Inkuru ndende

BIHEMU: Agace ka 11

Tumaze gusangira yaranjyanye angeza aho nari nasize imodoka. Twaganiraga ibindi, kuko ikindi cyo rwose wabonaga ashaka kumpa umwanya uhagije nkagitekerezaho.

Mbere yo gutandukana yambwiye ko ndamutse nkeneye kumubona namuhamagara cyangwa nkamwandikira. Gusa yakomeje kumbwira ko yakishima ndamutse mwemereye umubano yari ansabye. Amaze kungeza ku modoka yansomye ku itama aragenda.

Naratashye, kuko kuwa 3 sinkora, ntegereza ko saa kumi n’imwe zigera ubundi ngahamagara Laura ashoje akazi nkamuha raporo y’umunsi. Numvaga rwose ntashobora kubyihererana nubwo nari nzi neza uko ari bubyakire, ni inshuti ihora inyifuriza ko nabaho nishimye rwose. Ubwo saa kumi n’imwe zageraga nagiye guhamagara ahubwo numva telefoni irasonnye, ndamuzi na we agira amatsiko ubu ni we uhamagaye rwose ndabizi. Nahise nyikura mu mufuka nitaba ntanarebye uhamagaye uwo ari we.

Lilas: Ehee. Laura nawe rwose. Sinari nakubwiye ko ndi buguhamagare

Calvin: Humura sindi bukuvugishe umwanya munini uramuhamagara nyuma

Lilas: Calvin?

Calvin: Yego. Nari nakwijeje ko ndi buguhe umwanya wo kubitekerezaho ariko hari ikintu nibagiwe kukubwira kandi ndumva ari ingenzi ukwiye kukimenya.

Lilas: Mbwira nguteze yombi rwose

Calvin: Nashakaga kukubwira ko guhura kwacu burya bitapfuye kwikora

Lilas: Uravuga se ko usanzwe unzi? Cyangwa hari umuntu waguhaye passe ubwo? None yaba ari Laura ko mbona umubano wacu umushishikaje? Cyangwa sha ni Louis wabikoze ngo angushe mu mutego abone uko anshinja?

Calvin: Ubwo twahuriraga ku iposita, …

Yavuze iposita mpita muca mu ijambo

Lilas: Urabyibuka se? Sinari nzi na byo ubizi ko twahahuriye

Calvin: Yego. Ubwo warimo usohoka wataye agapapuro kari kagenewe umwe mu bakozi mukorana

Lilas: Bivuze ko noneho urya munsi waje ari jye uje kureba?

Calvin: Yego. Gusa nagize amahirwe duhurira muri rya duka ry’inkweto. Byaramfashije kuko nari narayobewe icyo nzakora ngo mpure nawe

Lilas: None inkweto n’imyenda waguze byose ntabwo wari ubikeneye cyane?

Calvin: Oya byo nari mbikeneye rwose. Urandakariye se?

Lilas: Ahubwo biranejeje. Uri gukora iki se?

Calvin: Ndi mu kazi, ariko numvaga nashaka no kumva akajwi kawe

Amagambo ye yatumye nsesa urumeza. Nanjye kuva natandukana na we numvaga nshaka kuba namuvugisha. Ikindi rwose ndumva ngomba kumwemerera. Ngiye kugerageza amahirwe yanjye ubundi nanjye rwose uyu mugabo arankurura. Apfa kuba yambwiye ko nta kubizanamo urukundo, ubwo ndizera bitazabangamira umubano wanjye na Louis nubwo atari mwiza uyu mubano.

Gusa nimara gushyingirwa nzamusaba duhite duhagarika byose, kugira ngo bitazansenyera urugo. Nanjye ndi umuntu nkeneye kwishima, kwisanzura, kumva hari umuntu unyishimira kandi unshaka.

Lilas: Simboneka muri weekend. Kuwa gatatu no kuwa 4 nibwo mboneka, ariko fiance wanjye akunze kuba ahari, ubwo ngomba gutaha mbere ya saa moya byibuze

Calvin: Lilas, ushaka kuvuga ko unyemereye?

Lilas: Yego ndakwemereye.

Ntabwo numva mfite imbaraga zimuhakanira gusa nanone sinzi ibyo ndimo. Ubu se koko niduhura bizagenda bite? Ndabizi neza ubu agiye guhita ashaka umwanya mu minsi ya vuba rwose.

Calvin: Ndumva twahura ejo kuwa kane, gusa mfite akazi kenshi sinabona akanya. Ariko ndaza gushaka akanya mu cyumweru gitaha, dushobora kuzabonana. Hagati aho reka nkureke uvugishe Laura, nanjye hari inama ngiyemo.

Nyuma y’umwanya utari muto akupye, numvise urukumbuzi, nanjye ariko numvaga hari ikintu nshaka kumumenyesha, nuko mpitamo gukoresha ubutumwa bugufi kuko yari ari mu nama.

Ko numva se hari ikintu nshaka kukubwira? Numvaga kukivuga kuri telefoni ntabishobora

Mbwira nako nyandikira ndahari rwose

Kandi uri mu nama

Inama se ni ibiki. Si ukumbwira ibyo bahora bansubiriramoooo. Nyibwirira amatsiko aranyishe

Birangoye kubivuga ariko Nashakaga kukubwira ko rwose ntafite experience

Experience mu biki se?

Ahari ashobora kuba atari kumva ibyo mubwiye cyangwa se akaba ari kubyigirisha ariko ndumva ngomba kumusobanurira ko rwose ibyo mu buriri ntari umuhanga wabyo, atazavaho duhura yiteze ko agiye guhura n’umuntu ubiryoshya akabihirwa. Nubwo Laura ambwira ko habaho position nyinshi jyewe uretse kugarama Louis akanjya hejuru nta yindi niyiziye. Rimwe ni bwo yigeze kumbwira ngo dushake indi position twakora ariko rwose byaratunaniye. Rero reka musobanurire

Nyine ku byerekeye imibonano

Hashize akanya gato ataransubiza nkeka ko adashaka kubivugaho nuko mu minota mike mbona aranyandikiye na we

Ndabona SMS zinshiranye, mbabarira umpamagare tuvugane

Kandi uri mu nama? Oya si ngombwa

Ndakwinginze mpamagara

Nabanje kwibaza niba muhamagara cyangwa se mureka. Ubu koko ashaka tuvugane ku byerekeye imibonano kuri telefoni? SMS numvaga ihagije. Ariko nta kundi reka muhamagare.

Uhm. Ubu nyine rwose ati ndabyemeye, reka tuzarebe aho bigana mu gace ka 12

BIRAMAHIRE Francois Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s