Inkuru ndende

BIHEMU: Agace ka 5

Natashye hafi saa kumi n’ebyiri z’umugoroba niyemeza guteka noneho nta mpamvu yo kongera kwiyicisha inzara kandi wa mugabo yangiriye inama yo kwiyitaho.

Nongeye kumutekerezaho numva sindi kwiyumvisha ukuntu umuntu twaganiriye bwa mbere yatumye intekerezo zanjye zose zijya ku murongo numva mfite akanyamuneza muri jyewe.

Gusa sinibaza impamvu uyu mugabo yangumye mu ntekerezo cyane kandi mpora mpura na benshi mu kazi nkora ko gucuruza imyenda ariko uyu afite umwihariko. Kuri jye umugabo wambaye gisirimu arankurura cyane kurenza wawundi wambaye ubona atabyitayeho cyangwa bitamufasheho, mbese wawundi wamabriye guhisha ubwambure gusa.

Ubwo nkiri muri izo ntekerezo ni bwo Louis yazaga. Nari nkiri mu bwogero nuko mpita noga vuba vuba ndihanagura nambara pyjama ubundi jya kumukingurira. Yari afite indabo mu ntoki

Louis: Nshaka kugusaba imbabazi kubera ibyaraye bibaye. Sinari kubasha gutwara imodoka  ariko nanone numvaga atari ngombwa kukubwira ngo uze kuncyura.

Lilas: Nta kibazo Louis

Nahise ngana mu gikoni ntwaye za ndabo ngo nshake amazi nzishyire mu ivase. Ntabwo natunguwe no guhabwa indabo kuko ibi ndabimenyereye igihe cyose habayeho kutumvikana cyangwa se azi ko yakosheje ni bwo azana indabo gusa. Muri make iwacu indabo zivuze gusaba imbabazi ntabwo zerekana urukundo cyangwa ibyishimo. Ni yo mpamvu zitakinshishikaza na gato rwose.

Nabanje kwitsa umutima nuko nshaka amazi nshyira mu ivase maze nshyiramo za ndabo.

Louis: Bebe ko utishimye habaye iki?

Lilas: Harimo indabo za Lys

Louis: None bigutwaye iki?

Lilas: Ese simpora nkubwira ko impumuro yazo indwaza koko?

Louis: None se ko izari zihari zose zari zirimo Lys, nta kundi urihangana, izo Lys zikuremo uzite usigarane izindi

Nahisemo guceceka kuko ndabizi arambeshya. Agurira indabo ahantu hamwe gusa, ahubwo noneho yibutse kuza igiciro yagikuyeho. Ese ubu uyu mugabo koko ni gati ki?

Namaze gushyira indabo mu ivase nuko nyitereka muri salon nisubirira mu gikoni gutegura ibya nijoro. Na we yari yiyicariye muri salon ari kureba TV, umubi ni uza no kureba aho ngejeje nteka, cyangwa ngo aze kunganiriza, dore ko nubwo aza iwanjye kenshi ariko aba ari umushyitsi.

Lilas: Karibu ku meza nahishije

Louis: Watetse iki se noneho?

Lilas: Ni ibisanzwe rwose. Ibyo nari guteka ejo ni byo natetse kuko wambwiye ko utarya intogosanyo sinateka, ubwo rero nabitetse uyu munsi.

Kuva twamenyana namubwiye ko ntarya ibikomoka ku matungo, ko atazigera abirya iwanjye. Tugitangira wasangaga nta kibazo abigiraho ariko uko iminsi igenda yicuma ni ko yagiye agaragaza kutabyishimira. Kandi yabyemeye nta gahato ashyizweho sinzi impamvu rwose abifata gutya. Ubundi iyo ashaka kurya izo nyama n’ibijyana na zo abirya mu bashuti be cyangwa akabirya iwabo, nkuko anabirya iwacu, kuko na ho ahasura kenshi. Gusa igihe cyose mubwiye ko natetse ibikomoka ku matungo gusa ubona abigizeho ikibazo nk’aho adasanzwe abizi. Iki na cyo ni ikindi kibazo ariko ntabwo nzahindura imirire yanjye ngo nshaka gushimisha umuntu aha ho rwose imyaka 13 maze mfashe uwo mwanzuro wo kutazarya ibikomoka ku matungo irahagije.

Iryo joro twarariye nuko tujya mu buriri. Nagombaga kujya ku kazi bukeye, we nta kazi afite. Mbyutse nanze kumukangura ahubwo nsiga mwandikiye agapapuro mubwira ko ndi bukore kugera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ariko ko ibyo guteka nijoro bihari. Nari nizeye ko ndi busange yatetse yahishije ngatungurwa no gusanga yateguye ameza ndetse yanazanye indabo noneho adakuye mu iguriro ryazo ahubwo zo we yaciye akazitegura kuko iwanjye nari nzengurutswe n’ubusitani wasoromamo indabo zinyuranye z’amoko menshi. Gusa nari mbizi ko ari inzozi kuko igihe cyose nabikoraga natahaga nsanga n’inzu idakoropye, yabyutse ntasase uburiri.

