Indwara Ubuzima

Warembejwe n’uburwayi bw’umugongo? Menya byinshi kuri bwo

Uburwayi bw’umugongo buri mu burwayi butuma abantu benshi bajya kwa muganga, butuma basiba akazi ndetse bukaba uburwayi bubabaza.

Gusa uretse igihe uburwayi bwaturutse ku mpanuka cyangwa se izindi mpamvu zihariye, ariko uburwayi bw’umugongo ni uburwayi ushobora guhangana na bwo buhoro buhoro bukagenda bugabanyuka bukanashira ukaba muryerye.

Muri iyi nkuru reka tuvuge kuri ubwo burwayi, ikibutera ndetse n’ibyo wakora tutanibagiwe kukubwira igihe ugomba kwihutira kujya kwa muganga.

Uretse kuba uribwa umugongo haniyongeraho rimwe na rimwe kumva ibimeze nk’ibikujomba, ibimeze nka rusoka cyangwa se umusonga

Umugongo uterwa n’iki?

Uburwayi bw’umugongo waba uwo hasi, hagati cyangwa hejuru buturuka ku mpamvu imwe cyangwa nyinshi mu zikurikira:

  1. Kwisobanya kw’imikaya cyangwa se ibihuza imikaya. Ibi ahanini bituruka ku guterura ibintu biremereye kenshi, kwicara cyangwa guhagarara nabi igihe kinini kandi kenshi, kuba wasa n’utsikira ariko amaguru yombi ku buryo ubyumvira mu mugongo, …
  2. Kwangirika kw’ingasire zo mu mugongo. Umugongo ugizwe n’utugufa tugiye tugerekeranye, ariko hagati yatwo habamo ibyo twakita amavuta bituma twikubanaho ntitwangirike. Rimwe na rimwe bibaho ko ibyo biba hagati yatwo bidakora neza maze twa tugufa tukikubanaho bigatera uburwayi, buba bunababaza cyane
  3. Kwangirika kw’amagufa. Ibi bikunze kwitwa rubagimpande, ni igihe amagufa aba ari gutakaza ubushobozi bwayo, maze bigatuma amagufa ababaza kuko aba atagifite ubushobozi bukwiye.

 

Gusa nubwo bimeze bityo hari abagira ibyago kurenza abandi

Nubwo buri wese ashobora kurwara umugongo, ariko burya hari bimwe bituma ibyago byo kuwurwara byiyongera. Twavugamo:

 

  1. Ubu burwayi bukunze gufata abari hejuru y’imyaka 40 kurenza abari munsi yayo
  2. Abafite ibiro birenze ibikenewe na bo bagira ibyago byo kurwara umugongo kurenza abafite bikeya
  3. Kudakora siporo na byo biri mu bituma imikaya idakomera bityo kurwara umugongo bikoroha
  4. Kuba urwaye zimwe mu ndwara zituma wicara cyangwa uryama igihe kirekire na byo bitera umugongo
  5. Indwara zifata imitekerereze nka depression, stress n’agahinda gasaze na zo zongera ibyago byo kurwara umugongo
  6. Kuba ukora akazi ko guterura ibintu biremereye, cyangwa se akandi gatuma ukoresha umugongo cyane nko gucukura imisarane, kunyonga igare, biri mu byongera ibyago

 

Ni ryari wajya kwa muganga?

 

Ubusanzwe benshi iyo barwaye umugongo bafata imiti igabanya uburibwe gusa. Ariko kandi hari igihe uba usabwa guhita ujya kwa muganga. Uzajye kwa muganga igihe uburwayi bw’umugongo:

  1. Bumaze icyumweru kuzamura
  2. Niyo uryamye utumva worohewe ahubwo ukomeza kuribwa waryama wakicara cyangwa wahagarara
  3. Bumanuka kugera mu maguru ndetse bikarenga mu ivi
  4. Butuma utentebuka, ukumva ibinya mu maguru yombi cyangwa kumwe
  5. Bigendana no gutakaza ibiro ku buryo bugaragara kandi nta mpamvu ifatika yindi

Ni gute nakirinda ubu burwayi?

 

Uburwayi bw’umugongo ushobora kubwirinda ukora ibikurikira:

 

  • Siporo navuga yoroshye, idatuma ukoresha umugongo gusa ahubwo ugakoresha umubiri wose nko kwiruka, kugendagenda bisanzwe
  • Gira ibiro bijyanye n’indeshyo yawe. Aha kubigeraho bisaba kwita ku mirire yawe, ukagira ibyo wongera, ibyo ugabanya n’ibyo ureka burundu
  • Fata amafunguro azwiho kugabanya kubyimbirwa no kuribwa, unafate arimo imyunyungugu na za vitamini nkenerwa ku mikorere myiza y’umugongo
  • Icara, uhagarare neza utihengetse kandi igihe cyose uri gukoresha mudasobwa jya unyuzamo byibuze nyuma y’iminota 45 uruhuke indi 15. bizakurinda.
  • Mu gihe ugiye guterura ibintu biremereye ni byiza ko ubiterura witonze, kandi ukabanza guca bugufi mbere yo guterura, ku buryo umugongo utazangirika.

 

 

Ntitwasoza tutakubwiye ko inkuru nziza ari uko niba ufite uburwayi bw’umugongo kandi ukaba utizeye ko mu ifunguro ufata habonekamo ibihagije bifasha umugongo, hari inyunganiramirire wafata zikagufasha muri ubwo burwayi bwawe.

 

Mu gihe waba wibaza aho wazibona cyangwa se mu gihe uzikeneye wahamagara +250783250599 (iba no kuri WhatsApp) bakagufasha. Ni inyunganiramirire zizewe kandi zifite ubuziranenge.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s