Inkuru ndende

BIHEMU: Agace ka 1

Ubwo nuzuzaga imyaka 21 ni bwo umusore twakundanaga yansabye ko nazamubera umugore. Twari tumaranye hafi umwaka tumenyanye ariko muri jye numvaga ntaramukunda ku buryo nabana na we. Ariko se nanone ni gute nari guhakanira umusore wateye ivi imbere yanjye, impeta mu ntoki? Ni gute nari gutinyuka gushengura umutima w’umusore wamaramaje akaba anyereka ko ndi byose kuri we ndetse ankunda urukundo rutuma ashaka ko twabana? Nabuze imbaraga zimuhakanira ariko muri jye numvaga bitandimo.

 

Navuze YES gusa mbivuga mu mutima bitandimo (a contre coeur mu gifaransa). Ntabwo nigeze mba wa mukobwa wumva ararikiye ubukwe cyaneeee, kumva ngo nshaka kujya mu murenge kumanika ikiganza ubundi nkajya mu rusengero nambaye agatimba. Kuri jye byose nta gaciro mbiha kuko isinya cyangwa igipapuro uhabwa si byo bivuga ko urugo ruzagenda neza rwose na gato.

Ku bwanjye sinari niteguye gushyingirwa vuba nuko ngenda ntinza igihe, ku buryo fiancaille yamaze imyaka hafi ibiri.

Gusa nanone umuryango nagombaga gushakamo wakomeje kunshyiraho igitutu bambaza icyo mbura ngo nshyingirwe umuhungu wabo. Nuko ku myaka 23 dutangira kwitegura gushyingirwa, ngeza imyaka 24 maze bigera aho igihe kigera ngo nshyingirwe, ubu harabura amezi atanu yonyine ubukwe bukaba.

Ndacyari muto, ntabwo biranjyamo kandi rwose ntabwo ndumva mukunze cyane byo kubana ariko naremeye nyine ngomba kubana na we. Ubu ni igihe cyo kwitegura uwo munsi witwa ngo umunsi w’agatangaza mu buzima bwanjye.

Mama: Eheee. Lilas garuka hano ku isi nyabu.

Ubwo nari ndi kurya ariko nakomezaga ngaraguza ikanya ibyokurya, nari nibereye mu ntekerezo za kure.

Lilas: Mama wari uvuze ngo iki?

Mama: Nakubazaga igihe uzagira gukoresha invitation z’ubukwe

Lilas: Eeeeh, impapuro z’inyuma ndazifite hano mu gakapu kanjye ndi bujyeyo ikigoroba

Louis: Ariko umenye ko uri bwijyane. Uyu munsi konji nabonye ni yo ndi bukoreshe njya gusura inshuti twari twaraburanye

Louis ni we tuzabana, yari yaje iwacu kudusura.

Lilas: Ariko sinigeze ngusaba n’ubundi kumperekeza.

Mama yandebye ikijisho. Arabizi rwose ko uyu musore nubwo tuzabana ariko ambangamira kandi ubona ibyo kwitegura ubukwe atabyitayeho na gato.

Mama we yakekaga ko biterwa no kwitegura ubukwe ariko si yo mpamvu rwose.

Uyu musore we rwose ibyo kwitegura ubukwe ntibimureba na gato byose yarabindekeye biri mu biganza byanjye. Kuri we kujya ku murenge tugasinya ubundi tukajya mu busitani bw’iwacu tukanywa akarahure byari bihagije. Ariko jyewe numvaga byibuze nshaka gushimisha umuryango n’abantu muri rusange maze nkabereka ibirori nubwo nanjye nta gaciro nabihaga.

Papa: None se wakemera jyewe nkaguherekeza? Nasiga nyoko isaha imwe kuri butike ntabwo akazi kamunanira isaha imwe si nyinshi.

Lilas: Oya wikigora papa. Amabahasha agomba kujyamo invitation arateguye nanamaze kwandikaho amazina y’abatumiwe. Kandi nshaka kunyura ahandi hantu, rero tujyanye byagutinza.

 

Yarikirije, papa mukundira ko adakunda guhatiriza rwose.

Mama: Ese ntabwo uri burye na duke?

Nari nkiri gukina n’ikanya, nuko ngeze aho nshyira ikanya hasi numvaga rwose ibyokurya ntabishaka

Louis: Ubwo arishakira kurya akabenzi ntabwo izi mvange zimuryoheye

Lilas: Ese ubwo urumva uganiriye neza ra?

