Inkuru ndende

BIHEMU: Agace ka 2

Lilas: Mureke noneho ngende, iposita ubu yafunguye kandi hari invitation ngomba kohereza kure, nshaka kugerayo rero nta bantu benshi barahagera

Papa: None se uvuyeyo ntiwanyura kuri butike aho kuguma wenyine?

Lilas: Oya wigira ikibazo ibintu byose bimeze neza erega iwanjye.

Papa: Ubwo ugiye kuba wenyine kugeza mu cyumweru gitaha koko?

Lilas: Yego, reka ngende ahubwo nzabahamagara.

 

Nahise mfata imodoka nerekeza mu mugi. Nari mfite invitations mu isakoshi, gusa abatumirwa ntabwo bari benshi bikabije. Na cyane ko umuryango wacu utari munini cyane kandi uretse ibyo inshuti za Louis ni zo zari nyinshi kurenza izanjye.

Nageze ku iposita nshyira amabahasha ahabugenewe nuko mbona kwinjira. Nagezemo nsanga nta bantu barimo nuko umugore uhakora ampereza agapfunyika kanjye maze ndasohoka gusa nkijya gukingura urugi umugabo yarukinguriye hanze yinjira ku buryo twenze kugongana.

 

Gusa nta byinshi namubwiye uretse kumubwra urakoze nyuma yuko ansabye imbabazi niyinjirira mu modoka ngana iwanjye ariko nkiyijyamo nabonye wa mugabo anyitegereza yumiwe, sinabyitaho nikomereza gahunda zanjye. Nageze iwanjye nicara mu ntebe mfata laptop ngo ndebe ko hari abantu twavugana byibuze. Nagombaga kuvugana kuri skype na Laura, inshuti yanjye magara ndetse ni nawe ugomba kuzansinyira mu murenge. Twahuriye mu kazi ubu hashize umwaka ariko twahise tuba amashuti adasanzwe. Namubwiye mu ncamake ibyabaye mu minsi yashize.

Lilas: Ubu tuvugana namaze no kohereza invitation

Laura: Ese koko wamaramaje urumva ugiye kubana na we?

Laura yari azi ibyanjye byose, yari azi umubano wanjye na Louis kuva twamenyana ntacyo atari azi.

Lilas: Yego nta yandi mahitamo mfite rwose.

Laura: Aho urabeshye amahitamo wari uyafite ahubwo ntubishaka. Gusa ni umwanzuro wawe ariko sinzi rwose.

Lilas: Ahubwo sha ku iposita hari umugabo twahahuriye mwiza aransekera

Laura: Mwiza gute se kandi?

Lilas: Yari yambaye neza, atuje, yogoshe ubwanwa

Laura: Hanyuma se amaso ye ameze ate?

Lilas: Amaso sinayarebye nahise ngenda gusa ni mwiza kandi inseko ye nayishimiye.

Laura: Umuntu twahuriye ku iposita ndumva umuntu abikozemo inkuru yaryoha.

Lilas: Reka byihorere ntaho nzongera guhurira na we

Laura: Ahaa. Ndakwihoreye

Lilas: Icyakora wavamo umukinnyi wa filimi mwiza si gusa

Laura: Umva kandi. Gusa mbabazwa nuko uhuma amaso nturebe kure

Lilas: Ese waretse kuncyurira wowe

Laura: Umva Lilas ntabwo tuvukana ariko ngufata nka murumuna wanjye. Ubu ni gute natuza igihe cyose uri kwiraga umuruho n’umubabaro nkureba, ngo uri kwirinda kubabaza umuntu? Igihe cyose utaramanika akaboko, uburyo bwose nzabona nzabukoresha ariko uhindure imyumvire rwose. Kuko yaba wowe cyangwa Louis mwembi ntabwo muzanezerwa mu rugo rwanyu, sintera umwaku ariko ndabikubwiye uzabyibonera

Lilas: Oya we arankunda ntabwo azababara.

Laura: Si byo mba mvuga ko wariye intumva. Ntabwo abantu babana kuko umwe akunda undi ahubwo babana kuko bose bakundana kandi bahuje imyumvire. Sinzi impamvu utajya wumva wagira yaguhaye uburozi si gusa

Ni byo koko ibi tubiganiraho kenshi kandi rwose impamvu ambwira mba nzumva ahubwo wa mugani we wagira ngo nariye intumva. Gusa nafashe umwanzuro ntabwo nzisubiraho

Lilas: Umva reka nkureke hari utuntu ngiye gukora, ubwo tuzasubira.

Laura: Yewe ndabizi ntacyo ugiye gukora ahubwo uhunze ikiganiro. Gusa ndi wowe sinahunga ikiganiro ahubwo nahunga ubukwe buzasoza nabi. Ngaho igendere mukobwa mwiza ariko ntuzavuge ngo sinakubwiye

Narakupye. Ni byo koko uyu mukobwa turakundana ariko sinzi impamvu atajya anyumva na gake rwose.

Ntabwo nifuza na rimwe kuba jyenyine rwose. Louis erega arankunda ndabibona. Nubwo ngerageza kumukunda bikananira ariko nanone ntabwo nifuza kuguma mu bukumi, ndakuze bihagije ngomba gushaka umugabo nanjye. Urukundo se ubundi ni ibiki? Yego simukunda ariko ntibyatubuza kubana rwose.

Ubwo namaraga kuvugana na Laura ni bwo nagerageje gusinzira numvaga naniwe mu mutwe no mu mubiri.

Naryamye aho mu ntebe nsinziriramo gusa ubanza nta gihe kinini nasinziriye kuko telefoni yahise inkangura. Nabanje kureba isaha no kureba umpamagaye uwo ari we. Nari mpamagawe na Louis.

Lilas: Alloo

Louis: Bite bebe? Iri joro se wateguye iki cyo kurya?

Uko numvaga ijwi rye yari yanyoye kandi si igitangaza iyo ari kumwe na Steve aranywa rwose akivayo

Lilas: Ibijumba, courgette na tofu

Steve: (Ku ruhande ariko mwumva) Yayayaa. Agiye kukurisha ibijumba mwana? Ngo na za tofu koko?

Lilas: Ese inshuti yawe wagirango ubwonko bwayo buracagase nta kindi kizima yavuga ubwo?

Steve: (Yaranyumvise, buriya Louis yashyize haut-parleur ni ko amera iyo yasinze) Noneho nguteye isesemi?

Lilas: Umva bebe, nta kibazo iri joro ndarya jyenyine wirire kwa Steve ni bo badateka ibijumba.

Steve: Twe sha turya indyo yuzuye irimo n’ibiva amaraso. Izo tofu zawe se ni ibiki?

Lilas: Mubikore uko mushaka rwose.

Louis: Dusubire ku mugoroba bebe.

Yahise akupa. Ku isaha byari bikiri saa cyenda z’umugoroba. Iri joro ubanza ritari bube ryiza niba koko ashaka kuza hano.

 

Ese uyu mukobwa ko yihambira kuri Louis bite bye? Ubu koko bizacura iki? Agace ka 3 ntuzagacikwe

 

BIRAMAHIRE Francois Jassu

2 comments

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s