Inkuru ndende

BIHEMU: Agace ka 4

Wa mugabo yaranyegereye

…: Wamfasha gato se?

Yari yambaye nanone ikositimu nziza cyane, ubwanwa bwe ni bwo noneho bwarimo bumera, byarushagaho kumugira mwiza cyane umurebye

Lilas: Ntabwo nkora hano murihangana

…: Kandi mbona wambaye badge y’akazi?

Lilas: Eeeh. Iyi  ni badge y’aho nkorera, ni hirya hano gato

…: Hari ikibazo se umfashije niba nta mategeko abihanira hano?

Nabanje kureba ku isaha ngo ntaza gukererwa akazi kuko nari mfite iminota mike yokuruhuka, ibintu na we yahise abona ko ndi kubara iminota

…: Humura singutinza rwose

Lilas: Ngaho mbwira nguteze amatwi

…: Nashakaga kureba inkweto ziciye bugufi, mbes ziri souple zoroshye kwambara. None nabuze amahitamo

Lilas: Zibaho ariko amoko menshi kandi na hano zirahari rwose. Ubusanzwe se wambara izihe cyangwa ukunda ubuhe bwoko? Pantoufles, utugodasi cyangwa souplesse?

…: Uku ubonye nambaye ni ko mba nambaye iminsi yose kubera akazi nkora. Ibyanjye ni kositimu na congo nta rundi rukweto nzi kuko iyo ntakoze mba niyambariye kambambili mu rugo.

Lilas: None se niba atari ibanga kuki ushaka guhindura?

…: Wahora n’iki ko natumiwe ahantu kandi bakaba bampaye itegeko ko nta kujyayo nambaye amakoti. Ubwo nyine ngomba gushaka imyambaro isanzwe itari iyo mu biro, wenda ku myenda nta kibazo ahubwo inkweto.

Yanganirizaga yirekuye wagirango ni umuntu dusanganywe, tuziranye.

Namurebye ku birenge koko mbona yambayeho inkweto ziteye cirage rwose, nuko ubwo nuburaga umutwe mbona andeba na we, ari kumwenyura, mbona amenyo ye yererana de.

…: Izi ni zo nkweto namenyereye, izindi ngira ni izo nkorana siporo

Lilas: Niba uzambara jeans noneho uguze izi converse byagendana rwose. Bikba byiza wambaye umukara, uzamuye gato. Ahubwo wambara ibice bingahe

…: Nambara 44

Narunamye ngo mushakire inkweto ariko ubwo nunamukaga ngo nzimuhereze nahise ngira isereri na we ahita amfata naho ubundi mba narikubise hasi

…: Umerewe ute?

Lilas: Meze neza nta kibazo

Gusa narabeshyaga. Izi ni ingaruka zo kumara amasaha 24 ntariye ikintu gifatika, ukongeraho na stress yo gutegura ubukwe n’ibindi bigendana na byo byose.

Namuhereje inkweto na we arandekura nuko numva sinzi uko mbaye muri jyewe

Lilas: Ngaho reka ngende ntakererwa akazi

Nakabaye naranyuze ahantu byibuze ngafata ku mbuto ariko igihe cyari kinshiranye kandi nagombaga kujya gusimbura Laura kuri caisse na we akajya kurya, nuko nihuta ngana ku kazi.

Kumara iminota 30 kuri caisse ntegereje ko Laura agaruka byari byiza kuko ntabwo nari gukomeza kuzenguruka mu myend nereka abakiriya. Ubwo Laura yagarukaga nahise nsubira mu myenda y’abagabo aho nari nakoreye kuva mu gitondo nuko nicara ahantu mu nguni nubika umutwe ngo nduhuke ho, nibwo ijwi rya kigabo, ryamvugiye iruhande

…: Ntabwo nabonye umwanya wo kugushimira

Nubuye umutwe mbona nanone ni wa mugabo twari kumwe ashaka inkweto mu iduka ryo hirya yacu.

Nubuye umutwe, ngerageza guhaguruka ariko isereri irongera iramfata niyegamiza igikuta

…: Utambeshye ubwo koko nta kibazo ufite?

Lilas: Yewe kuva ejo nta kintu ndarya, reka ndeke kukubeshya.

…: Ongera wicare, ugume gutyo ndaje.

Yahise asohoka nuko hashize akanya gato aba aragarutse afite agapaki ka za biswi zirimo shokola

…: Akira urebe ko wagarura isukari mu mubiri, ibyo natwe bitubaho rimwe na rimwe si igitangaza kubura imbaraga kubera kutarya.

Naragafashe ariko mbere yo kurya mbanza kureba ibibigize

…: Uri gusoma ibiki se?

Lilas: Ndi kureba ko nta bikomoka ku matungo birimo

…: Ntabwo ubirya rero?

Narikirije nkoresheje umutwe nuko ntangira kurya za biswi zari ziryoshye kubi.

Na we yari akimpagaze iruhande atavuga. Ndangije narahagurutse ndamushimira. Nubwo nari ngifite isereri ariko nari mbizi ko iza kurangira.

…: Ahubwo ibuka ko ari jye wari uzanywe no kugushimira.

Lilas: Ubundi se wamenye ute aho nkorera?

…: Cya gihe nubwo navuze ngo ndabona wambaye badge ariko amazina y’aho ukorera nari nabonye ko atari ay’aho nari ndi. Ubwo rero namaze kwishyura inkweto, kuko wari wambwiye ko ari hirya nza kukureba gusa nasanze uri kuri caisse, ninyuza mu myenda ngo mbe nirebera, ni bwo nawe wavuye kuri caisse ndakubona uza, wanagize isereri nanone nkureba ari na bwo wicaraga, nanjye ndaza.

Lilas: None se iyi biswi uyiguze hehe

…: Nyiguze hariya hakurya bacuruza ibintu bigurwa bigahita biribwa

Lilas: Urakoze nzakwishyura nanjye

…: Udufaranga igihumbi ntabwo ari two twankenesha. Bifate nk’ishimwe ry’uko wamfashije gushaka inkweto.

Yarongeye aramwenyura nanjye ndamwenyura, disi afite ubumuntu n’ubugwaneza.

Lilas: Reka noneho nkomeze akazi, keretse niba noneho natwe watugurira, hano ho ni domaine rwose naguhitiramo neza cyane.

Yabanje kureba ku isaha

…: Ndabona igihe nsigaranye kitabinyemerera ariko nzagaruka ngure imyenda igendanye neza n’izi nkweto

Lilas: Ni karibu rwose.

…: Ahubwo se nzamenya nte ko ari wowe wakoze koko?

Lilas: Uzaze muri weekend gusa hari igihe wasanga nakoreye mu ruhande rw’abagore cyangwa abana

…: Nimpagusanga nzababwira ko ari wowe nshaka. Nzaza ku cyumweru. Uzaza mu yahe masaha?

Lilas: Hagati ya saa saba na saa kumi n’imwe uzambona.

…: Sawa. Hagati aho wibuke kurya, utazongera kugira isereri.

Yahise agenda ariko nsigara nibaza impamvu uwo mugabo turi guhura kenshi n’ukuntu numva mwisanzuyeho.

Eheee. Aho uyu si we uzaba BIHEMU? Nako reka dutegereze turebe aho bigana. Agace ka 5 ntuzagacikwe

BIRAMAHIRE Francois Jassu

2 comments

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s