Imiti Ubuzima

Byinshi wamenya ku muti wa Paidoterin

Paidoterin ni umuti w’amazi wo mu bwoko bw’imiti ishinzwe gufungura imyanya y’ubuhumekero (decongestant liquide). Uvura ibicurane no gufungana mu mazuru. Gusa ukaba umuti ugira abawemerewe n’abatawemerewe, umuti ufite ibipimo ufatwaho, nkuko muri iyi nkuru tugiye kubivuga

  1. Paidoterin ikoreshwa ite?

Paidoterin ni umuti unyobwa, hifashishwa akayiko gato k’isukari (kangana na 5ml).

Ibipimo:

Abana bato kugeza ku myaka 6 banywa: akayiko 1 gato (5ml), inshuro 3 ku munsi. Biba byiza kumuha umuti nyuma yo kumuha icyo kurya cyangwa icyo kunywa (niba ari umwana wonka)

Imyaka 6-12: banywa utuyiko 2 (10ml), inshuro 3 ku munsi.

Abakuru: banywa utuyiko 3 (15ml) inshuro 3 cg 4 ku munsi.

  1. Paidoterin ikoreshwa ryari?

Payidoterin ikoreshwa ku bantu bose igihe ufite ikibazo cyo gufungana, ibicurane, inkorora y’akayi ariko ije vuba.

Niki nabwira muganga mbere yo gufata Paidoterin?

Igihe utwite, nubwo abantu benshi iyo batwite ari wo muti bihutira guhita bafata. Ni byiza kubanza gusobanuza muganga cyangwa farumasiye

Nabigenza nte igihe nibagiwe kunywa Paidoterin?

Igihe wibagiwe kunywa umuti, uwufata igihe ubyibukiye. Gusa ukirinda kunywa ukubye inshuro 2 uwo wagombaga kunywa.

  1. Ingaruka mbi Paidoterin ishobora gutera?

Nubwo bibaho gacye cyane, uyu muti ushobora kugutera ibibazo byo gusinzira cyane cg se kumva unaniwe.

Ku bindi bibazo ishobora gutera sobanuza muganga cg umuhanga mu by’imiti ukwegereye.

  1. Icyitonderwa

Niba urwara indwara zikurikira si byiza gukoresha uyu muti keretse mu gihe nta yandi mahitamo ahari

  • Umuvuduko ukabije w’amaraso cg izindi ndwara z’umutima,
  • Diyabete, kuko irimo isukari

Ugomba kubwira muganga cg umuhanga mu by’imiti niba ugira ikindi kibazo icyo ari cyo cyose mbere yo gukoresha uyu muti cg undi muti uwo ariwo wose.

Ese ni uwuhe muti wifuza kumenya byinshi kuri wo? Tubwire muri comments cyangwa utwandikire kuri ubujyanama1@gmail.com tuzagusubiza vuba

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s