Inkuru ndende

BIHEMU: Agace ka 13

Kuva kuwa gatatu nimugoroba sinongeye kuvugisha Louis. Nagiye mu cyumba ndamwihorera na we ajya gusangira ibya nijoro na Steve, ni we basanzwe nubundi basangira amayoga n’inyama. Gusa kuri Louis we yumvaga impamvu mpinduka ngo ari stress zo kwitegura ubukwe, yego na byo ni impamvu ariko nanone ikindi kibiri inyuma ni imyitwarire ye idahwitse, angira igikoresho cye, ingaruzwamuheto ye.

Uwo mugoroba ubwo yamaraga kugenda naboneyeho akanya ko kuvugisha Laura kuri telefoni nuko mubwira byose anambwira ko nabera ngaragaje amahitamo meza kandi ko nzagera aho nkabona ko kwa Louis nta buzima nta munezero nshobora kuzahabonera.

Yanambwiye ko igihe cyose nzajya nshaka gusohokana na Calvin nzajya mumenyesha mbere akaba urwitwazo kuri Louis, dore ko nubwo Louis atakundaga umubano wacu ariko byibuze iyo namubwiraga ko ndi kumwe na Laura yabyumvaga vuba rwose hamwe niyo narara ahandi nkamubwira ko naraye kwa Laura atabishidikanyaho.

Kuwa kane nabwo nta kazi nari mfite ibintu byatumye umunsi mbona watinze kwira kuko mu mutwe wanjye nta kindi natekerezaga uretse Calvin gusa. Kandi kuva kuwa gatatu dutandukana ntabwo yigeze amvugisha, nta makuru ye mfite. Nanjye nirinze kuba namuhamagara cyangwa ngo mwandikire nakekaga ko yaba afite akazi kenshi nanga kuba namutesha umutwe.

Kuwa gatanu bukeye ni bwo byibuze numvise nduhutse muri jye kuko kujya mu kazi byari gutuma ntatekereza cyane. Ubwo nageragayo nasanze Laura yahageze mbere yanjye ndamusuhuza.

Laura: Hanyuma se?

Lilas: Hanyuma se iki?

Laura: Ndakubaza ibya Calvin

Lilas: Eeeh. Sha kuva kuwa gatatu, nta makuru ye yandi mfite.

Laura: None se byibuze wamwandikiye? Umubaza amakuru ye?

Lilas: Oya sinigeze mwandikira

Laura: Ntutangazwe rero no kuba nta makuru ye uzi, kuko ntiwigeze ushaka kuyamenya. Buriya ategereje ko byibuze ugira icyo ukora akabona ko muri kumwe. Ngaho gira akantu ukora byibuze mbere yo gutangira akazi

Lilas: Reka reka nawe ntukabe utyo. Umva ahubwo reka ndebe ibyo bavuye kurangura nshyireho ibiciro, ni jye uyu munsi babishinze

Nahise ngenda nigira mu kazi, ibintu nakoze amasaha agera muri atatu kugera ubwo amasaha y’ikiruhuko yegerezaga. Nibwo nabonye Laura yinjiye, nkeka ko yaba aje kumbwira ngo tujye gusangira.

Laura: Hari umuntu uje kukureba

Lilas: Ni nde se kandi?

Laura: Ndagushinyitse. Genda umwirebere nawe. Ugabanye ubujiji ariko mwana. Uce akenge cyangwa abandi bazagukorane

Nasohotse ngana aho ambwiye unshaka ari, mbona ni Calvin ahagaze yegamye ku rukuta

Lilas: Bite se urakora iki hano?

Calvin: Nari nje kugusaba ngo tujye gusangira

Lilas: Ariko mfite iminota 30 gusa

Calvin: Nanjye rwose simfite iyirenze iyo. Ni ugusangira gusa nta kindi. Ariko nanone si itegeko ni icyifuzo, ni ugusaba. Ushaka wahakana na bwo ni uburenganzira bwawe na cyane ko ntaguteguje mbere, nakabaye nahamagaye cyangwa se nkakwandikira.

Lilas: Oya nta kibazo, gusangira nawe ni umugisha kuri jye rwose

Calvin: Noneho unsange mu modoka, iparitse hahandi nsanzwe mparika.

Nahise ngana mu rwambariro ngo ndebe ko nitunganyije, mfata agasakoshi kanjye. Nasohotse nibaza noneho ahantu agiye kunsohokana ku buryo mu minota 30 tuba tugarutse, numva biranyobeye. Ubwo nageraga mu modoka nasanze afite udusorori tubiri twa plastic mu ntoki ampereza kamwe

Calvin: Natekereje ko umwanya dufite ari muto utatwemerera kujya muri resitora nuko nkora iyi arrangement.

