafataho urugero. Ni umuherwe, umugiraneza, umukozi. Byose nyamara si umurage si inzira yaharuriwe ahubwo yarabiharaniye

  1. J. K. Rowling

Uyu ubusanzwe ni umwanditse w’ibitabo. Niba uzi filimi ya Hary Potter ntiyari gukinwa iyo uyu ataba yaranditse igitabo yakuwemo. Nyamara kugirango igitabo cya mbere cye kibashe gusohoka mu icapiro, yari amaze kuzenguruka amacapiro 12 yose amuhakanira bamubwira ko ibintu yandika nta wabisoma. Icyo gihe yari abayeho mu bukene bukabije.

Kuri ubu uyu mugore ni umwe mu baherwe bo mu bwongereza, byose nta handi abikura uretse mu bwanditsi.

Izi ngero zirakwereka ko nawe burya wagira aho ugera, kandi zirakwereka ko nta myaka ntarengwa yo kugera ku bukire cyangwa kugera ku ntego yawe, ndetse nta cyiciro utanyuramo ngo utere imbere. Na hano hafi yacu barahari benshi, hari benshi uzi biziritse umukanda ariko bakagera ku cyo biyemeje. Aha rero wakibaza uti Kuki jye ntabigeraho?

Wicika intege, kura amaboko mu mufuka ukurikire inzozi zawe zizaba impamo.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s