Imibanire Imyororokere Ubuzima

Byagenda bite mu mubiri uramutse ukora imibonano buri munsi?

Siyansi, ubuvuzi, abo mukorana, abo mwiganye, ni benshi uzumva bakubwira ko gukora imibonano buri munsi, nta kibi kirimo. Ariko se birashoboka? Ibuka ko ku mugore hari iminsi aba ari mu mihango, hari iminsi se aba akibyara atabasha gukora imibonano. Ku mugabo na ho si ko buri munsi aba afite imbaraga zo kuba yakora iyo mibonano.

 

Ariko se byagenda bite uramutse ushoboye kuba wakora imibonano buri munsi cyangwa se igihe cyose bishoboka?

Ni byo iyi nkuru igiye kuvugaho.

 

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru The Huffington Post bugakorerwa ku bagabo n’abagore bubatse bwagaragaje ko nta n’umwe mu babajijwe wigeze yemera ko akora imibonano buri munsi, gusa bwagaragaje ikintu cyatunguye benshi kuko bwerekanye ko abantu bamaze imyaka hejuru y’icumi babana bakora imibonano kenshi kurenza abamaranye munsi yayo.

 

Aha wakibaza impamvu ariko imwe muri zo ni uko akenshi ababanye hejuru y’iyo myaka akenshi baba barahagaritse kubyara bakaba bafite umwanya uhagije wo kubonana kurenza bagifite abana bato.

Reka tureke kuvuga menshi tukubwire ibyakubaho uramutse ukora imibonano kenshi cyangwa buri munsi

  1. Ku mugore bimwongerera icyizere

Hari uwavuze ko kurongorwa neza byamuteye kwiteza imbere abantu babifatamo urwenya ariko uko umugore akora kenshi imibonano bituma arushaho kwigirira icyizere mu byo akora byose ndetse bikanamuteza imbere.

  1. Bituma urushaho kubikunda

Burya ikintu ukora kenshi kigera aho kikaba akamenyero ndetse ukagishaka kenshi. No ku mibonano rero, igihe uyikora kenshi bituma urushaho kuyikunda no kuryoherwa na yo kurenza uyikora gake

  1. Ku bagabo birwanya kanseri ya porositate

Ubushakashatsi bunyuranye bwerekana ko abagabo bakora imibonano bakarangiza inshuro zirenga 21 mu kwezi bibagabanyiriza ibyago byo kurwara kanseri ya porositate kurenza ababikora gake. Gusa ubu bushakashatsi bwerekana ko ari mu gihe umugabo afite imyaka hejuru ya 30 kandi abikora ku mugore umwe

  1. Birinda umubiri

Ubushakashatsi kandi bugaragaza ko gukora imibonano kenshi bituma umutima urushaho gukora neza ndetse bikanazamura igipimo cya IgA iyi ikaba izwiho kuzamura igipimo cy’ubudahangarwa bw’umubiri. Ni imwe muri siporo nziza kandi

  1. Hehe na depression

Kwiheba, kwigunga n’agahinda gasaaze byose byirukanwa nuko ukora imibonano mpuzabitsina buri munsi. Ibi ni uko iyo ukora imibonano umubir urekura imisemburo ya melatonin, serotonin na oxytocin yose ifatanya mu kurwanya depression ikongera akanyamuneza

  1. Nta stress

Iyo depression ivuzwe ntabwo yasigana na stress. Iyi na yo uko ukora kenshi imibonano ni ko igenda igabanyuka kugera ubwo isigara ari amateka kuri wowe. Byose kubera oxytocin, umusemburo w’urukundo

  1. Urukundo ruriyongera

Ntabwo wakorana imibonano n’umuntu utiyumvamo cyangwa udakunda. Uko uyikora kenshi rero ni ko urushaho kumwiyumvamo, urukundo rukarushaho kwiyongera muri mwe maze umubano ugasugira

  1. Umubiri urushaho gutemba itoto

Uko umubiri urushaho kumenyera imibonano ni ko uruhu na rwo rubyungukiramo kuko nta minkanyari, dore ko nuko ubira ibyuya bisohora imyanda mu mubiri maze uruhu rukarushaho gucya niyo waba utisize ibirungo ukaba ucyeye

  1. Ubwonko burushaho gukora

Uwavuga ko imibonano ari siporo y’ubwonko ntabwo yaba abeshye kuko nkuko Medical Daily ibivuga, amygdala, nucleus accumbens, ventral tegmental area, cerebellum ndetse na hypophysis byose ni ibice bikora cyane mu gihe cy’imibonano. Ituma rero ubwonko bukanguka ugatekereza neza kurutaho

 

Ngayo nguko gusa wibuke ko niba wifuza kuboneza urubyaro, gukora imibonano buri munsi biri mu bizagutera gusama, bityo ushake uko wakirinda gusama hakiri kare. Ibi kandi tuvuze bireba abubatse, naho abakiri ingaragu mukomeze mwifate, nta cyiza kibiruta.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s