Nageze ku kazi hakiri kare nsanga mabuja ni we uhari gusa ari kureba ibyo kuri caisse. Uyu munsi ni kuwa 6 ni jyewe ndi bukore kuri caisse, ntabwo ndi buvunike cyane. Gusa kuko akazi kataratangira nabanje kunyura mu myenda ndeba ko iri mu mwanya wayo yose. Ubwo nanarebye kuri liste nsanga mu myenda y’abagabo ejo ku cyumweru hazakora Laura.

Na we ntiyatinze kuhagera kuko mu minota igera kuri itanu yari ahageze. Naramushuhuje ariko nari niteguye ko agiye kumpata ibibazo bidashira, gusa nanjye nashatse kumubanza

Lilas: Uyu munsi umenye ko ku manywa ari wowe ungaburira

Laura: Yego rwose nabyemeye

Lilas: Nabonye ejo ari wowe uzakorera mu bagabo

Laura: Yego. None hari ikibazo?

Lilas: None se wanyemereye ejo tukagurana nkaba ari ho nkorera?

Laura: Kubera iki se kandi

Lilas: Hari umukiriya uzaza kandi yifuje ko nazamufasha gucagura

Laura: None se wabonye jyewe ntazabibasha kumufasha

Lilas: Oya si ko biri ahubwo ni uko ari jye ashaka

Laura: Ese sobanura neza uri kunyicisha amatsiko

Inzogera ivuga ko akazi gatangiye yahise isona mbona ko ntafite umwanya uhagije wo gusobanura

Lilas: Wowe nyemerera ubundi ibindi ndabigusobanurira ku manywa

Laura: OK. Nta kibazo ndabyemeye

Lilas: Urakoze cyane

Gusa ubwo nagendaga numvise namuha ubusobanuro bukeya

Lilas: Erega uwo mukiriya ni wa muntu twahuriye ku iposita

Nabimubwiye mpita ngenda kuri caisse na we agana aho ari bukorere. Saa sita zatinze kugera

Laura: Umva banza umpe amakuru arambuye se nyine

Nabanje kumwihorera ngo mwicishe amatsiko, nuko nza kumubwira nyuma

Lilas: Nta kintu kinini urebye kirimo erega.

Laura: Ntabwo wansaba kukuguranira aho uzakorera ejo udafite indi mpamvu. Noneho kuba ari wa muntu mwahuriye ku iposita ni uko harimo byinshi utari kumbwira kandi urabizi amatsiko ni yo ndwara njya ndwara nkaremba. Rero mbwira utanyicishije amatsiko

Nabonye koko ntakwiye kumwima amakuru nuko mubwira byose kuva ku nkweto kugera kuri biswi. Yambajije byinshi nanjye ngenda musubiza uko ambaza dore ko amatsiko yari yamwishe kandi yabaye menshi

Laura: None se urumva ufite migambi ki?

Lilas: Nzamufasha gucagura imyenda nta kindi rwose

Laura: Hanyuma se nyuma yaho?

Lilas: Nta kindi

Laura: Umva nkubwire Lilas, uriya musore aragukunda, ashaka kugutereta rwose kandi nawe wamaze kumwiyumvamo

Lilas: Oya ntabwo antereta ni serivisi yansabye nk’umukozi ukorera hano wese, nkuko iyo uhura na we nawe yari kuyigusaba

Laura: Aho ndabyumva wenda, ariko se kuki yifuje ko ari wowe yazasanga uhari? Hari undi mukiriya wari wabona ahangayikishijwe n’ubuzima bwacu nk’uko we yabigaragaje?

Lilas: None se ubu yaba anca iki we?

Laura: Igihe kirageze ngo uhumuke cherie. Uri mwiza kandi ubwiza bwawe abasore barabureba. Nako nibutse ko uri fiyanse da. Vuba aha uratwereka ibirori. None se kuki basi utamuha amahirwe mukishimana mu gihe utaragera mu rwawe?

Lilas: Uri kungira inama yo guca inyuma Louis koko?

Laura: Ntabwo ari ko navuze. None wowe uhise ufata uwo mwanzuro. Mureke umuhe umwanya uzamenya aho bigana

Lilas: Ni za filimi zawe uba umbwira, ntaho bigana handi rwose ubu mu kanya uranambwira izina rye kandi nanjye ntaryo ndamubaza.

Laura: Basi nyemerera ko ejo nimugoroba uzambwira byose

Lilas: Cyane rwose nzaguha raporo y’imyenda yose azatwara kuko ni byo bizaba bimuzanye

Uwo munsi numvise watinze kurangira kuko nashakaga ko bucya ku cyumweru hakagera ubundi nkakira umukiriya, ntaramenya uko yitwa.

Ese ubundi wa mugani kuki yishimiye uyu muntu? Ubu we ntari mu rukundo atabizi? Agace ka 6 ntuzagacikwe

BIRAMAHIRE Francois Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s