Imibanire Ubuzima

Niba ushaka gusazana umunezero, buri munsi jya wibaza ibi bibazo 12

Jeff Bezos, umuherwe ukomeye ku isi, nyiri ikigo gikomeye gikora ubucuruzi kuri murandasi cya Amazon, ushobora kuba ujya umwumva. Uyu mugabo ubwo yabazwaga niba ubukire bwe butuma yumva yishimye, yashubije ko aho ageze mu bukungu atari ho hatuma aba umuntu wishimye ahubwo imyanzuro afata yerekeye ubuzima bwe ari yo imuha umunezero.

Uyu muherwe yavuze ko ubwo yerekaga uwahoze ari umukoresha we umushinga afite wo gutangiza ikigo cya Amazon, umukoresha we yaramubwiye ati iki gitekerezo cyawe cyari kuba cyiza ariko ndabona kireba abantu badafite akazi kabahemba neza. Kuko icyo gihe yari afite ako kazi keza, yumvise atari ngombwa kwigora atangira amazon, ariko uko iminsi yisunikaga yaje gufata umwanzuro atari azi neza ko uzamugeza ku ntsinzi ariko yifuzaga gukora ikintu yumva ashaka kandi yigengaho, yishimiye.

Yaje rero kubwira uwamuhataga ibibazo ko kugirango umuntu azasaze yishimye hari ibibazo 12 akwiye kwibazaho buri munsi mu buzima bwe. Ni byo twagukusanyirije hano ngo nawe ujye ubyibazaho, niba ushaka gusaza wishimye.

  1. Ese nkoresha nte impano mfite?
  2. Ese ndareka isi intware cyangwa ndakurikira umutimanama wanjye?
  3. Ese ndigana abandi cyangwa ndagira umwimerere wanjye?
  4. Ese nshaka ubuzima butekanye cyangwa nshaka ubuzima bujagaraye?
  5. Ese abanenga bazanca intege cyangwa nzabirengaho nkomeze guhatana?
  6. Ese mu gihe hari uwo nakoshereje nzamwihisha cyangwa nzaca bugufi nsabe imbabazi?
  7. Ese ninkunda bakantera indobo nziheba cyangwa nzabyakira nshakire ahandi?
  8. Ese nzaharanira kubaho ntekanye cyangwa nzabuza amahoro abandi?
  9. Ese mu gihe bikomeye nzabireka cyangwa nzakomeza mpirimbane?
  10. Ese nzirengagiza abandi cyangwa nzabafasha mu kwiyubaka?
  11. Ese nzabasha kumva abandi mbahe inama cyangwa nzabaninira bimenye?
  12. Ese nzaha agaciro umuryango wanjye cyangwa nzatwarwa n’ubutunzi maze nywibagirwe?

 

Ibisubizo kuri ibi bibazo ni byo bizaguha ishusho y’amasaziro yawe.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s