Inkuru ndende

BIHEMU: Agace ka 12

Lilas: None se bite ko ushaka kumvugisha kandi uri mu nama?

Nahise numva abwiye umuntu iruhande rwe ngo amwihanganire ni nyina umuhamagaye, amubwira ko ahita agaruka. Numvise ntunguwe ukuntu ampaye agaciro kangana gutyo, ariko nanone nsetswa nuko avuze ngo ni nyina umuhamagaye. Nategereje akanya gato ngo agere hanze nuko mu masogonda make aravuga

Calvin: Ubu noneho wamvugisha ntawe uri kunyumva

Lilas: Ariko ntacyo gusobanura kindi gihari, Calvin. SMS numvaga ihagije

Calvin: None se kuki wumvaga ko ari ngombwa kubimbwira koko?

Lilas: Nshakaga kuguteguza ngo uwo munsi utazatungurwa n’ibyo utari witeguye, ukababara kubera nakubihirije

Calvin: Noneho urumva neza neza niduhura nzahita ngusimbukira nkuramo imyenda nkujya hejuru?

Lilas: Cyane rwose ni ko bizagenda

Numvise asetse byo guhinyura numva binteye isoni n’ikimwaro. None se ashaka kuvuga iki?

Calvin: Ahari ntabwo nabashije kugusobanurira neza. Kuri jye ntabwo ikihutirwa ari imibonano. Nayishyizemo ngo wumve ko ari ibintu bishoboka, ndetse bizanabaho. Ariko ikihutirwa reka tubanze tumenyane. Dufate igihe dusohokane, dutemberane twishime, muri make tubanze duhuze imyumvire. Nshaka ibintu birimo ubumuntu ntabwo ikihutirwa ari mu buriri kuko aho niri joro ntashye sinabura uwo tuhajyana, ariko se mumutwe naba mwiyumvamo? Wenda nagusobanuriye igice, nkubwira ko nta rukundo ruzaduhuza ariko nanone ntabwo turi amatungo ni yo abona andi agahita yurira. Icyo nashakaga kukwereka ni uko ntashaka gusimbura umugabo wawe mu mutima wawe, sinifuza rwose kubangamira umubano wanyu. Ariko nanjye ndi umuntu kandi nshyira mu gaciro. Kuba narakwiyumvisemo tugihura, mbiha agaciro. Ariko ntabwo mfite umwanya wo gukundana byimbitse, narabisobanuye. Ese uri kunyumva?

Lilas: Oya ndumva ntari kukumva

Yarongeye araseka, kuko ndumva ahubwo nacanzwe

Calvin: Bigenze bite se kandi mugore mwiza?

Lilas: Ndumva ndi akajiji rwose pee

Calvin: Oya wikigaya ni jye nakoze ikosa sinagusobanurira mbere. Naho kuba utari inzobere mu buriri byo ntibigutere ikibazo, igihe tuzamarana ubumenyi mfite tuzabusangira, ndahamya ko ibyishimo utarabona nzabiguha, aho ho ndiyizeye.

Lilas: Urakoze cyane

Calvin: Urumva noneho utuje?

Lilas: Yego ndumva ntuje, subira mu nama noneho.

Calvin: Ese icyumweru gitaha twabonana?

Lilas: Yego nta kibazo, ku minsi ntakora

Calvin: Sawa noneho ubwo nzareba hagati yo kuwa gatatu no kuwa kane umunsi mwiza, nzakumenyesha mbere.

Yarakupye nuko mu gihe ndi kwitegura guhamagara Laura ngo mumenyeshe byose, ni bwo Louis yinjiye. Iyi minsi turi gutegura ubukwe twumvikanye kuba tubaye mu nzu imwe, kugirango tuzigame amafaranga yo kuzakoresha mu bukwe. Ariko ntabwo tubana nk’umugabo n’umugore, ni kimwe n’uko abasore cyangwa abakobwa babiri babana mu nzu bagafatanya byose byaba guteka, koza ibyombo, guhaha no kwishyura inzu.

