Inkuru ndende

BIHEMU: Agace ka 16

Ubwo nakangukaga nisanze mu buriri jyenyine. Narabyutse nsanga isakoshi nari nasize mu modoka, iri iruhande rwanjye. Narabyutse ngana mu bwogero ninjira ntanabanje kureba ko Calvin yaba arimo, ntungurwa no kumubona yambaye ubusa agiye gutangira koga. Yarikanze yipfuka hasi, akoresheje ibiganza

Lilas: Umbabarire sinari nzi ko urimo nawe.

Nabivuze nanjye nipfutse mu maso

Calvin: Oya nta kibazo. Hari indi douche muri cya cyumba wari kuraramo. Ariko unashaka waza tukogana nta kibazo ni hanini hano

Lilas: Oya reka nge hirya

Nasohotse muri douche nkingaho mfata isakoshi nyijyana muri cya cyumba ngo nimara koga nanambarireyo.

Nyuma y’iminota nka 20 naraje nsanga Calvin na we yamaze kwitegura ari gutunganya icyayi.

Nicaye iruhande rwe nuko ampereza icyayi n’umugati usize ubuki,

Calvin: Telefoni yawe mu kanya yari iri gusona ariko

Nibutse ko nayiraje muri salon nahise ngenda kuyireba nsangamo Louis yampamagaye inshuro 12 naho Laura yampamagaye kabiri. Harimo na SMS ya Louis ya nijoro ambaza aho ngiye

Nibutse ko navuyeyo mvuga ko ngiye kurara kwa Laura, ikintu nahise nkora ni uguhamagara Laura ngo numve niba batavuganye

Laura: Allo

Lilas: Umva mbabarira umbwire niba Louis ataba yaguhamagaye

Laura: Cyoo. Ko ufite ubwoba se kandi mu ijwi ryawe wabaye iki? Ntabwo yigeze ampamagara rwose. Ahubwo se ejo nijoro ko wampamagaye?

Lilas: Ndagusobanurira ningera ku kazi. Gusa naramuka aguhamagaye umubwire ko naraye aho

Laura: Eheee. Waraye he muko?

Lilas: Umva wirirwe, ndi bugusobanurire byose ningera ku kazi yewe. Gusa si ibyo ukeka si n’aho ukeka rwose

Laura: Ubaye utaraye kwa Calvin mbe dendo rwose

Nahise nkupa ngo adakomeza kuvuga byinshi.

Nahie nandikira Louis SMS irimo amagambo abiri gusa

Naraye kwa Laura

Ubwo nasubiraga aho Calvin ari yaranyitegereje

Calvin: Ni amahoro?

Yari yegamye ku kiziringiti cy’urugi andeba ubona ameze nk’unshaka. Nanjye numvaga mushaka dore ko ijoro ryose twaganiriye kugera gusinziriye, numvaga namukunze kurutaho kuba atigeze anshotora cyangwa ngo ambuze ibitotsi. Nahise mwegera aho ku gikuta nuko ntangira kumusoma, nasobetse ukuguru kumwe hagati y’amaguru ye, mufashe ku matama yombi.

Na we yahise amfata ku mabuno atangira kuyakorakora, dore ko nari ngikenyeye akenda nkenyera iyo mvuye koga, konyine.

Mu masogonda make, muri jye niyumvisemo ibintu ntajyaga numva na rimwe. Niyumvisemo ubushyuhe budasanzwe, niyumvamo ubushake bwo gukora imibonano ku rwego ntabasha gusobanura. Calvin ubanza ari umuhanga muri ibi bintu kuko uburyo yansomagamo wumvaga biryoshye kandi yabitwaraga buhoro yitonze, anyuzamo akandeba mu maso akamwenyura nanjye nkumva ubushagarira buri kunyirukanka umubiri wose.

Numvise ikintu kiri kuvibra, nibaza niba iyo ashyutswe ari ko bigenda

Lilas: Ni telefoni cyangwa ni ko umera iyo washyutswe?

