Imibanire Ubuzima

Ibizakwereka ko atari urukundo ari agahararo

Ntawe utifuza kugaragarizwa urukundo ndetse akanagaragarizwa urukundo rudasanzwe n’uwo bakundana. Ariko se wari uzi ko hanabaho agahararo? Abanyarwanda baciye umugani ngo iyo agahararo gashize uwahekwaga arigenza.

No mu rukundo burya habaho ibyo twakita agahararo, bikunze kuba ku muntu mukimenyana cyangwa se urukundo ari rushya. Ibi ikibabaje akenshi birangirira aho urukundo ntirukomeze cyane cyane iyo hari icyo umwe yari agamije ku wundi, yakibona akigendera ibyari urukundo bikibagirana. Haba ku bagabo no ku bagore hose agahararo kabahao, reka muri iyi nkuru tukubwire bimwe mu bizakwereka ko ibyo wita urukundo bishobora kuba ari agahararo.

  1. Ahora yifuza kukuba hafi

Niba aguhamagara inshuro utabara ku munsi, akifuza buri saha buri munota kumenya aho uri, ibyo urimo, uko umerewe, ndakurahiye uru si urukundo. Ahubwo ni uko ashaka kukwigarurira no kugufata bugwate, ndetse ashobora kuba atanakwizera cyane cyane bitewe n’uburyo mwamenyanyemo

  1. Akabya gufuha

Yego ugukunda aragufuhira ibyo ni ibisanzwe. Ariko niba kukubonana n’undi biteza intambara muri mwe, niba kuguhamagara agasanga uri kuyivugiraho ugasanga byabaye ikibazo,shishoza neza. Niba atanashaka ko abo musanzwe muganira mukomezanya agatangira no kukubuza kugendana na bo, si urukundo ahubwo ashaka kukuyobora uko ashaka, kuko araguharaye

  1. Nta cyo atagukorera

Mubwire uti ndabona uyu munsi mbwiriwe. Ako kanya uzabona MoMo yawe yakiriye ubutumwa, mubwire uti ngize akabazo runaka, umva azemera akore n’amakosa ariko ikibazo cyawe gikemuke. Kuko aguharaye kandi hari icyo agushakaho, kandi witegure ko isaha n’isaha uzabyishyura

  1. Ntabwo yubaha imipaka yawe

Ubusanzwe ugukunda aha agaciro imipaka washyizeho. Nyamara iyo ari agahararo ntabwo yubaha imipaka yawe, numubwira ko udakunda umuntu ugusura ku kazi azabirengaho aze, anazanye impano wenda yitwaje kugukumbura, numubwira ko udakunda video call igihe uri mu bantu we azabikorera icyo yitwaje kureba ngo aho uri n’ibyo urimo niba utamubeshye, n’ibindi binyuranye. Aha uzamenye ko nta rukundo ari agahararo

  1. Impamvu ingana ururo

Kuri we akantu kose gashobora kuvaho impamvu ituma umushaka, umukenera, umusaba imbabazi se mbese akora uko ashoboye ku buryo uhora hafi ye cyangwa se muhorana mu biganiro. Mu bantu azashaka uko yerekana ko mukundana, mbese ashaka kukwiharira no kuguca ku bandi

 

Niba uwo muri gukundana ari kukwitwaraho gutya, umenye ko namara kubona ibyo ashaka akabihaga cyangwa se bikagushirana, witegure ko muzahita mubyarana abo. Ibi bibayeho cyakora nyuma y’igihe mukundana ntuzabigireho ikibazo ariko niba bibayeho mukimenyana, ahaaa.

1 comment

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s