Inkuru ndende

BIHEMU: Agace ka 3

Ubwo amasaha yo guteka yageraga numvise ntabasha guteka na cyane ko nari kubirya jyenyine. Yego nubundi simbana na we ubu ariko yajyaga ambwira ko ari buze kurara ngateka niteguye ko dusangira. Nanjye iryo joro niyemeje kudateka numva ko ndi burye ibyo mbonye bimbangukiye.

Namaze kurya ibyo nari mfite mu nzu niyicarira ndeba filimi mu gihe nari ntegereje ko Louis aza tukaryama. Nari mbizi ko ashobora kudatinda, gusa nanone kuko yari yanyoye inzoga numvaga byaba byiza ndaye ukwanjye na we akarara wenyine. Ku ruhande rumwe ntacyo byari bintwaye kuko nari kubasha gusinzira neza dore ko iyo yanyoye arara agona ukagirango ni imodoka ishaje iri mu muhanda. Ibi birambangamira ku buryo no gusinzira bimbera ingorabahizi.

Ku rundi ruhande ntibyari gutuma arara ampindukiza ngo antobatobe nkuko asanzwe abigenza.

Siniraririye ni we musore wenyine twaryamanye, ni we wanyambuye ubusugi bwanjye ariko iminota igera ku icumi dukoramo imibonano nta na rimwe irandyohera mu buzima. Abandi tuganira baba bambwira ukuntu baryoherwa, ukuntu baba bumva bitarangira ariko jyewe sinzi ubwo buryohe buvugwa aho babukura.

Gusa nigishijwe na bagenzi banjye batandukanye ubucakura bwinshi ku buryo iyo numvise ndambiwe ntangira kwivugisha utugambo tumwereka ko naryohewe ndetse ko ngiye kurangiza nuko agahita agira vuba akarangiza maze akaryama azi ko akoze akazi k’abagabo rwose nanjye nanyuzwe, naho bya he birakajya.

Nguko uko amajoro turarana amerera, nta buryohe nta byishimo nkuramo.

Gusa aho kumubabariza umutima mwereka ko ntanyuzwe, ntaryohewe cyangwa ntarangije nahitagamo kumubeshya nkamwereka ko ibintu byagenze neza.

Kandi erega ni mu gihe, ntabwo nzi gutegurwa mu buzima bwanjye, aza ambwira ati hindukira cyangwa ati garama nkwereke uko tubigenza nuko agatangira ibye, rimwe na rimwe ndababara kuko nta bubobere na buke mba nifitiye muri jye, ndetse arangiza numva ndi kokera.

Nkiri muri ibyo ni bwo nagiye kumva numva telefoni irasonnye ndebye mbona ni Louis umpamagaye.

Louis: Cherie nanyoye cyane nasinze ndumva ntabasha gutwara imodoka. Ntabwo nkije rero ndarara kwa Steve. Ndagukunda

Nashubije OK gusa ubundi ndaceceka. Arabizi ko ntabikunda nubwo abikora kenshi.

Iyo mubwiye ko ndi kumwe na Laura cyangwa se ari ho ndaye induru ziravuga ambwira ko aba adashaka ko ndara mu mihana ariko we abikora kenshi rwose ubona nta n’ikibazo na kimwe abifiteho.

Gusa we ajya ananyuzamo akambeshya ambwira impamvu zitari zo zituma akora uko ashoboye akarara ahandi. Yabanzaga kumbwira ko nta kibi agiye gukora agashaka impamvu zinyuranye zinyumvisha ko ibyo agiyemo ari ngombwa ndetse abifitemo inyungu. Ntacyo narenzagaho uretse kwigendera ncecetse.

Ndabizi neza guceceka kwanjye ni yo ntwaro imushobora, bituma rero nanjye nyikoresha kenshi kuruta kuvuga menshi yanabyara intonganya.

Nashyize telefoni muri silencieux ngo itaza kunkangura ndaryama ndasinzira.

