Inkuru ndende

BIHEMU: Agace ka 15

LILAS

Ubwo nabonaga Calvin ansanze ku kazi aho nkorera siniyumvishaga ko aje kunsaba ubusobanuro gusa. Numvaga ko SMS namuhaye ihagije gusa ubwo numvaga ijwi rye ansuhuza numvise ubushagarira bunyirukanse. Gusa nanone uko yitwaye uwo munsi byarambabaje mu mutima nubwo nabonaga nta kindi yari gukora, kuko kwingingira umuntu guca inyuma uwo bakundana si byiza wa mugani.

Yarahindukiye nshaka kumukurikira ngo musobanurire birambuye ariko mbona akuye telefoni mu mufuka atangiye kwitaba. Namwitegereje avugira kuri telefoni amwenyura ubona yishimiye uwo bari kuvugana kugera ubwo yakupye akagenda nanjye nisubirira mu kazi.

Ubu hashize ibyumweru bibiri mwoherereje ubutumwa bumusaba kubivamo.

Nabibwiye Laura ko nabivuyemo agahora ambwira ko Calvin azansaba gusubukura ariko ibyumweru bibiri bishize nta na SMS ya mwaramutse cyangwa mwiriwe.

Louis na we ari kugerageza kuzana impinduka gusa ntabura rimwe na rimwe kundakaza, dore ko icyumweru imwe ari cyo dusa nk’aho twabanye neza naho iki cya kabiri cyo buri munsi turatongana.

Byari bimeze neza ubusanzwe kugera kuwa gatanu nimugoroba, ubwo yatumiraga nanone Steve mu rugo. Yazanye za pizza mu rugo ntiyazanamo na kamwe byibuze karimo ibikomoka ku bimera kuko na zo zibaho, ahubwo zose zari zibereyemo inyama.

Uwo mugoroba wanguye nabi kuko igihe cyose Steve ari hano rwose ntabwo mba numva norohewe na gato pee.

Uko nababonaga barya natekerezaga kuri Calvin, we iminsi mike twamaranye byibuze ntiyigeze yifuza kurya ibyo ntarya turi kumwe ariko Louis, uzaba umugabo wanjye we rwose nta na kimwe aba yitayeho. Uko baganiraga ni bwo numvise ko Louis afite ideni rigera ku bihumbi 500 yagiye afata ahantu hanyuranye nko mu tubari aho asohokana n’inshuti zi, cyangwa se aho agura ibindi bitari ngombwa cyane dore ko atanatinya kugura imikino akinira kuri TV. Numvise bindiye ahantu ndamuvugisha

Lilas: Ese ubwo urumva tuzakoresha iki ubukwe niba ufite amadeni angana atyo?

Louis: Ntidufite ababyeyi se? Bazabudukorera wana

Lilas: None se nibabudukorera baznadutunga? Bazatwishyurira inzu se?

Steve: Umva man, ngo inzu? None se iyi mubamo ntibahagije?

Louis: Mumbarize nawe

Lilas: Ariko Louis ni wowe wambwiye mbere ko nitubana tuzashaka inzu yacu bwite, kandi nini

Louis: Kwisubiraho se ntibibaho? Nahinduye imyumvire rero

Lilas: Umva Louis, iri joro sindara hano udatuma biba birebire. Ngiye kwa Laura.

Nahise ngana mu cyumba mfata utwangushye, ndasohoka, Steve ari guseka naho Louis ubona yumiwe ariko umubi ni umbuza no gusohoka. Nagerageje nimero ya Laura ariko ntiyacamo kandi sinashakaga kujyayo tutabanje kuvugana. Numvaga kandi iryo joro nanonentajya iwacu bari kumbaza byinshi. Nibwo nahamagaye Calvin ariko nimero igicamo mpita nkupa ataritaba. None se ubu we aramutse yaryamye? Ni bwo nagiye kubona mbona aranyihamagariye.

Calvin: Lilas, ni amahoro?

Lilas: Yego ni amahoro

Calvin: Oya wimbeshya ntabwo wampamagara iki gicuku ari amahoro. Byagenze bite?

Lilas: Ntabwo mfite aho kurara iri joro

Calvin: Ubu se uherereye hehe?

Lilas: Ndi mu modoka, iwanjye.

