Inkuru ndende

BIHEMU: Agace ka 17

Nageze ku kazi nakererewe iminota 30 nsanga mabuja yahageze mbanza gusaba imbabazi kuko ubusanzwe azi ko ntakunda gukererwa nuko mpita nkomereza mu kazi. Numvaga mfite akanyamuneza na morale nyinshi muri jye gusa ntibyamaze akanya kanini kuko Louis yahise ansanga ku kazi ubona yabishe.

Lilas: Urakora iki hano?

Louis: Nje kureba fiancee wanjye. Ntabwo mbyemerewe se

Lilas: Hashize umwaka nkora hano ariko ni ubwa mbere uhaje

Louis: Ni uko muri uwo mwaka wari utaransiga mu nzu ngo ujye kurara mu mihana.

Lilas: Turabivuganaho nimugoroba Louis. Reka nkore akazi

Aho kugenda ahubwo yaranyegereye amfata ukuboko atangira kunkanda ambabaza nuko anyongorera mu gutwi

Louis: Uzibeshya ikindi gihe kunkoza isoni imbere ya Steve, cyangwa se kongera kwivumbura ukarara ahandi uzamenye ko aka kazi buzacya wagakuweho. Uranyumva neza? Uwo munsi umenye ko uzasigara nta na kimwe ufite uririraho, ntabwo uzongera kunyiterah hejuru ahari. Ngaho nigasubire mu kazi

Yandekuye nk’ujugunya. Ahantu yari yankanze hahise habyimba haranatukura. Mbega umugabo mfite hano.

Amarira yashotse mu maso gusa Louis yahindutse. Asanzwe yego yifata nabi ariko ni ubwa mbere anteye ubwoba kuri iki kigero. Narakoze sinajya mu karuhuko kuko sinashakaga kuba nahura na Laura sinari gukira ibibazo bye. Bugorobye naratashye, nari niriwe ntarebye kuri telefoni nuko ubwo nageraga mu rugo mbanza kureba nibanta butumwa bwa Calvin ariko nsanga ntabwo.

Ninjiye mu nzu ntungurwa no gusanga muri salon hari kwaka za buji zizengurutse ameza, harimo akaziki gatuje naho Louis ari mu gikoni

Louis: Ntetse ibya nijoro bebe

Lilas: Ndabibona.

Gusa natunguwe nuko twarinze turya, tujya kuryama atagarutse ku byabaye mu gitondo cyangwa ibyari byaraye bibaye bigatuma ntarara mu rugo. Nibajije niba ari ukurenzaho, niba se afite indi gahunda muri we biranyobera. Gusa nanjye nirinze kuba nabikomozaho ngo ntakanga rutenderi.

Tugeze mu buriri yashatse ko twakora imibonano ndamuhakanira, ntiyampatiriza na we rwose aratuza.

Louis: Nari nibagiwe kukubwira. Hari festival Steve azajyamo, ubwo rero yansabye kuzamuherekeza. Tuzagenda kuwa gatanu nimugoroba tugaruke ku cyumweru nyuma ya saa sita.

Iyi nkuru numvise inshimishije. Ahari nazabona umwanya wo kumarana na Calvin. Gusa Louis yibagirwa vuba na we. Umuntu utibuka ko iyi weekend ntazakora se koko? Nasabye uruhushya kuko kuwa 6 ni bwo nzajya kwigera imyenda y’ubukwe, nahise nsaba ko ni ku cyumweru ntazakora, na we kandi arabizi ahubwo ubanza atabihaye agaciro kuko mbona kuri we Steve andusha agaciro ubanza no ku munsi w’ubukwe namubwira gahunda ashaka yindi azava mu birori akigendera. Ubu rero ngomba kubaza Calvin niba azaboneka tukirirwana umunsi wose cyangwa se nkamuraza ni hahandi.

Kuwa mbere nandikiye Calvin musaba ko yaza kumpamagara saa saba zuzuye nkamubwira. Gusa nategereje igisubizo ko abikora cyangwa se atabikora ndaheba. Naje gutungurwa nuko saa sita n’igice aje ku kazi aho yansanze mu myenda y’abagore nuko ampobera ankora ku mabuno ibintu byanzamuriye amarangamutima ako kanya nkumva twahita dushaka uko twigenza

Lilas: Ese wabonye SMS nakwandikiye?

Calvin: Yego nayibonye

Lilas: None se uje gukora iki ko nshigaje isaha nkajya mu karuhuko?

Calvin: Ahubwo mbwira, hano habamo camera?

Lilas: Yego ariko ziba hariya kuri caisse gusa. Kuki ubimbajije se?

Aho kunsubiza yahise ankurura anyegereza igikuta ubundi aba atangiye kunsomagura bidasanzwe

Lilas: Calvin wabaye iki? Ubu hagize umukiriya utubona koko?

Calvin: Ahuuu. Numvaga nshaka kugusoma bidasanzwe pee. None se ko nashakaga ko umpitiramo imyenda y’umwana w’umukobwa

Lilas: Ka gakobwa k’imyaka ine se ugiye kukagurira imyenda?

Calvin: Ese n’imyaka uba uyibuka? Gafite isabukuru vuba aha nshaka kukagurira impano rero.

Lilas: Ngaho ngwino ngufashe guhitamo nubwo atari jye nakoreye mu myenda y’abana ariko muri aya masaha ntabwo tuba dufite abakiriya benshi.

Twaragiye dutangira gucagura imyenda y’ako gakobwa abereye se wabo nk’uko yambwiye, nuko ubwo twamaraga kuyihitamo ajya kwishyura ambwira ko nimfata akaruhuko musanga mu modoka ye tukaganira ibyo nashakaga kumubwira.

Gusa imyitwarire ye yatumaga ndushaho kumukunda no kumwiyumvamo kandi ntibyari bikwiye kuko nkimara gushyingirwa nagombaga guhita mpagarika guhura na we. Ariko igihe cyose muri iruhande numva ibintu binyirukanse umubiri wose nkumva sinzi ibimfashe neza neza.

Namusanze mu modoka nuko nsanga nanone yazanye salade nziza cyane n’umutobe w’imbuto ku ruhande nuko dusangira tuganira buhoro buhoro kugera ubwo natoboye nkavuga icyo namushakiraga.

Lilas: Ese isabukuru y’umukobwa izaba ryari?

Calvin: Izaba ku cyumweru. Iyi weekend nzayimara iwabo

Lilas: Ndihombeye disi. Iyi wikendi sinzakora kandi na Louis azagenda kuwa gatanu agaruke ku cyumweru

Calvin: Ariko nanjye nzagenda kuwa gatandatu nimugoroba. Waza kuwa gatanu nimugoroba ukarara, ukagenda kuwa gatandatu nanjye ngiye. Hari ikibazo?

Lilas: Nta na kimwe rwose gahunda ni iyo.

Ahaaa. Umuntu utangiye kwisabira, ubu koko azabicikaho nashyingirwa? Ese ubu none kaba ari agatego ka Louis ngo azabagwe gitumo? Agace ka 18 ntuzagacikwe

BIRAMAHIRE Francois Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s