Inkuru ndende

BIHEMU: Agace ka 9

Gusubira mu rugo ni rwo rugendo rwangoye cyane kurenza izindi zose. Nagendaga ntekereza kuri Calvin. Nageze mu rugo nsanga Steve na Louis bicaye bari gukina dame. Narabashuhuje mbona rwose ntibanyitayeho nanjye nikomereza ntacyo ndengejeho.

Kubona amakarito yavuyemo za pizza ku kameza n’amacupa y’inzoga agerekeranyije byandiye ahantu ariko sinabigira intambara ndabihorera ndikomereza. Sinashakaga gutangira intonganya imbere ya Steve kuko ndamuzi na we yari guhita abyivangamo, dore ko wagirango na we ni nyiri urugo. Yajyaga anyita ibizina bibi yishakiye kuva na kera kandi nkabona Louis ntacyo bimubwiye na gito.

Ahagana saa tanu ni bwo Louis yaje kuryama. Nari naraye ntariye kuko sinashakaga gukomeza mbanyura iruhande njya kuzana aka na kariya, ibyo byambujije gusinzira kuko rwose nari nshonje. Ukubitiyeho urusaku rwabo bogeza umupira wari guca kuri TV, sinari kubasha gusinzira rwose. Noneho no gutekereza kuri Calvin byo ubwabyo rwose byatumaga ndushaho kubura ibitotsi.

Louis yageze mu buriri aryama ampumbase, nigira nk’aho nsinziriye kuko sinashakaga rwose kongera gutongana na we, nari mbirambiwe.

Nari ntangiye gufatwa n’agatotsi ni bwo numvise atangiye kunkabakaba mu mabere, nahise mwishikanuza ako kanya

Lilas: Ese ufashwe n’ibiki wowe?

Louis: Ni ukuri ndabishaka kandi urabizi hashize igihe kinini tutabikora

Lilas: None urumva iri joro ari ryo ukwiye kubikoramo rero? Uza unkangura mu gihe umugoroba wose wari kumwe na Steve? Niba wumva wananiwe kwihangana ikinishe urangize

Louis: Ese ubwo ushaka nikinishe uhari koko?

Naramwihoreye nuko na we aryama anteye umugongo burinda bucya. Naraye nitekerereza kuwa gatatu uko bizaba bimeze, kuko nari mfite amatsiko rwose y’uwo munsi, siniyumvishaga uko bizaba bimeze.

Kuwa mbere no kuwa kabiri ni yo minsi yambereye miremire bidasanzwe, nabonaga umunsi umwe wabaye icyumweru cyangwa ukwezi neza neza.

Kuwa mbere kuva mu gitondo nkangutse ibyanjye na Louis byarushijeho kuzamba kuko twabyukiye mu ntonganya, ubwo navaga ku kazi na bwo byarakomeje, turongera turara duteranye imigongo. Numvaga namubwira akajya iwe, ariko naramuretse ngo abone ko byose bishoboka, ko ntari igikinisho cye cyo kurangiza irari rye gusa kandi hari ibyo tutumvikanaho.

Yagerageje gusaba imbabazi ariko biba iby’ubusa mu mutwe wanjye hari hibereyemo ibya Calvin.

Umugoroba wo kuwa mbere ni bwo nahamagaye Laura kuko nari namwemereye kumubwira uko byagenze ibya Calvin nuko araza muha amakuru arambuye ariko ntibyamubuzaga kumpata ibibazo binyuranye na we, ku buryo rwose wabonaga afite amashyushyu n’amatsiko. Gusa ku rundi ruhande numvaga ndi kuba bihemu kuko nubwo Louis tubanye nabi ariko nemeye kuzamubera umugore, none ntangiye gushaka uko nasohokana n’abandi bagabo.

Kuwa kabiri bwo ntabwo natonganye na Louis ahubwo noneho buri wese yaracecetse. Sinamuvugishaga na we aranyihorera.

Ntabwo bwari ubwa mbere tuba gutyo, kandi nari mbizi ko azagera aho akamvugisha kuko iteka iyo byagenze gutyo ni we ugera aho akamvugisha.

Mu mutima numvaga ubwoba bwo kuwa gatatu, numvaga nabivamo rwose kuko sinari nzi uko bizagenda nimpura na Calvin. Numvise namwandikira mubwira ko ntakibonetse, ariko aho kuba ari we noherereza SMS nazoherereje Laura.

Uyu yahise ambwira ko gusohokana na Calvin nta cyaha n’ikosa birimo ahubwo ambwira ko ndamutse mbivuyemo yahita na we aba umwanzi wanjye.

Iryo joro na ryo naraye ntasinziriye kuko numvaga nta mahoro mu mutima. Louis na we yagumye iwanjye ariko twese ntawe uvugisha undi.

Kuwa gatatu haje kugera. Saa yine natangiye kwitegura. Laura yari yambwiye kwambara biri sexy nkanitera makeup ariko numvaga nta mpamvu yo kubigira ibikabyo kuko n’ubundi rwose sinjya nkabya kwambara no kwisiga.

Saa yine n’igice nari mu nzira njya kureba Calvin aho yambwiye turi buhurire.

Muri parking harimo imodoka nyinshi ku buryo kubona iya Calvin na byo ubwabyo byari ikibazo. Namaze iminota hafi icumi ndi kuyishaka ndayibura ni bwo nafashe umwanzuro wo kumuhamagara nkamubaza aho aherereye.

Telefoni ntiyatinze gusona na we yitaba bwangu.

Lilas: Calvin, ni Lilas.

Calvin: Niba umpamagaye ushaka kumbwira ko uhinduye gahunda uraba umbabaje cyane kuko ubu ndagutegereje rwose

Lilas: Nanjye maze iminota 20 mpageze nyamara

Calvin: Ukaba umpamagaye nonaha rero?

Lilas: Nari nabanje gushaka imodoka yawe ariko ndabona nayibuze rwose

Yahise andangira aho aparitse, nuko njya kumureba. Nasanze ahagaze iruhande rw’imodoka akimbona aramwenyura nanjye ngenda musanga numva mu mutima nishimye bidasanzwe.

Nuko baragenda. Bagiye hehe? Agace ka 10 ntikazagucike

BIRAMAHIRE Francois Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s