Inkuru ndende

BIHEMU: Agace ka 14

CALVIN

Unyihanganire nakoze ikosa nkwemerera ibidashoboka. Ntidukwiye kongera guhura rwose

Ubu butumwa nabusomye inshuro nyinshi ngenda nsubiramo kuko siniyumvishaga ukuntu mu kanya gato yahindura imyumvire agahindura gahunda kandi numva nta kosa namukoreye rwose na rito. Numvaga nshaka kuguma ku kazi nkaba nchattinga na we ariko ubutumwa yanyandikiye bwahinduye byose.

Nabanje no kugirango telefoni yanjye hari uwagiyemo ahindura nimero z’abantu yandikaho amazina atari yo, ariko ubwo nagenzuraga nimero nasanze rwose ari iye.

Nibajije ikibimuteye kiranyobera rwose pee.

Nahisemo nanjye gukoresha uburyo bwo kwandika kuko sinashakaga kumuhamagara ntazi neza uko amerewe cg aho ari n’uwo bari kumwe.

Ese mbere yo gufata uwo mwanzuro ntitwahura ukambwira impamvu? Hari ikosa naba nagukoreye se basi

Nategereje ko ansubiza burinda bwira nta gisubizo mbonye.

Nahise nsubiza amaso inyuma nibuka uburyo nahuye na we. Nkimubona mu maso nabaye nk’ufashwe n’amashanyarazi. Twahuriye ku iposita ndi kwinjira we ari gusohoka, ku bw’amahirwe yarimo akora mu isakoshi nuko ata agapapuro kazingazinze.

Nuko mbonye atabimenye ndagatoragura nuko aho kukamusubiza nkabika mu mufuka ngo nze kureba ibyanditseho. Namubonye agenda kugera yinjira mu modoka. Yarabibonye ko namwitegereje ariko numvaga ntacyo bintwaye kuba abonye ko namukurikije amaso. Ubwo narebaga ka gapapuro nasaze yari yandikiye uwitwa Laura. Naho uwakanditse yari Lilas. Kugera umunsi duhura nanone akanyibwira sinari nakamenye ngo Laura ni nde, Lilas ni nde. Gusa ubwo yambwiraga ko ari we Lilas nahise menya ko ubwo ari we wari wandikiye Laura.

Yakomeje kunkurura mu ntekerezo bidasanzwe, kandi igihe cyose twabaga turi kumwe mu nshuro eshatu tumaze guhura numvaga meze nk’uri kubonekerwa neza neza. Na nyuma yo kumenya ko afite fiance ntabwo nigeze numva namwikuramo. Simfite umwanya w’urukundo rurambye na we kandi nari nabyungukiyemo kuko uwo bakundana batabanye neza ku bw’ibyo numvaga tuzajya twiryohereza gusa ubundi iminsi ikisunika none ndebera uko angize.

Numvaga niboneye umuntu utazantesha umutwe ambwira ko yanshatse akambura kubera akazi kenshi cyangwa se akambwira ko yankumbuye, kuko numvaga rwose we afite aho agimba kumara umwanya. Ubwo yanyemereraga numvise nishimye ariko iyi SMS yanteye ikibazo. Ese ni we wayanditse ubu koko cyangwa ni uwayanditse mu izina rye?

Iminsi ibiri yarahise nta gisubizo cye mbonye. Numvaga muri weekend najya kumureba ku kazi ariko nanone numva ntabwo byaba ari byo kuko yabibona wenda ukundi.

Gusa kuwa mbere hageze numvise ntabyihanganira ni ko gushaka uko byibuze namubona nkamenya impamvu yamuteye ibyo byose, kuko ntabwo yifashe ngo yohereze SMS adafite impamvu

Nageze iwabo ku kazi nuko ngendagenda mu myenda ngo ndebe ko namubona nuko mbona ari mu myenda y’abana. Yari anteye umugongo ari gushyira imyenda mu myanya yayo. Naramwegereye nitonze

Calvin: Uraho Lilas?

Yatunguwe no kunyumva no kumbona ubwo yahindukiraga

Lilas: Calvin urakora iki hano?

Mu ijwi rye numvise harimo kunyereka ko ntakabaye ndi iruhande rwe. Nahise mbona koko ko atohereje ya SMS yibeshye cyangwa abikoreshejwe.

Calvin: nta kindi kingenza nari nje gusaba igisubizo kuri SMS yanjye nta kindi pee

Yabanje kwitegereza impande zacu ahatuzengurutse ngo amenye ko nta muntu uri kutwumva cyangwa kutubona

Lilas: Ndumva ntabasha kubikora

Calvin: Gukora iki se kandi?

Lilas: Kumuca inyuma. Umbabarire ko nari nakwemereye nyuma nkisubira ubanza ntari natekereje neza.

Numvise ntacyo narenzaho, numvaga atari byiza atari na ngombwa kwingingira umuntu guca inyuma uwo akunda mu gihe jyewe nta rundi rukundo rwihariye mufitiye.

Calvin: Sawa nta kundi.

Lilas: Ngo sawa?

Calvin: Yego. Nari nje kumva igisubizo cyawe kandi urakimpaye. Ngiye kuguha umutuzo kandi ndakwifuriza kuzahirwa no kwishima.

Nahise nsohoka aho ngaho nta kindi ambwiye.

Numvaga namubwira ngo niyumva ahinduye intekerezo azambwire ariko nanone numvaga nta mpamvu yo kumugora, we ubwe azanyibwirira nibiba ngombwa. Ubwo nasohokaga mu iduka ryabo telefoni nibwo yahise isona. Yari inshuti yanjye Aaron wari umpamagaye ambwira ko umugore we n’umukobwa we bahora bamubaza amakuru yanjye. Yambajije byinshi, igihe nzashakira umugore n’ibindi binyuranye…

Iminsi yakomeje guhita nuko ntangira kumenyera ko ibyanjye na Lilas byarangiriye kuri ya SMS. Numvaga ko nyine nta yandi mahitamo kandi sinagombaga kumutesha umutwe mubaza byinshi kuko umwanzuro we yari yawufashe buriya yatekereje neza.

Gusa rimwe nyuma y’ibyumweru bibiri, ari kuwa gatandatu mu ma saa tanu za nijoro nibwo nakiriye telefoni ye. Nari ngiye kwitaba ariko mbona arakupye. Ahari yari yibeshye nimero. Gusa nanone nibajije igitumye yaba yibeshye kuri nimero yanjye izo saha niyemeza kumuhamagara.

Yaciyemo ahita yitaba gusa mu ijwi rye numvisemo agahinda n’ubwoba.

Noneho se kandi Lilas abaye iki? Tuzabimenya mu gace ka 15

BIRAMAHIRE Francois Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s