Imirire Ubuzima

Ibyiza byo kurya tofu

Tofu ni ikiribwa kiboneka gikomotse kuri soya aho bafata amata ya soya bakayakamura akaza kubyara igipondo cy’umweru cyorohereye bakaza kugitunganya bagateka. Kuri bamwe bayisimbuza inyama cyane cyane abatazirya byaba kubera uburwayi, imyizerere cyangwa umwanzuro wabo bwite.

Tofu nubwo ikomoka kuri soya ariko ifite umwihariko wayo ari nabyo bituma igirira akamaro gatandukanye umubiri.

Muri yo habonekamo calorie nkeya, ibinure bicye gusa hakabamo poroteyine nyinshi. Irimo kandi sodiyumu nkeya ndetse nta cholesterol irimo kuko ari ibikomoka ku bimera.
Ni isoko y’ubutare, manyeziyumu, umuringa, fosifore, kalisiyumu na potasiyumu. Hanabonekamo kandi zinc, umwe mu myunyungugu y’ingenzi.
Muri vitamin dusangamo vitamin B1, B2, B3, B5, B6 na C.

Akamaro ku buzima.

 

1. Kugabanya igipimo cya cholesterol

Nk’uko tumaze kubibona muri tofu ubwaho nta cholesterol ibamo. Ahubwo dusangamo lecithin na acide linoleique bizwiho gushwanyaguza cholesterol iba yirundanyije mu mubiri igasohoka. Kurya tofu ni byiza kurenza kurya inyama zitukura kuko ibamo ibinure byuzuye bicye (biteza akaga umubiri) ahubwo ikabamo ibituzuye byinshi (ari byo byiza ku buzima).

2. Ubuzima bw’umutima

Tofu igabanya ibyago byo kurwara indwara zinyuranye z’umutima. Ibi biterwa nuko kuyirya bigabanya igipimo cya cholesterol n’ibinure byuzuye mu mubiri. Kuba kandi irimo sodiyumu nkeya nabyo bituma iba nziza ku bafite ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso.

3. Kuringaniza ibiro

Tofu irimo calorie nkeya bikaba biyigira ifunguro riza ku bifuza kugabanya ibiro, dore ko kuba irimo poroteyine nyinshi biyongerera kuba ingenzi kuri bo.

4. Ni nziza ku bagore bamaze gucura

Muri tofu habamo isoflavones bikaba ibinyabutabire bifasha abagore mu kugabanya ibimenyetso byo gucura kuko isoflavones mu mubiri zitwara nk’umusemburo wa estrogen kandi gucura biterwa no kugabanyuka kwawo nuko hakabaho ibimenyetso binyuranye bijyanye n’igabanyuka ryawo.

5. Kurwanya kanseri

Za isoflavones kandi ni nziza mu kurwanya kanseri zinyuranye. Ubushakashatsi bugaragaza ko kurya tofu birwanya kanseri y’umura ku bagore bamaze gucura. Inarwanya kandi kanseri y’amabere, kanseri y’ibihaha na kanseri ya porositate.

6. Kurinda indwara zifata mu ngingo nka rubagimpande

Muri tofu harimo kalisiyumu iyi ikaba ingenzi mu ikorwa n’ikomera ry’amagufa. Kugabanyuka kwa kalisiyumu bikaba bituma ubabara mu ngingo cyane cyane ku bageze mu zabukuru. Kurya tofu birinda iki kibazo.

7. Diyabete

Kurya tofu ntibivura diyabete ahubwo poroteyine zirimo zifasha mu kugabanya igipimo cy’isukari yo mu maraso bityo bikagabanya ibyago byo kurwara diyabete.

8. Impyiko nzima

Tofu kuba ikungahaye kuri poroteyine, fosifore na potasiyumu biyigira nziza ku mpyiko. Iyi myunyungugu ifatanyiriza hamwe mu gutuma impyiko zikora neza kandi bikarinda indwara zinyuranye zafata impyiko.

9. Kurinda indwara yo kubura amaraso

Kuba tofu ikungahaye ku butare biyigira ifunguro ryiza ryafasha mu kurwanya no kurinda indwara yo kubura amaraso kuko kugabanyuka kwa bwa butare mu mubiri bigabanya ubwinshi bw’insoro zitukura bikagira ingaruka ku maraso.

10. Ubwonko

Ku bari hejuru yimyaka 65 kurya tofu bibongerera ingufu zo kwibuka no gufata mu mutwe. Ibi biterwa nuko habonekamo lecithin ikaba ifasha umubiri gukora phosphatidic acid na phosphatidylserine bifasha mu gukora neza k’uturemangingo tw’ubwonko.

11. Kurinda imisatsi gupfuka

Kurya tofu byongera mu mubiri poroteyine ya keratin ikaba izwiho kuba ariyo ifasha umusatsi gukura no kuwurinda gupfuka.

Icyitonderwa

 

    • Kuri ubu haboneka tofu zikomoka kuri soya z’intuburano. Iyi tofu kuyirya byatera utubuye mu mpyiko, kwangiza umwijima no kwangiza bagiteri nziza (probiotic) ziboneka mu rwungano ngogozi
    • Ku bafite ikibazo cya thyroid idakora neza (ikora gahoro/hypothyroidism) si byiza kurya tofu kuko byabongerera ikibazo
    • Nk’uko twabibonye tofu ku bagore ikora nka estrogen. Niba mu muryango harimo abarwaye kanseri y’ibere usabwa kutarya tofu cyane kuko yagabanya ikorwa rya estrogen kandi niyo ifasha umubiri kurwanya iyi kanseri.

Ahasigaye abandi muryoherwe nibyiza bya tofu

1 comment

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s