Imirire Imiti Ubuzima

Umwihariko w’ibihumyo bitukura ushobora kuba utari uzi

Ibihumyo ni ibyo kurya by’ingenzi kandi byuzuyemo intungamubiri nyinshi, kubirya kenshi bishobora gufasha ubuzima bwawe guhora bumeze neza. Tumenyereye kubibona mu ibara ry’umweru, ariko burya si ryo bara ribaho gusa kuko hanabaho ibihumyo biboneka mu ibara ritukura.

Ibi bihumyo byo mu ibara ritukura bizwi ku izina rya Reishi, Lingzhi, gusa izina rusange ryabyo ni Ganoderma Lucidum.

Muri iyi nkuru reka tukubwire umwihariko wabyo, turasoza tukubwira uburyo wabibona cyangwa wabona ibibikomokaho ku buryo bukoroheye aho waba uherereye hose mu Rwanda.

Ibi bihumyo, mu ndimi z’amahanga byahawe akabyiniriro ka “Milaculous King of Herbs” ugenekereje mu kinyarwanda wabyita “Umwami utangaje w’ibimera” dore ko bibonekamo amoko asaga 400 y’ibinyabutabire bifitiye umubiri wacu akamaro, ikintu byihariye byonyine kuri iyi si.

 

Dore impamvu ugomba kurya ibi bihumyo kenshi

  1. Bihumeka nkatwe

Mu gihe ibindi bimera byinjiza umwuka wa CO2 bikarekura O2, ibi bihumyo byo byinjiza umwuka wa O2 bigasohora uwa CO2. kubirya cyangwa kurya ibibikomokaho, ni byiza kuko bitwongerera uyu mwuka mwiza mu maraso yacu. Ibi bikaba byiza ku maraso n’urwungano rw’ihumeka utibagiwe ubwonko dore ko ari kimwe mu bice byacu bikoresha oxygene ihagije.

  1. Bifasha kurinda indwara ya anemia (kubura amaraso)

Ibi bihumyo ni isoko nziza y’ubutare (fer/iron). Umubiri ubasha kwinjiza ubutare bwose bubonekamo ku kigero cya 90%. Ibi bifasha gutuma ubaho neza, ukagira insoro zitukura z’amaraso nyinshi (red blood cells) bityo umubiri ukabasha gukora imirimo itandukanye neza.

  1. Kurwanya umunaniro na depression

Ibi bihumyo kandi byabonetseho kurinda umunaniro wa hato na hato. Ni mu gihe kuko niba umwuka wa oxygen winjiye ari mwinshi mu maraso, bituma umubiri ukora neza. Ubwonko nka kimwe mu gice gikorwaho cyane na depression na bwo iyo bwabonye oxygen ihagije bituma bubasha guhangana nayo byoroshye bityo ukabasha gutuza no kumererwa neza

  1. Gukomeza amagufa

Ibihumyo mu moko yabyo yose bikungahaye cyane kuri calcium, ikaba ingenzi cyane mu ikorwa n’ikomera ry’amagufa. Kurya ibihumyo kenshi bigufasha guhora ufite calcium ihagije mu mubiri, bikakurinda indwara zo kuvunguka kw’amagufa no korohera cyane (ostheoporosis) ndetse bikanafasha amenyo gukomera no kuba mazima.

  1. Gusukura umubiri

Ibi bihumyo byuzuyemo ibisukura umubiri (antioxidants)bihagije cyane.

Iyo umubiri wuzuyemo imyanda izwi nka “free radicals” ituruka ku turemangingo tuba twangiritse, ntubashe kubona ibisukura umubiri bihagije (antioxidants) niho indwara nka cancer, izibasira umutima, Alzheimer (indwara yo kwibagirwa) n’izindi zikomeye zihita zizira. Kurya ibi bihumyo rero bikurinda ibi byose, wongeyeho gutuma ugira uruhu rwiza kuko imyanda iba yasohotse

  1. Kongera ubudahangarwa

Ibinyabutabire bibonekamo (alpha na beta glucan)bigira uruhare rukomeye mu kongera ubudahangarwa bw’umubiri.

Mu bushakashatsi bwakozwe, kurya ibihumyo kenshi byibuze inshuro 1 cg 2 mu cyumweru bifasha kongera cyane ubudahangarwa.

