Ubuzima

Kugira ubumuga ntibivuze kudashobora: Bamwe mu bantu rurangiranwa nyamara bafite ubumuga runaka

Niba nta bumuga ufite ariko uzi ababufite. Hari ubumuga butandukanye bwaba ububoneshwa amaso nko kumugara ingingo z’umubiri runaka, hakanabaho ubwo twe tutabasha kubonesha amaso ariko tukamenya ubufite nk’igicuri, kudedemanga, ubumuga bwo kutumva, ndetse n’ubumugab bufata ku bwonko aho ushobora kwibagirwa ibintu hafi ya byose.

Abafite ubumuga usanga bamwe muri bo bakunze gusabiriza, ikintu benshi bavuga ko kidakwiye kuko kugira ubumuga runaka ntibivuze kuba udashoboye.

 

Niyo mpamvu niba nawe wari ufite iyo myumvire twifuza ko wayihindura, hano twagukusanyirije bamwe mu bantu babaye ibyamamare bakanagera kuri byinshi nyamara barabanaga n’ubumuga butandukanye. Ntabwo bose twabavuga ariko turavuga bamwe muri bo.

  1. Daniel Tammet

Uyu ni umwanditsi w’ibitabo wavukiye mu Bwongereza ku itariki 21/01/1979. nyamara kandi yavukanye ubumuga bwa Autism spectrum disorder bukaba butera ubufite kudasabana n’abandi, aho ibishimisha abandi we bishobora kumubabaza, kwa kudahuza n’abandi bikamutera kuba ukw wenyine akigunga.

Nyamara yabirenzeho aba umwanditsi ukomeye anabiherwa ibihembo binyuranye

  1. Vivien Leigh

Uyu wavutse 05/11/1913 yari azwiho kugira uburwayi bwa bipolar disorder ubu bukaba ubumuga butuma umuntu ahindura imyitwarire mu buryo butunguranye kandi bikamara igihe kigera ku byumweru. Aho iyo bumufashe yasekaga ahita ababara ndetse akagaragaza kwiheba, ubundi byamufata yari ababaye akagaragaza ibyishimo bidasanzwe kandi bidafite ishingiro. Nyamara ibyo ntabwo byamubujije kuba umukinnyi wa filimi uzwi wanabiherewe ibihembo. Yakinnye muri filimi Gone with the Wind aho akina yitwa Scarlett O’Hara anayiherwa igihembo cya Oscar nk’umukinnyi witwaye neza kurenza abandi.

  1. Ludwig van Beethoven

Uyu nituvuga ko yari afite ubumuga bwo kutumva uri bushidikanye kuko ni umwe mu banyamuziki bakomeye babayeho ku isi. Nyamara kandi byatangiye agenda yumva injereri mu matwi birangira atakibasha kumva gusa ntiyacitse intege kuko yakomeje umuziki kugera ashizemo umwuka ku myaka ye 65.

Yavutse 17/12/1770 atabaruka 26/03/1827

  1. Helen Keller

Yavutse 27/06/1880 ashiramo umwuka 01/06/1968. yari afite ubumuga bwo kutumva no kuvuga ariko ntibyamubujije kuba uwa mbere ufite ubwo bumuga wabashije kwiga akabona impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Bugeni (Bachelor of arts). yabaye impirimbanyi ikomeye y’uburenganzira bw’abagore, mu gihe ababasha kuvuga no kumva batari babikoze, we ntiyitaye ku bumuga afite, yarahirimbanye.

  1. Nick Vujicic

Uyu ahari ubonye ifoto wahita wibaza uko abaho kuko yavutse nta maboko nta n’amaguru, nubwo ahakabaye amaguru hariho ibirenge na byo byavukanye amano afatanye bigasaba kubifatanura akaba ari na byo yifashisha mu byo yagakoresheje amaboko.

Ibi ntibyatumye yiheba cyangwa ngo ajye ku muhanda gutega amaboko umuhisi n’umugenzi kuko yabashije kwiga arangiza amashuri ye muri  Griffith University. Ubu afite ikigo gifata abamugaye ingingo, ni umubwiriza, umukorerabushake, n’umuririmbyi

  1. Laurie Lee

Uyu yavutse 26/06/1914 ashiramo umwuka 13/05/1997 akaba umuhimbyi w’imivugo ukomeye cyane mu Bwongereza ndetse n’umwanditsi w’ibitabo byagiye bihabwa ibihembo bikomeye. Nyamara kandi yari afite uburwayi bw’igicuri, ibitaramuteye kwigunga no kumva ko ntacyo ashoboye.

  1. Franklin D. Roosevelt

Uyu ni umwe mu bayoboye USA imyaka myinshi kuko yayoboye manda enye z’imyaka 4 buri imwe gusa iya kane ntiyabashije kuyisoza kuko yapfuye mu 1945 ari muri manda ya kane. Ariko kandi akiri muto yarwaye imbasa maze bimuviramo kumugara ukuguru kumwe ndetse igihe kinini yagenderaga mu kagare k’abamugaye. Unarebye amafoto ye, aho aticaye bamugaragaza igice cyo hejuru gusa

  1. Emily Blunt

Niba ufite ikibazo cyo kudedemanga, uyu na we aragifite ariko ntibimubuza kuba umukinnyi wa filimi, amakinamico ndetse yanagiye abiherwa ibihembo binyuranye

  1. Stevie Wonder

Umunyamuziki ukomeye, ukunzwe na benshi, nyamara kandi kubera kuvuka habura ibyumweru 6 ngo igihe nyacyo cyuzure byatumye umutsi uhuza ubwonko n’amaso udakora neza nuko avukana ubuhumyi. Gusa kuva agize imyaka 11 yatangiye kuba umunyamuziki ndetse ubu ari mu bazwi banakomeye ndetse bakunzwe.

 

 

Ntabwo twabavuga bose ariko aba ni bamwe mu bataraheranywe n’ubumuga bafite ahubwo bakiyemeza kugira icyo bakora bakiteza imbere. No mu gihugu cyacu ingero zirahari nyinshi aho dufitemo abanyamuziki, abayobozi mu nzego za Leta, abaganga, abacuruzi n’abandi. Nkuko babivuga rero DISABILITY IS NOT INNABILITY.

Imwe mu ndirimbo za Stevie Wonder: I just called to say I love you wayumva hano hasi

 

 

 

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s