Inkuru ndende

BIHEMU: Agace ka 6

Louis: Lilas, kanguka

Yambyukije ankorakora mu misatsi ari na ko ansoma ku itama

Lilas: Ni saa ngapi se ubu?

Louis: Ni saa yine zamu gitondo

Lilas: Urampemukiye rwose. Ndatangira akazi saa saba none unkanguye saa yine basi atari na saa tanu koko? Ubundi se kuki unkanguye

Louis: Nashakaga byibuze amasaha asigaye tuyamarane turi kumwe. Uba watashye bwije turyama, none no mu kanya urajya mu kazi, urumva koko twamarana akanya ryari? Kuva watangira kujya uruhuka kuwa gatatu no kuwa kane ntabwo tukibonana neza

Lilas: Ariko nagusabye ko wazasaba bakaguhindurira ukajya uruhuka kuwa kane noneho kuwa gatandatu ugakora, bityo kuwa kane tukamarana umunsi twembi twaruhutse, warabyanze

Louis: Ariko urabizi ko kuwa gatandatu nsohokana na Steve. Ahubwo wowe uzasabe ku kazi basubize nka mbere

Lilas: Urabizi neza ko muri weekend ari bwo abakire benshi baza gushopinga kandi bansigira ka tip gatubutse. Urumva rero sinakihombya ayo mafaranga. Cyangwa ushaka tuzabe mu bukode kugera dushaje?

Louis: Aho ni sawa noneho. Ngaho ngwino nkwereke akantu

Lilas: Koko se?

Nahise mpaguruka ndamukurikira, yinjira mu gikoni. Nasanze yateguye ibya mu gitondo, inshyushyu, umugati na juice ku ruhande

Lilas: Waouu. Urakoze cyane

Namusomye ku itama nuko ndicara ntangira kurya.

*******************

Amasaha yakomeje kwisunika ariko nkabona ntabwo ari gutunguka.

Buri kanya narebaga ku isaha ngo ndebe ko amasaha yo gutaha atagiye kugera ataje. Numvaga muri jyewe mpangayitse ndetse nkumva sintuje, simerewe neza.

Dore hasigaye iminota 45 tugafunga, kandi ntabwo arahinguka. Laura na we buri kanya yazaga kureba ko naba ndi kumwe na we, ariko uko aje agasanga nanjye nayobewe niba aza cyangwa se niba atari buze.

Natangiye gushihura abakiriya babaga bari gusubiza imyenda aho batayikuye, nihebye numva atakije. Ariko se ubundi ubu sindwaye koko? Umuntu tutaziranye, kuba ataje guhaha biteye ikibazo koko?

…: Ndabona ngusanze mu myenda y’abagabo

Ijwi nararyumvise numva umutima ugiye gusimbuka. Yari we. Ni weekend noneho ntabwo yambaye ikositimu ariko yambaye neza cyane. Ikoboyi yirabura, ishati y’umweru itebejemo, godasi, yarengejeho na jacket nziza cyane.

Lilas: Noneho uraje? Ni karibu rwose

Yari ampagaze imbere, bituma amasoni amfata ntangira kureba hasi

…: Amakuru yawe?

Lilas: Meze neza, noneho uyu munsi nariye. Wowe se umeze ute?

…: Nanjye meze cyane

Yandebye indoro ntamenyereye numva muri jyewe ikintu cy’igishyuhirane kiranzamutse, numva sinzi uko merewe muri jyewe. Numvise ubwoba buvanze n’igishyika. Ese ibi ni ibiki biri kumbaho koko?

Lilas: None se mbafashe gute?

…: Urabizi inkweto wamfashije gucagura, ubu rero nje gushaka imyenda ijyana na zo, kandi urabizi naragusobanuriye.

Lilas: Ariko byibuze ufite amahitamo? Ushaka ikoboyi, cotton cyangwa itisi?

….: ku bitambaro ukuremo amatisi naho ku mabara ukuremo umukara n’umutuku naho hejuru undinde amashati. Ibisigaye nta kibazo rwose.