  1. Kuringaniza isukari mu maraso

Ku barwaye diyabete cyangwa izindi ndwara zigendana no kugira isukari nyinshi mu maraso, ibi bihumyo ni byiza kuri bo. Gusa ntabwo kubikoresha byasimbura indi miti basanzwe bafata ariko muri regime basanzwe bafata na byo babyongeyemo byarushaho kubafasha

  1. Kongera vitamini D

Ubusanzwe vitamin D ntijya iboneka mu bihingwa. Ibihumyo muri rusange byihariye umwihariko wo kugira iyi vitamini. Kimwe n’abantu, iyo bihuye n’izuba nabyo bibasha gukora vitamini D, ituruka ku mirasire y’izuba.

Ibinyabutabire bya sterol iyo bihuye n’imirasire y’izuba bihinduka ergosterol, ariyo ihinduka vitamin D bityo kubirya bikaba byiza cyane cyane ku bakora akazi gatuma batabasha kubona akazuba ka kiberinka cyangwa k’agasusuruko dore ko ari two twiza mu kuduha iyi vitamini.

  1. Kurinda kanseri y’ibere na prostate

Kurya ibihumyo kenshi bigira uruhare runini mu kurinda kanseri y’amabere n’iya prostate.

Dusangamo ibinyabutabire bya beta-glucans ndetse na linoleic acid, byombi byifitemo ubushobozi bwo kurinda no kurwanya kanseri.kandi na za antioxidants zibonekamo zisukura umubiri zibigiramo uruhare rukomeye cyane.

Linoleic acid ifite ubushobozi bwo kurwanya ingaruka mbi z’umusemburo wa estrogen iri hejuru. Kugira estrogen iri hejuru ni imwe mu mpamvu nyamukuru ya kanseri y’ibere cyane ku bagore bageze mu kigero cyo gucura (menopause).

Beta-glucans ku rundi ruhande, irinda gukura k’uturemangingo dushobora gutera kanseri ya prostate ikunze kwibasira abagabo barengeje imyaka 40.

  1. Kuringaniza cholesterol mu mubiri

Ibihumyo bibonekamo urugero ruri hasi rw’ibinyamasukari, nta binure cg se cholesterol na proteyine nyinshi zihagije.

Fibres n’enzymes zibonekamo, ni zo zifasha kuringaniza urugero rwa cholesterol.

Kurya ibihumyo kenshi bituma proteyine nyinshi zibonekamo zinjira mu mubiri, ni zo zifasha mu gutwika cholesterol igihe cy’igogorwa.

Urugero rukwiye rwa cholesterol nziza HDL na cholesterol mbi LDL, ni ingenzi cyane. Mu gihe bitari ku rugero rukwiye, bitera indwara zibasira umutima n’udutsi duto dutwara amaraso (cardiovascular diseases) nka stroke cg guhagarara k’umutima (heart attack).

Icyitonderwa

  • Nubwo ntawe birabonekaho ko byateye ikibazo, ariko kubirya amezi arenze ane udasiba si byiza kuko bishobora kubangamira igogorwa
  • Abagore batwite, abonsa, abafite uburwayi bwihariye bw’amaraso, abari hafi kubagwa n’abafite umuvuduko w’amaraso uri hasi ntabwo bemerewe kubikoresha

Wabibona gute?

 

Tutirengagije ko kubona ibihumyo bigoye na cyane ko abantu babihinga ari bakeya mu gihugu cyacu kuri ubungubu hari Inyunganiramirire zikorwa muri ibi bihumyo ku buryo niba utabasha kubibona kandi ukaba ukeneye ko umubiri wawe ukora neza nk’uwariye ibi bihumyo wazigura ukazikoresha kugirango ubuzima bwawe bugende neza.

Izi nyunganiramirire zibasha kuboneka aho waba uherereye hose mu Rwanda no hanze yarwo.

Hamagara +250783250599 (iri no kuri Whatsapp) mu gihe waba uzikeneye (zikorwa mu bihumyo) kandi nta ngaruka zitera.

Dufasha kandi abafite ibibazo by’uburwayi butandukanye n’abifuza kugira ubuzima bwiza birinda indwara  dukoresheje inyunganiramirire zitunganywa mu bimera by’ubwoko butandukanye  mu buryo bugezweho.

Uri I Burundi wabariza kuri +25769575534 

1 comment

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s