Louis: Ese wirakara. Wowe nta nubwo ukunda urwenya koko?

Louis arabizi neza ko ntajya ndya ibintu bikomoka ku matungo. Ntabwo ari uburwayi bwabinteye ni umwanzuro wanjye bwite kandi nabiretse ntaranamenyana na we ariko nubu akunda kubinsererezamo ikintu ntajya nkunda rwose.

Ubwo nari mfite imyaka hafi 12 nabonye nyogokuru afatiye icyuma ku ijosi ry’inkoko nzima ayikegeta, numva ni ubugome bubi kuva uwo munsi niyemeza kutazongera kurya inyama, nabanje kureka iz’inkoko ariko n’izindi binkukiramo nzivaho, ababyeyi banjye barabyakira ntibigeze bampatiriza kuzirya.

Louis: Bebe mbabarira naganiraga

Lilas: Nta kibazo mama sindakaye

Gusa narabeshyaga.

Louis: Mundeke ngende rero ubu Steve yambuze

Uyu Steve yari inshuti ye y’akadasohoka. Gusa sinigeze nishimira na rimwe imyitwarire ya Steve kuko yitwaraga nabi ku mugore we rwose. Umugabo yabaga yiyicariye areba za TV naho umugore ari mu bwatsi bw’inka, ari guteka, mbese umugore ni we wakoraga byose umugabo yiyicariye. Nagiraga ubwoba ko na Louis azandura iyo mico.

 

Ubwo Louis yamaraga gushoka ababyeyi banjye baranyihereranye

 

Mama: Ese mwana wa, ubu ishyamba ni ryeru koko?

Lilas: Mama nukuri nta kibazo rwose pee. Tubanye neza cyane

Papa: Lilas mwana wanjye, nyamara igihe ntikirarenga

Lilas: Ntikirarenga gute se?

Mama: Ntikirarenga ngo ibyo gushyingirwa ubivemo.

Lilas: Reka nta mpamvu yatuma ubukwe mbuhagarika, ni stress yo kwitegura gusa naho ubundi bizagenda neza muhumure.

Baranyihoreye ntibahatiriza. Numvaga ntabona imbaraga zo guhakanira umusore wanyitayeho akamba hafi igihe cyose nari mukeneye. Nari mbizi neza ko iyo ataba we ubu mba ntakiri muzima. Nubwo ntamukundaga ariko igihe nari nihebye mu buzima yambaye hafi, yampaye icyo ntari mfite ntamusabye, nta na kimwe nabuze ahari. None ni gute nabona imbaraga zo kumubwira ngo sinshaka kubana na we koko? Oya rwose n’Imana ubanza yazampana.

 

Ni kenshi twagiraga intonganya, ni kenshi tutumvikanaga ku bintu ndetse nkumva nabivamo ariko sinigeze mbivamo. Hari abandi basore bansabye kubana ariko sinigeze mbigerageza. Umwe twamenyanye mbere ya Louis naho undi yari mwenewabo w’umukobwa twakundanaga ariko sinigeze mbemerera

 

Uwa mbere namukundaga abibona ariko ntiyabyitaho, abonye Louis ateye ivi ni bwo yagarutse n’imizi n’imiganda ariko numvaga ntakwiye kureka Louis ngo nsubire inyuma. Uwo mwenewabo wa wa mukobwa we twaganiraga bisanzwe ariko sinumvaga ko byagera aho yifuza ko twazabana. Gusa kuri we numvaga nakemera ariko umutimanama wanjye urambuza, kuko impeta ya fiancaille nari narambitswe yavugaga byinshi kuri jye.

Louis, nubwo ntamwiyumvagamo ariko byibuze yanyerekaga urukundo ndetse niyo twabaga twashwanye yashakaga uko twiyunga mu maguru mashya. Nguwo umusore ugiye kuntwara nkamubera umugore akambera umugabo.

 

Ese ko inkuru yiswe BIHEMU ni nde uzahemuka hagati ya Louis na Lilas? Ko bitangiye se batari guhuza kandi bari gutegura ubukwe, bizacura iki? Agace ka 2 ntuzagacikwe

 

BIRAMAHIRE Francois Jassu

1 comment

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s