Bukeye narabyutse nditegura njya ku kazi, nuko ubwo nageragayo nakubitanye na Laura, inshuti yanjye dukorana.

Lilas: Wandakariye?

Laura: Urabizi ko jyewe ntashobora kukurakarira na rimwe

Lilas: Umbabarire nukuri nakwitwayeho nabi

Laura: Umva nshuti nta kibazo bibaho pee. Ahubwo se ku manywa tujye gusangira?

Lilas: Sha byari byo ariko ikibazo napanze kujya gushaka inkweto zizagendana na ya kanzu. Urumva ko ntabona umwanya

Laura: Ejo se basi?

Lilas: Ejo ho nta kibazo rwose twabikora.

Nahise mwemerera kuko numvaga ntayindi gahunda mfite kuri uwo munsi

Nakoraga mu iduka ricuruza imyenda, kandi nakundaga akazi kanjye kuko katumaga mpura n’abantu banyuranye ikindi kandi ntabwo nahamaga hamwe. Ryari iduka rinini kandi imyenda y’abagabo yabaga ukwayo, abana ukwayo ndetse abagore n’abakobwa na bo iyabo yabaga ukwayo.

Twagendaga duhinduranya abakozi uyu munsi uwacuruje iy’abagabo ejo agacuruza iy’abana cyangwa abagore gutyo gutyo. Naharangiwe na se wa Louis, ibintu byatumye abakozi bamwe bandyaniranira inzara ngo nakabonye ntagakwiye, ariko nanjye nakoranye umuhati ngo mbereke ko nakabonye ngakwiye kandi ngashoboye. Nabigezeho kandi rwose kuko nagakoraga neza ndetse abakiriya bakankunda

Uyu munsi rero ndi bukore mu gihande kirimo imyenda y’abagabo. Gusa nahageze hakiri kare ngo mbanze imyenda nyitunganye neza ngende nshyira hamwe ihuje ibiciro ndetse ntandukanye iyo kwambara hasi n’iyo hejuru.

Igitondo cyarihuse kuko iyo twagize abakiriya benshi ntabwo wamenya uko amasaha yagiye. Kuko iduka ryacu ridakinga ku manywa, abakozi bahabwa iminota 30 gusa yo gufata ifunguro rya ku manywa, hakabanza bamwe bagaruka abandi bakagenda ubundi tugakomeza. Gusa kuko iminota 30 utaba ugiye unagarutse akenshi usanga benshi bapfunyika ibyo barya, bakabifatira ku kazi muri ya minota 30 byibuze bakanabona akanya ko kuruhuka

Uyu munsi na bwo ntacyo kurya nitwaje, kandi ntacyo ndi bube niyo natakaza ikiro nta kibazo nubundi ibyo mfite ni byinshi. Nahisemo kwerekeza aho bacururiza inkweto hatari kure cyane y’aho nakoreraga ngo njye kureba izo nshaka.

Gusa nabanje kuganiraho n’undi mugenzi wanjye iminota igera ku icumi mbere yo kwerekeza aho najyaga.

Ninjiyemo nerekeza aho inkweto nashakaga ziherereye gusa uko nashakaga izankwira nabonye ndi kwikoza ubusa kuko ntabwo nigeze nzibona. Nahisemo gusohoka ngasubira ku kazi ariko ntarasohoka umugabo wari ku ruhande rucururizwamo inkweto z’abagabo arampagarika

…: Umva nkubaze gato

Lilas: Yego mbaza.

Narahindukiye ndebye mbona neza neza ni wa mugabo wo ku iposita. Gusa icyo mbona cyo we ashobora kuba atanyibuka. None se kuki nongeye guhura na we kandi? Ashaka se ubu kumbaza iki ahubwo?

Uyu mugabo ugenda agaruka mu nkuru se ubu ni gati ki? Hagati aho ubu bukwe se ubu buzataha ra? Agace ka 4 ntuzagacikwe

BIRAMAHIRE Francois Jassu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s