Nahise ngana mu myenda ngenda muhitiramo iyo mbona yajyana, ubwo ariko nabanje kumubaza mu nda yambara kangahe, mbese nagenderaga ku bipimo bye. Ubwo namaraga kumuhitiramo ibyo yakambara namweretse urwambariro ngo yinjiremo yigere

…: Waje se tukajyana niba nta kibazo?

Numvise uruhu runyorosotseho. Uyu mugabo ni gati ki? Tujyane mu rwambariro se ndi umugore we?

Yabonye binteye ikibazo aramwenyura

…: Simvuze ngo twinjirane ahubo nzajya nigera ninsohoka undebere ibigiye bimbera, umbwire.

Nariruhukije ariko ndaniseka ukuntu avumbuye ibyo natekerezaga.

Yinjiye mu rwambariro ariko afunze rido ntiyahura neza, byatumye mureba ari kwiyambura anambara. Nabanje kwibuza kuhareba ngo ntavaho murunguruka ariko amatsiko aranyica nkomeza kumureba kuko yari anteye umugongo. Yakuyemo asigara yambaye boxer yo mu bwoko bwa CK, nuko amaze kwigera ibya mbere arasohoka ambaza uko mbona ameze, mubwira ko aberewe rwose. Yasubiyemo arongera yigera indi, gutyo gutyo, imubereye nkamubwira, itamubereye na yo nkamubwira.

Bigeze saa kumi n’ebyiri zibura iminota 5 ni bwo inzogera ivuga ko bagiye gufunga iduka yasonnye, nuko asohoka noneho yambaye ibyo yaje yambaye, indi myenda ayitwaye mu kuboko iburyo indi ibumoso.

Lilas: None se washimye iyihe?

….: Ndatwara iyi, (yanyerekaga iyo afite iburyo), naho iyi sinyitwara (iyo afte ibumoso)

Lilas: Noneho genda kuri caisse bakubarire reka mbe nyisubiza aho nayikuye.

Ako kanya Laura yahise aza anshikuza iyo myenda

Laura: Reka mbe nyisubizamo genda wowe ube umubarira ndaje dutahe.

Uwo mugabo byaramutangaje nanjye birantungura ukuntu Laura ahise aza yihuse.

Twagiye kuri caisse ngo yishyure

…: Noneho ubu ushoje akazi?

Lilas: Yego ndakarangije

…: None se uwagutumira tukajya gusangira agacupa?

Lilas: Wari ukoze ariko ntabwo byakunda disi.

Ubu se mubwire ko mfite fiyanse cyangwa mwihorere? Numvise umutima umbwira kubimubwira ariko nanone nibaza niba atabibonamo ubuturage bubisi kuko gusangira ntibivuze guteretana.

Na we ntabwo yigeze ahatiriza ahubwo yaramwenyuye ambaza ayo ari bwishyure mubwira ayo yishyura, ampereza ikarita yishyuriraho nyishyira mu kamashini arishyura.

…: Niba se ntacyo bigutwaye wambwira akazina kawe?

Lilas: Yego nta kibazo nitwa Lilas. Wowe se witwa nde?

…: Nanjye nitwa Calvin

Lilas: Calvin Klein nka za boxer se?

Yahise yifata ku munwa. Yahise abimenya ko namurungurutse ubwo yiyamburaga. Numvise isoni zinkoze neza neza. Ese ubundi ubu navugaga ibiki koko?

Calvin: Oya, irindi uzarimenya ikindi gihe. None se niba uyu munsi gusangira bidakunze, ikindi gihe byazakunda?

Lilas: Yego ikindi gihe byakunda.

Calvin: Noneho ubwo menye isaha mutahiraho nzanyura hano kukureba ushoje akazi tujyane? Ngaho reka ngende kandi wakoze kumfasha guhitamo imyenda.

Lilas: Yego urakoze nawe gushima. Ariko kuwa gatatu no kuwa kane sinkora.

Nabimubwiye ari kugenda ahita ahindukira amwenyura

Calvin: Ako nakanditse ahantu kare, iyo minsi ikuwe mu yindi.

Yaragiye nsigara numva ndi kwiseka.

Ubu se koko uyu musore cyangwa mugabo aragenzwa n’amahoro?

Ahaaa. Si uku bitangira se? Agace ka 7 ntuzagacikwe

BIRAMAHIRE Francois Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s