Yarinjiye ansuhuza nkuko asanzwe ansuhuza, akabizu ku itama nuko yicara iruhande rwanjye. Namubajije noneho igituma atashye kare ambwira ko nta kazi kenshi yari amfite, ambaza jyewe uko niriwe mubwira ko nagiye mu mugi gato, nkanakora udusuku mu rugo.

Yahagurutse ajya gushaka amazi yo kunywa nuko ubwo yagarukaga

Louis: None se kuki wakoze isuku ntiwoze ibyombo?

Lilas: Ariko ni wowe wari utahiwe niba wibuka neza

Louis: None se ko utari wakoze, ntiwari kubyoza koko?

Lilas: Harya wowe ko weekend utakoze, warabyogeje ra?

Louis: Nta mpamvu yo guhangana ariko dutonganira ibyombo, nabazaga gusa

Lilas: Jya ubaza wabanje no gutekereza ariko.

Louis: Umva mbabarira ndi bubyoze rwose ahubwo nshaka kugusohokana uyu mugoroba tukarya resto

Lilas: Iyihe resto?

Louis: Aho dusanzwe tujya se ntuhazi koko?

Lilas: Muri make ushaka ngende njye kurya za salade naho wowe uri kwirenza amanyama? Ese ubu wananiwe na rimwe byibuza kunsohokana muri resto iteka ibikomoka ku bimera gusa?

Louis: Urabizi sinzabikora na rimwe. Ibyo ni byo duteka, ni byo turya hano buri munsi. Niba twasohotse ni uko mba ngirango mpindure byibuze ndye n’akanyama.

Lilas: Noneho byihorere rero hamagara Steve musanzwe mujyana ari we mujyana kurya izo nyama. Uyu mugoroba nta hantu njya

Louis: Ese noneho wabaye iki ko mbona wariye amavubi muko?

Lilas: Iyaba byibuze wageragezaga kumpa agaciro ntabwo naba ndi kukubwira ayo magambo yose

Louis: Ikibazo ni ayo matwi yawe angana n’aya sungura ibigiyemo byose bihita bisohoka. Ese urumva undambiwe ushaka kunsiga?

Lilas: Wishaka kungerageza Louis. Ibyo kubikora urabizi birashoboka ariko winshotora ndagusabye

Louis: Icyakora rubanda mwibagirwa vuba. Ubu amagambo wivugiye urayibagiwe aka kanya?

Lilas: Ayahe?

Louis: Sinteze kuzagusiga Louis, ni wowe nkesha ubuzima, ntabwo nzakwibagirwa

Aya magambo warayibagiwe se? Ubu wari kuba warapfuye iyo ataba jyewe. Urabizi neza ko utabaho utamfite. Akazi ufite wibuke ko ugakesha papa ari we wakaguhesheje, ibibazo byose byatumaga ushaka kwiyahura wabashije kubivamo kubera jyewe na papa. Urabyibuka byose?

Amarira yatangiye gushoka ku matama. Siniyumvishaga ko amagambo namubwiye imyaka itanu ishize yaba akiyibuka. Gusa abimbwiriye ko adashaka ko musiga. Arabizi neza ko iyo ambwiye atyo mpita ncururuka. Nubwo umubano wanjye na we utanshimishije ariko kumusiga sinabishobora. Nzi neza uko nari meze ntaramumenya, kandi nzi neza ko gutandukana na we nanone byanshyira mu bindi bibazo

Gutandukana na we ngasubira mu butindi no kwibaza ngo ejo nzamera nte, bikaba byakongera kumviramo gushaka kwiyahura, birutwa no kubana na we niyo twabana nabi. Ibindi ni jye nzajya menya uko mbyitwaramo, nkamenya aho nshakira umunezero ntabonera mu rugo rwacu.

Ese burya, amukangisha ko yamugiriye umumaro? Mbega urukundo ruhatano? Disi Calvin ntagenzwa na jigijigi gusa, arishakira guhuza imyumvire nubwo amaherezo y’inzira ari mu nzu. Agace ka 13 ntuzagacikwe

BIRAMAHIRE Francois Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s