Inkuru ndende

BIHEMU: Agace ka 10

Yaranyegereye buhoro ansoma ku itama

Calvin: Bite se Lilas Rose?

Lilas: Ni byiza Calvin

Calvin: Uyu munsi noneho nta bya Klein wongeraho se jyewe ko nongeyeho Rose?

Lilas: Aka kanya ndifashe. None se tugiye hehe?

Calvin: Muri resitora iteka ibihingwa gusa, ni nk’iminota 40 kugera yo

Lilas: Burya se nawe nturya agatukura?

Calvin: Oya jyewe byose ndarya.

Natunguwe no kuba acyibuka ko ntarya ibikomoka ku matungo ariko se kuki ashaka ko tujya kure bingana gutyo?

Lilas: None se kuki wahisemo iyo resitora?

Calvin: None se wowe hari ubwo urya ibikomoka ku matungo? Nashakaga ko tujya ahahuje n’imirire yawe

Lilas: Kuva nabaho nta muntu wigeze ashishikazwa no kunjyana ahantu nk’aho hihariye

Calvin: Na fiance wawe?

Lilas: Na we rwose pee.

Yabaye nk’utunguwe nuko ansaba kujya mu modoka tukagenda. Yansobanuriye ko yashakashatse akayigwaho, nubwo na we atari yakagiye kurirayo, gusa ambwira ko yizeye ko turi bwakirwe neza

Lilas: Nukuri ndumva binkoze ku mutima, ukuntu wihatira ibyo byose kandi utananzi

Calvin: Ariko turi kugenda tumenyana. Urumva ko byahereye mu kumenya ibyo urya, ibindi bizagenda biza buhoro buhoro.

Kugera ubu numvaga nayobewe mu kuri gahunda afite, icyo yifuza kugeraho. Ese ko abizi nkundana na Louis, yaba ase ari umuhehsi wikundira abagore b’abandi akaba aba adashaka uzamukururukaho amubwira ibyo kubana wenda?

Twagiye tuganira mu nzira nta rungu nagize. Ni umuhanga mu kuganira kandi abaza ibibazo binyuranye kugirango murusheho kumenyana. Icyiza cye akubaza ikibazo wamusubiza na we akakubwira ku ruhande rwe uko bimeze.

Tugeze muri resitora baduhereje menu, nuko mbura icyo mfata n’icyo ndeka.

Lilas: Ubu se ko mbona hari ibintu byinshi ndafata iki koko?

Calvin: Icyo ubona kikuguye ku nzoka gifate nunashaka utange commande zinyuranye, turasangira byose nta kibazo

Lilas: Urakoze

Twatanze commande y’amasahane ane anyuranye, nuko dutangira kurya, tuganira twishimye.

Lilas: Wenda nabona nkaruhuka twa turyo two muri ndagaswi nsanzwe ndiramo

Calvin: Nukuri ndishimye ubwo ubikunze. Ngaho akira rya no kuri bino

Yabivuze ampereza ibiryo ku ikanya, ashaka kuntamika.

Narasamye arantamika.

Lilas: Na byo biraryoshye

Calvin: Ntabwo biryoshye kurenza kukureba.

Yavuze atyo ibyo ndi kurya birankora kubera ijambo yari avuze rikantungura. Yahise ampereza amazi nuko nsomaho, gukorora birarekera.

Calvin: Noneho urumva ari sawa?

Lilas: Yego. Ese akabazo k’amatsiko, ko ubizi ko mfite fiance, kuki uri kunyitaho, kuki unyishimira? Cyangwa ufite akageso ko gutereta abagore b’abandi?

Calvin: Bwa mbere, uri mwiza. Ikindi ubwo nagutumiraga ngo tuzasangire ntabwo wigeze uhakana, nubwo ufite fiance. Ni kenshi byambayeho gusaba umuntu ngo dusangire ntazi ko ari umugore cyangwa afite fiance, bagahita bampakanira bambwira ko bidashoboka. Wowe rero waremeye, naketse ko umubano wawe utameze neza. Rero ntabwo ari ubuhehesi, ubu ni bwo bwa mbere nasohokana n’umuntu wafashwe, mbizi.

Nabuze icyo ndenzaho. Ni byo koko ari mu kuri. Nakabaye naramubwiye mbere hose ko nafashwe, ariko naracecetse kuko icyo gihe numvaga nshaka ko amvugisha. Nubwo umutima unshinja ariko numvaga nshaka kuganira na we

Lilas: Ariko ntabwo ndi mwiza nyamara

Calvin: Ubu mu byo nkubwiye byose, urumva guhakana ko uri mwiza ari cyo gikwiye koko? None se koko umubano wawe urimo ibibazo?

Lilas: Yewe ni ibintu bivangavanze rwose narabikubwiye

Calvin: Ndumva igisubizo ari yego ubwo. Uri mu mubano ariko uwo mubano ntabwo ugushimishije. Ndifuza kuzongera ngahura nawe Lilas, kandi nawe ubanza ntacyo byagutwara. Gusa nanone nshaka kukubera inshuti kandi umubiri wanjye urantamaza, nkubu  mba numva nagusoma, nkagukorakora, kandi ndabizi ko ufite fiance nyine nk’uko wabimbwiye.

Lilas: Ikibazo rero sinareka fiance wanjye ndetse mu mezi atanu ari imbere nzashyingirwa

Calvin: Nanjye ntabwo nabikubwiye pee. Ntabwo mfite umwanya uhagije wo kujya mu rukundo nyarwo. Ibyanjye ni akazi nta mugore wankunda ntamubonera umwanya uhagije

Lilas: None se ukaba unyifuzaho iki?

Calvin: Nifuzaga ko twazahura byibuze tukajya twishimana.

Lilas: Ushaka nzace inyuma cheri wanjye rero?

Calvin: Yego. Wenda urumva ndi kurengera, ariko kuba wampaye umwanya, kuba waramubeshye ubushize ko uri kumwe na Laura, no kuba utishimiye umubano wanyu, ndumva ari impamvu zinyuranye zatuma unyemerera. Gusa simvuze ngo unsubize nonaha, genda ubitekerezeho, kandi ntiwumve ko ari ikintu kizagira icyo kibyara, ni ukwishimisha mu buriri gusa, byibuze irari ngufitiye rikagabanyuka. Gusa nunabyanga ntibizakubuze gukomeza kumvugisha no gusangira, ni icyifuzo ntabwo ari itegeko.

Numvaga mbaye nk’uyobye ubwenge. Gusa muri jye intambara iratangiye. Guca inyuma niyo byaba rimwe, ariko iteka uhora witwa ko uri bihemu, waciye inyuma uwo mukundana cyangwa uwo mwashakanye.

Ese koko azahakana cyangwa azemera? Agace ka 11 ntuzagacikwe

BIRAMAHIRE Francois Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s