Imiti Ubuzima

Dusobanukirwe umuti wa Doliprex

Iyo igihe cy’imvura kigeze usanga abantu benshi barwara ibicurane dore ko ivumbi riba ryabaye ryinshi mu kirere, ndetse bikagendana no gukorora no kurwara umutwe.

Kuri bamwe barareka bikikiza ariko habaho n’abafata imiti. Umwe muri iyo miti ni Doliprex, ni wo tugiye kuvugaho muri iyi nkuru.

Doliprex ni umuti banywa mu mazi ukoze mu buryo bw’ifu, ukoreshwa mu kuvura ububabare bw’umutwe, gufungana mu mazuru cg ibicurane.

Uyu muti ugaragara mu dupaki (sachets), buri gasashe kaba kagizwe na:

  • Paracetamol 500mg,
  • Vitamin C (ascorbic acid) 250mg,
  • Pseudoephedrine 30mg.

Iyi miti yose hamwe akaba ariyo ikiza izo ndwara twavuze haruguru. Hongerwamo ibindi bituma umuti uryohera cg wamara igihe umeze neza.

Doliprex ikoreshwa mu kuvura umutwe n’ibindi bimenyetso by’ibicurane, ifasha mu kugabanya ibimenyetso by’ibicurane n’umuriro uri hejuru, uyu muti ukoreshwa ku bantu bakuru (uhereye ku myaka 15)

Doliprex ikoreshwa ite?

Ufata agasashi kamwe ukagasuka mu kirahuri cy’amazi (cg agakombe gato), ukavanga neza ukabona kunywa. Ubusanzwe umuntu mukuru (urengeje imyaka 15) agomba gufata agasashi kamwe buri hagati y’amasaha 6-8 bitewe n’uburemere bw’uko arwaye, gusa ntagomba kurenza udusashi 6 ku munsi.

Ni ryari doliprex idakoreshwa?

  • Umuntu ufite hypersensitivity (ni ukuvuga umubiri wakira umuti ku buryo budasanzwe) kuri kimwe mu bigize doliprex.
  • Umuntu ufite ikibazo cy’umwijima akaba ari gufata imiti yawo
  • Urwaye indwara z’udutsi dutwara amaraso mu mutima
  • Abagore bonsa
  • Abana bari munsi y’imyaka 15
  • Kubera harimo vitamini C nyinshi, abagore batwite nabo si byiza kunywa uyu muti.

Icyitonderwa

  • Ntugomba kurenza igipimo cyavuzwe ku munsi
  • Ni ngombwa kugana muganga mu gihe urengeje iminsi 5 ukoresha uyu muti ukabona nta gihinduka cg ibimenyetso birushaho kwiyongera
  • Mu gihe uri gufata doliprex ntugomba kunywa inzoga, ku banywi b’inzoga cyane bamwe bumva batarara batayinyoye banza ubimenyeshe muganga/farumasiye mbere yo kuwukoresha
  • Niba ugiye kwigurira uyu muti muri farumasi, ibuka kubwira farumasiye indi miti iyo ari yo yose uri gufata, kuko hari imiti imwe n’imwe utemerewe gufatana. 
  • Ku bantu barwaye hypertension, tifoyide, diyabete, glaucoma, ikibazo cyo kunyara bitewe n’ukwiyongera gukabije kwa porositate cg abari gufata imiti yo kwiheba, ntibagomba gukoresha uyu muti batawandikiwe na muganga.

Icyitonderwa: Uru rubuga rutangirwaho inama gusa ntabwo turi kwamamaza uyu muti. Ibindi bisigaye wakenera kumenya kuri uyu muti cyangwa ukeneye kwivuza wagana ivuriro rikuri hafi.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s