Calvin: Uzi gukoresha Google map?

Lilas: Yego ndabizi

Yahise anyoherereza aderesi y’iwe, nuko ambwira ko ari karibu najya kurara iwe, nta kibazo.

Nyuma y’iminota nka 20 nari ngezeyo ndakomanga aza kunkingurira yiyambariye boxer gusa

Lilas: Umbabarire sinzi nanjye uburyo naguhamagayemo

Calvin: Nta kibazo ahubwo injira ni karibu.

Lilas: Oya nakabaye nagiye gushaka icyumba muri guest house, reka ahubwo mbe ari ho njya.

Narahindukiye ngo ngende ariko amfata ukuboko arankomeza anyinjiza mu nzu akingaho

Yari afite laptop ubona ko yari akiri mu kazi cyangwa se hari ibyo yigaga.

Calvin: Nguhe akantu ko kunywa se?

Naramuhakaniye nuko araza anyicara iruhande

Calvin: None se byagenze bite iwawe ko wabuze aho urara?

Narabohotse mubwira byose kuva namenyana na Louis kugera iryo joro ndi iwe. Yanyumvaga akurikiye ubona rwose adashaka ko hari na kamwe kamwisoba.

Calvin: Kuva wampakanira urukundo ntabwo nigeze ngerageza gushaka undi. Icyifuzo ndacyagifite kandi sinakurakariye na gato, bwari uburenganzira bwawe guhitamo. Niba ntacyo bigutwaye, hindura intekerezo. Erega ibyishimo byawe ntawundi uzabiguha wowe ubwawe nutabyiha.

Yahise anyegera buhoro mbona ko ashaka kunsoma nuko mfunga amaso na we abona ko nemeye nuko azana iminwa ashyira ku yanjye, sinatindiganyije namuhaye ururimi atangira kurwonka na we akanyuzamo akampa urwe, ubwo ari na ko ankorakora mu mugongo, ashaka no kunkorakora mu mabere, ndamwitaza buhoro

Lilas: Ntabwo mbishaka mbabarira

Calvin: Mbabarira nanjye sinashakaga kugufatirana kandi wifitiye ibibazo. Ushaka kurara wenyine cyangwa turarane?

Lilas: Byaba byiza ndaye jyenyine Calvin

Yahise ahaguruka ajya kunyereka icyumba cy’abashyitsi nuko arasohoka agana mu kindi cyumba, ubwo ni cyo we araramo.

Gusa ataragera muri icyo cyumba naramuhagaritse arahagarara atunguwe

Naramwegereye musoma ku munwa na we amfata ku mabuno andeba mu maso

Lilas: Nkeneye umuntu nganiriza, kandi ni wowe mbona byibuze unyumva. Wanyemerera tukarara mu cyumba kimwe, ariko tukaganira gusa?

Calvin: Icyifuzo cyawe ni itegeko iwanjye. Urabyemerewe rwose. Ngaho jya mu cyumba reka nanjye njye kuzinga laptop ndaje.

Ninjiye mu cyumba cye. Uburyo kiba gisukuye ubwacyo nawe uhageze wakifuza kuharyama

Yaje asanga nageze mu buriri, nambaye uko naje nambaye

Calvin: None se urarara utyo?

Lilas: Isakoshi nayisize mu modoka

Yanyeretse aho abika imyenda ambwira kurebamo uwo nararana nuko nkuramo umupira muremure maze ninjira mu bwogero ngo mpindure imyenda

Calvin: Ukingeho buhoro nanjye nkurunguruke, bibe bibaye kimwe ku kindi

Nahise nibuka ko ubwo yigeraga imyenda iwacu namurungurutse, sinari nzi ko yambonaga.

Mu mutima nibajije impamvu namwihisha nuko ndagaruka imbere ye mba ari ho niyamburira, mbanza kwiyambura hejuru, nambara wa mupira, noneho nkuramo ipantalo, ariko ku buryo atambona wese wese, umupira we wangeraga munsi y’amavi. Nuko njya mu buriri iruhande rwe, turaryama.

Iri joro se ubu ni ibiganiro busa cyangwa haraba akantu? Ari wowe se bwacya? Agace ka 16 ntuzagacikwe

BIRAMAHIRE Francois Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s