Inkuru ndende

BIHEMU: Agace ka 8

Nanze guhindukira nkomeza ngana ku modoka nuko nkora mu sakoshi nshakisha imfunguzo. Telefoni na yo yakomeje kuvibra kenshi ngeze aho ndayifata nditaba

Lilas: Ese ko umpamagara cyane ni iki?

Louis: Ehee. Ese ko unkanga nagutwaye iki?

Lilas: Watumiye iyo nshuti yawe ifite ubwenge bucagase ari ku cyumweru, mugiye kurya za pizza zuzuye inyama none ngo ntacyo wakoze?

Louis: Bebe numvaga irungu ryanyishe pee. Ubwo urumva nari gukora iki koko?

Ako kanya numvise umuntu ankozeho amfata ukuboko ndikanga. Narahindukiye mbona ni Calvin wankurikiye

Louis: Bebe, ko utavuga ubaye iki?

Lilas: Umva reka njye kureba Laura, turasubira.

Nahise mukupa sinashakaga kuvugana na we byinshi.

Imbere yanjye hari hahagaze Calvin wandebaga anyitegereza yitonze neza

Calvin: Lilas kuki uri kumpunga bite?

Lilas: Ibyanjye ni agatogo erega

Mu kuri si uko ari agatogo ahubwo ndi fiyanse wa Louis, ni ko nakamubwiye. Rero kujya gusangira na Calvin ndumva nta mutekano

Calvin: None se ako gatogo ntabwo wakansobanurira?

Numvaga nta gisubizo namuha ariko akomeza kumpagarara imbere ubona ko akeneye ubusobanuro bwimbitse

Calvin: Ngwino twicare umbwire

Naramukurikiye tujya aho yaparitse imodoka nuko arakingura turinjira, twicara mu myanya y’inyuma. Yari imodoka nziza yirabura, ubona rwose ikwiriye umuntu nka we

Lilas: Burya ibyo Laura yambwiye ni byo

Calvin: Laura ni uwa he?

Lilas: Wa mukobwa dukorana twari kumwe mu kanya

Calvin: Ni ibiki yavuze se?

Lilas: Yavugaga ko uri umumiliyoneri kandi ukaba uri umuntu ukomeye

Calvin: Muri make wamumbwiyeho? Mwanganiriyeho?

Lilas: Urebye oya. Nako namubwiye ko hari umukiliya …

Nisamye nasandaye. Ntabwo nzi kubeshya

Calvin: Yewe uwo mugenzi wawe uzamubwire ko yibeshye rero. Gusa nkorera umukire nako umuherwe ushaje, naho niyo nakora nkiyuha akuya nte, sinteze kuba miliyoneri rwose mu buzima bwanjye

Lilas: Oya wivuga utyo, kwanza ibyo tunabyihorere

Calvin: None se byagukundira ukanyibwira? Ukanambwira igihe watangiye gukorera hariya?

Twaraganiriye ibya mva he na njya he, ndamwibwira bihagije na we aranyibwira, yari afite MBA akaba yarakoreraga ikigo gishinzwe ibijyanye no kwamamaza. Akora iminsi itandatu naho ku cyumweru ajya gukina basket. Gusa uburyo yambwiraga akazi akora byatumaga ndushaho kumva namubaza byinshi kuko yansobanuriraga rwose ubona ko ashize amanga kandi ashimishwa n’akazi akora. Yanambwiraga ko akazi ke ari bwo buzima.

Twaganiriye hafi amasaha abiri ariko uburyo twaganiragamo numvaga tutarekera aho twakigumanira tuganira kuko azi kuryoshya ikiganiro pee.

Lilas: Ndumva nagenda noneho burije

Calvin: Nta kibazo reka nguherekeze nkugeze ku modoka yawe.

Twagiye tutavuga tugera ku modoka yanjye

Calvin: Nashakaga kugutumira kuwa gatatu tukazasangira ibya ku manywa

Lilas: Erega mfite fiyanse

Nabonye adatunguwe n’ibyo mubwiye ahubwo mba ari jyewe ugwa mu kantu.

Calvin: Nahoze nibaza ahubwo igihe uri bubimbwirire

Lilas: Noneho usanzwe unzi?

Calvin: Oya ahubwo nari nibajije byanyobeye. Ni gake uzabona umukobwa yambaye impeta ya fiyansaye by’umurimbo, none wowe unayambara ahagenewe impeta y’abashyingiranwe. Hanyuma nanibajije icyatuma ubeshya uwari aguhamagaye mu kanya ukamubwira ko uri kumwe na Laura kandi ari jye turi kumwe

Lilas: Hari icyo bigutwaye se?

Calvin: Uri mukuru, wakora ikikubereye cyiza kandi kikunogeye. Kuba utanze ko twicarana kandi ukaba utanigeze umbwira ko ufite fiyanse tukivugana bwa mbere naketse ko umubano wanyu waba utameze neza

Lilas: Ibyanjye ntiwabivamo

Calvin: Lilas, nagutumiye gusa ngo uzaze dusangire, ntabwo navuze ngo uzaze duce inyuma cheri wawe. Nakunze kuganira nawe, nta kindi kibi kizabaho humura.

Numvise muri jye ibimwaro bimfashe. Gusa naketse ubusa nubundi uyu ntiyanyiteza ubu afite umukobwa mwiza bakundana ndetse uri mu rwego rwe. Ntabwo umucuruzi w’imyenda nkanjye uyu musore mwiza wize akaminuza nubundi yanyiteza

Lilas: None se uri ingaragu wowe?

Calvin: Yego ndacyari ingaragu, abagore ntimukunda umuntu uhora mu kazi, naho umunsi yaruhutse akigira muri siporo kandi ni ko mbayeho jyewe

Lilas: Nyamara birababaje. Gusa nanone aho kugira inshuti mbi wahitamo kuba wenyine

Calvin: Ni ko ibyawe bimeze?

Lilas: Ibyanjye biravangavanze ntiwabivamo.

Calvin: Kuwa gatatu ku manywa. Uzaboneka? Ni ugusangira gusa bisanzwe, niba wumva bitagucira urubanza ariko

Lilas: Mbwira neza isaha, nzaboneka.

Calvin: Tuzahurire hano, saa tanu n’igice hanyuma nzagutwara aho gusangirira. Hari ikibazo?

Lilas: Oya nta kibazo nzaba mpari.

Calvin: Reka noneho nguhe nimero, haramutse hagize igihindura gahunda uzamenyeshe mbere. Niyo wakumva uhinduye intekerezo ntuzatinye kumenyesha hataragera ngo ntazigomwa byinshi kandi ntari bukubone.

Lilas: Yego ndabyemeye na byo

Yahise ampereza business card, ifatanye n’inoti y’ibihumbi bibiri.

Namurebye mu maso ntunguwe

Calvin: Ni jye nari nagutumiye ngo dusangire, iyo ni ya noti wasize ku meza.

Yahise ansoma ku itama, aragenda ku modoka ye.

Mana wee. Ndarota cyangwa ibyo nibaza ni byo? Uyu muntu ubu koko ashaka iki?

Wasanga agahu kahuye n’umunyutsi nyamara. Agace ka 9 ntuzagacikwe

BIRAMAHIRE Francois Jassu

1 comment

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s