Inkuru ndende

BIHEMU: Agace ka 7

Laura: Umva rero ndabona agiye, nshaka amakuru atariho ivumbi kandi uyampe yose sinshaka incamake. Uyarambure neza

Lilas: Humura nzayaguha neza rwose

Laura: Oya ahubwo nonaha, tujye ahantu twicare tunywe akantu umpe amakuru neza

Lilas: Sha ntabwo byakunda, Louis arantegereje mwana ari iwanjye

Laura: Umva utanyicisha amatsiko. Kuwa mbere no kuwa kabiri sinkora nawe kuwa gatatu no kuwa kane ntukora. Ubwo koko bizagera kuwa gatanu utarampa amakuru?

Lilas: Ejo se ntubizi ko ntaha saa kumi n’imwe. Nzaguhamagara basi uze tubonane nshoje akazi

Laura: Ariko se ko nashakaga kubimenya nonaha.

Naramwihoreye dusohoka ampata ibibazo byinshi ariko sinabashaga kumusubiza sinanashakaga kumusubiza ahubwo naramwihoreye ngo nanjye mbanze ngende nitekerezeho uwo mwanya nibaze ibimaze kumbaho. Uko yakomezaga kumbaza byinshi kuri Calvin numvaga ndushaho kumwibazaho cyane

Lilas: Basi mbabarira uceceke akanya gato

Laura: Bigenze bite se? Ufashwe n’ibiki?

Lilas: Dore Calvin yewe imbere yacu hariya

Yari yicaye ahantu ari gufata ikawa, ari kuvugira kuri telefoni. Ikibazo imodoka zacu zari ziparitse ahantu turi bunyure akatubona kandi ntabwo nashakaga ko ari butubone. Ubu se ndabigira nte koko? Gusa disi avuga neza no kuri telefoni, ukuntu ari kumwenyura ari kuri telefoni rwose urabona ko ikiganiro cyaryoshye

Laura: Ese turaguma hano duhagaze cyangwa tugende?

Kumureba ubwabyo na byo byari biri kunshimisha rwose pee. Nabanje kubura icyo nkora n’icyo ndeka kuko rwose uyu musore ubanza afite rukuruzi si gusa

Namanutse ngana parking nihuta nubitse umutwe ariko ubwo twanyuraga imbere y’aho yicaye yahise andabukwa aramvugisha

Calvin: Lilas Rose (Byari ukunserereza kuko yose ni amazina y’indabo)

Lilas: Calvin Klein

Yahise amwenyura ku buryo na Laura byamukoze ku mutima urebye uburyo yahise amererwa.

Calvin: Ese ko ndi jyenyine kandi mukaba mubona hari intebe zindi ntabwo mwaza tugasangira koko? Ndabaza cyane cyane ariko Lilas

Lilas: sha nukuri ihangane ngomba gutaha pee

Muri jye numvaga nakicara iruhande rwe tukiganirira ariko nanone ku rundi ruhande sinari bubone uko nsobanurira Louis aho natinze n’ibyo natinzemo. Kuko yari azi neza isaha ntahiraho. Nashoboraga kumubeshya yego ko natindanye na Laura, ariko na byo ntabwo yari kubyumva na cyane ko kuba ndi kumwe na Laura naho we ari wenyine ari ibintu yanga urunuka ngo ubwo simba namuhaye agaciro na gake.

Calvin: Ndabona ahari utabishaka koko, mumbabarire gukomeza guhatiriza si ko nsanzwe nteye rwose.

Lilas: Oya nta kibazo si uguhatiriza ahubwo biterwa n’umwanya

Calvin: Noneho ningusaba undi munsi, uzemera?

Nabanje kurya iminwa. Numvaga ari byiza guhura na we tukanamenyana ariko nanone nkumva naba mbaye bihemu, ku mugabo wanjye

Laura: Yego numutumira ubutaha azemera

Kuri Laura ubanza ashaka ko mpura na Calvin rwose pee. Ariko se abifitemo iyihe nyungu? Gusa koko na njye ndumva mbishaka.

Lilas: Yego nzemera nta kibazo.

Calvin: Urakoze cyane Lilas

Ntabwo menyereye ko umuntu asubiza cyangwa ambwira akarenzaho izina ryanjye. Kubivuga byatumye numva muri jye ibyishimo bidasanzwe ntazi neza aho biturutse.

Calvin: None se hari ikibazo umbwiye igihe uzabonekera?

Ako kanya ntaramusubiza ni bwo telefoni yanjye yavibuye, ndebye mbona ni Louis uri kumpamagara. Natinze kuyitaba iracika, nuko mu kanya gato nanone mbona anyoherereje ubutumwa bugufi

Steve ari mu rugo. Tugiye gutumiza pizza zacu. Wowe se tugutumirize iki?

Nahise numva umujinya wiyongereye ariko nanone numva niyo natindana na Calvin nta kosa naba nkoze. Numvaga nshaka gutaha nihuse ngo marane akanya na we none we yatumiye inshuti ye bari kwirira za pizza?

Ako kanya uko nahindutse Laura yarabibonye

Laura: Umeze neza Lilas?

Ngiye gusangira na Laura nanjye ntimuntegereze ni ko nanjye nahise mbanza kwandikira SMS Louis

Lilas: Yego meze neza cyane ubu nta kibazo

Laura: Uravugisha ukuri?

Lilas: Yego ni ukuri. Ahubwo se Calvin uragura koko?

Yahise akanura byo gutungurwa rwose kuko uburyo nari muhakaniye n’uburyo mwemereye bitunguranye, ntawe bitatangaza

Calvin: Umwanya uracyahari rwose.

Nahise mpindukira ndeba Laura wari waguye mu kantu byamutunguye na we.

Lilas: None se ntabwo wowe wicara?

Nubwo nabimubwiye ariko numvaga nshaka ko yagenda ansize na Calvin twenyine. Na we ubanza yari ahise abimenya niko kuduhakanira avuga ko tuzavugana bukeye. Ni bwo nicaye iruhande rwa Calvin ariko numvaga amasoni

Calvin: Uranywa iki se?

Lilas: Banzanire african tea, ikawa izi saha yaza kumbuza ibitotsi.

Yahise atanga commande nuko bajya kunzanira. Telefoni na yo ntabwo yahwemye gukomeza kuvibra, ndabizi neza ko yari Louis ushaka kumvugisha ariko nanze kwigora mfata telefoni ye. Twicaye ntawe uvugisha undi, kugera ubwo banzaniye cya cyayi

Lilas: None se kuki wantumiye?

Calvin: Numvaga nifuza kukumenya bihagije

Lilas: None se ko utari kuvuga?

Calvin: Ntegereje ko ubanza gutuza. Nubwo wahishe ko udatuje ariko izo nzara ziri kubigenderamo

Nahise nibuka ko ndi kugenda mera nk’uzica nzicishije izindi, ibintu byanteye isoni nkumva nkwiye kuva aho

Lilas: Mumbabarire ubanza ndi aho ntagomba kuba ndi.

Nahise nshyira inoti ya 2000 ku meza ndahaguruka ngenda nihuta ngana ku modoka

Calvin: Ba uretse kugenda ariko

Ngaho re. Uyu se ni ko ateye cyangwa ni ukubyigirisha? Ariko se ubundi ubu Laura na Calvin nta banga bahishe Lilas koko? Agace ka 8 ntikazagucike

BIRAMAHIRE Francois Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s