Calvin: Yego nashyutswe ariko sindagera aho kuvibra nanone da.

Lilas: Ngaho banza witabe. Ukuntu byari biryoshye none telefoni iraturogoye

Calvin: Oya biri bukomeze biryohe humura.

Yaritabye akanya gato abwira umuhamagaye ko ahuze, nuko aramukupa ahita ayirambika hasi. Yahise anterura anjyana mu cyumba andyamisha ku buriri na we andyama iruhande, turebana. Yakomeje kunsoma ari na ko ankorakora, kugera ubwo numvise muri jye ntangiye gutota neza neza

Yahise yikuramo imyenda yose aryama agaramye

Calvin: Ngaho ngwino unjye hejuru

Narakomeje ndaryama ndamureba. Sinzi uko bajya hejuru rwose

Calvin: Ubaye iki ko unkanurira? Niba udashaka kujya hejuru rero ntabwo uyu munsi turi bubikore, ariko si ukukurakarira ntubyumve nabi

Lilas: Oya si uko ntabishaka ahubwo ni uko ntazi kujya hejuru. Sinakubwiye ko nta kintu nzi mu mibonano koko

Calvin: Na fiance wawe ntabwo ujya ubikora se?

Lilas: Oya buri gihe ndagarama akanjya hejuru. Kandi nubwo utabyemera ariko ntawundi mugabo nzi, ni we gusa tubikorana.

Calvin: Sinakwemereye se kuzakwigisha ibyo utazi. Ngaho ngwino ujye hejuru ndagufasha nta kibazo.

Naramwuriye nuko agenda anyobora uko mbigenza, akanyuzamo akabikora vuba vuba ubundi buhoro buhoro, muri jye niyumvisemo utuntu tunyirukanka umubiri wose. Nimvuga ngo ni bwo bwa mbere numvise uburyohe bw’imibonano ntimubyite gukabya, kuko Calvin ni umugabo buri mugore wese yakifuza. Yarabanje anyica mu bwonko niba ari ko nabivuga, kuva umunsi wa mbere duhura, yanyitayeho. Nta bihambaye yampaye, nta birenze mugani wacu ariko yahaye agaciro uwo ndi we, anyereka ko anyitayeho. Noneho iki gitondo ho ankoreye iyicarubozo ryiza, kuko mu mubiri wanjye ndumva ari we wuzuyemo wese wese.

Ubwo yarangizaga yagiye kujugunya agakingirizo nuko nsigara ndyamye amaguru numva ari gutengurwa. Niba ari ko kurangiza simbizi ariko numvaga ibinezaneza binyuzuye. Ubwo yagarukaga yansabye ko twajyana koga mbyemera ntazuyaje. Ariko se twaroze? Twagezeyo atangira kunsiga isabune ariko abikora mu kunshotora ku buryo numvise ubushake bugarutse maze anyegeka ku gikuta cya douche, akaguru kamwe ngahagarika ku gipfundikizo cy’umusarane, maze arongera yambara agakingirizo aranyongera numva ndanyuzwe pee. Twahise twoga bwangu turagenda turihanagura turambara.

Calvin: Ese urongera ugaruke nijoro dusubukure?

Lilas: Oya ndumva ndi bujye iwanjye. Louis ambuze yajya kunshakira kwa Laura, avumbuye ko atari ho ndi byaba birebire. Kandi sinshaka ikibazo cyankomokaho. Nubwo nanjye mbishaka kugaruka ariko ihangane tuzashake ikindi gihe cyiza

Calvin: Nizere ko utazongera kuncika?

Lilas: Oya byizere sinzongera rwose. Ibyiza mbonye iki gitondo sinzabihunga.

Calvin: Ndaza noneho gushaka umunsi mwiza nzakumenyesha.

Twarasohotse buri wese ajya mu modoka ye turagenda.

Ahaaaa. Amaherezo ubu ni ayahe? Agace ka 17 ntuzagacikwe

BIRAMAHIRE Francois Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s