Lilas: Ukomeje kuntungura. Iyi salade grecque nyikunda cyane, sinzi ukuntu wabivumbuye rwose. Ariko se ko mbona nawe ari yo ufite, mbwiza ukuri. Koko ntabwo urya inyama?

Calvin: Ndazirya jyewe ariko

Lilas: None se ko igihe cyose dusangiye utazirya ni ukubera iki?

Calvin: Ni ko meze, ni ko nteye. Jyewe ntacyo ntarya, ntacyo ntanywa. Ariko mu muco wanjye bwite, ndya cyangwa nkanywa icyo uwo turi kumwe na we ari kurya cyangwa ari kunywa. Muri make igihe cyose ndi kumwe nawe nzajya ndya ibikomoka ku bimera gusa.

Lilas: Ariko ntabwo ukwiye kwigomwa kubera jyewe, abandi bose baririra pee

Calvin: Jyewe rero ndi Calvin ntabwo ndi abandi bose

Nabuze icyo ndenzaho nuko turarya bucece twese

Lilas: Wakoze kunzirikana, byari biryoshye

Calvin: Urakoze gushima. None se kuwa gatatu utaha hari gahunda ufite?

Lilas: Oya ntayo. Kubera iki?

Calvin: Numvaga twahura tukamarana akanya noneho katari iminota 30

Lilas: Byanezeza cyane. Ariko se nawe ntuzakora?

Calvin: Nasabye ko naruhuka uwo munsi noneho nkazakora ku cyumweru, uwo munsi nkawishyura. Numvaga nshaka ko uwo munsi twajya kure ya hano, tukirirwana

Lilas: Ntacyo bitwaye, Ndabyemeye

Twaganiriye ho akanya gato, nuko ndamusezera nsubira mu kazi. Gusa nagiye nibaza byinshi. Amagambo yambwiye tukimenyana atandukanye cyane n’ibyo ankorera. Mu gihe gito tumaranye ankorera byiza kurenza na Louis tumaranye imyaka 5, kandi Calvin yabanje kumbwira ko nta rukundo rurimo ari ukuryoshya ubuzima gusa. Ese uyu muhungu agamije iki koko? Ni gati ki uyu musore mwa bantu mwe?

Ikigoroba cyose nakoze akazi kose ntekereza byinshi kuri we. Numvaga namwandikira nkamubwira ko kuwa gatatu ntakibonetse kuko ndumva ntiteguye kuzamushimisha uko abishaka. Kandi sinifuza kumubabariza umutima. Naratashye ngenda mbyibazaho, ngeze mu rugo njya mu gikoni guteka ibya nijoro. Ndangije nagiye koga nuko mfata telefoni ngo mwandikire muhakanira kuko rwose numvaga byandenze. We urwego ariho sinzi ko namuryohereza uko bikwiye kandi nababara nanjye kuko naba mubabaje.

Ubwo nafataga telefoni nahingukiye ku butumwa  we amaze kunyandikira agira ati: Nishimiye gusangira nawe uyu munsi. Uhora uri mwiza. Gusa sinabura kukubwira ko ipantalo wari wambaye nayikunze kuko rwose amabuno yawe meza yatumaga aboneka

Waouuu. Burya namukuruye bigeze aha? Ndumva nta mpamvu yo kumuhakanira ngo sinzaboneka, reka nzamushimishe uko nshoboye bizagenda biza buhoro buhoro.

Namaze kurambika telefoni hasi ni bwo Louis yinjiraga. Kuva kuwa gatatu twari tutaravugana. Nkuko bisanzwe yazanye indabo ariko aka kanya zari indabo nyinshi, atakuye muri supermarket kandi zitarimo na Lys. Numvise na byo ubwabyo binkoze ahantu, namusabye kugaragaza impinduka ndabona noneho ari kugerageza.

Lilas: Urakoze cyane

Louis: Umbabarire ku magambo yose nakubwiye. Ntibyari bikwiye. Lilas, ndagukunda kuruta ibindi byose bibaho ku isi, kandi mpamya ko ndi umugabo uhiriwe. Uramutse unsize ubuzima bwanjye bwabaho nta cyerekezo, mbabarira ngiye kugerageza guhinduka.

Yahise ampobera nanjye ndamuhobera amarira twese arashoka. Louis nubwo ambabaza, atakimpa agaciro ariko arankunda. Gusa amarangamutima namugiriraga yagiye ashira kubera uko yanyitwaragaho. Ese ubu aho kuyereka abandi kuko nanjye ntagerageza kongera nkubura umubano wacu koko?

Nahise nihanagura, nsubira mu cyumba mfata telefoni.

Agiye guhindura gahunda na Calvin se cyangwa hari ibindi agiye gukora? Agace ka 14 ntikazagucikwe

BIRAMAHIRE Francois Jassu

1 comment

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s