Imibanire Ubuzima

Wari uzi ko gukumbura bishobora gutera kurwara

Uzi ko umwana wanjye bambwiraga ko yari arwaye nagera mu rugo agahita akira? Uzi uwo dukundana namukumbuye nkananirwa kurya, namubona nkumva mbaye mutaraga?

Ibi bibaho, haba ku bakundana, abashakanye, abana n’ababyeyi. Urukumbuzi rushobora kugutera kurwara ukanaremba.

Ese bihurira hehe?

 

Kenshi bibaho iyo uwo ukumbuye ari kure yawe, ukaba utabasha kumugeraho cyangwa ngo we akugereho ndetse n’ubundi buryo bw’itumanaho bukaba ari ikibazo. Ubwonko bugatangira kwibuka ibihe byiza mwagiranye, bukibuka ibyo mwakoreye hamwe, inama yaguhaga se, mbese ubwenge bugatangira kujya bukwibutsa byinshi bibahuza. Nyamara mukaba mutari kumwe. Wagera ahantu mwakoreye ikintu runaka, wajya mu buriri atarimo, mbese ikintu cyose kimukwibutsa cyabaho wamubura, ukarushaho guhangayika no kumukumbura.

 

Ibi bigira ingaruka ku musemburo wa serotonin uba mu bwonko ari na wo musemburo w’umunezero bityo umunezero ukagabanyuka. Iyo umunezero ugabanyutse hakurikiraho umunabi. Ntibirangirira mu bwonko gusa bihita binagera mu rwungano ngogozi. Kuri bamwe kurya biranga ndetse yanagerageza kurya akabigarura, akaruka. Ku bandi araryagagura akarya n’ibyo ataryaga ibi na byo bigira ingaruka zo kugubwa nabi mu nda. Haza kwigunga no kwiheba

Hakurikiraho kutongera gusabana n’abandi. Iyo ari umwana uasanga atongera gukina ahubwo igihe cyose ukabona ashaka kwisinzirira, aryama aho abonye, arizwa n’ubusa. Yivumbura, mbese ikintu cyose ukabona ntacyo ashaka. Iyo ari mu myaka yo kubasha kuvuga usanga avuga ko ashaka uwo akumbuye, papa se, mama se, tonton cyangwa tantine, n’undi runaka bari bamenyereye kuba bari kumwe.

Iyo bimaze igihe kirenga ibyumweru bibiri hashobora kuziramo kuremba hakanazamo indwara zituruka ku kugabanyuka k’ubudahangarwa, cyane cyane iziterwa na mikorobi nk’inkokora n’ibicurane, n’umuzemuke.

Haza kwibagirwa aho washyize ibintu, kumva ubwonko bwajeho igihu, ndetse nko ku banyeshuri kwiga biba byabaye ikibazo kuko ntacyo wabasha gufata mu mutwe

Ese byirindwa bite?

 

Kubyirinda biragoye iyo utabasha kuyobora amarangamutima yawe cyane cyane ku mwana muto

Ku mukuru ho birashoboka, ukagerageza kujya mu bandi, gukora ibikurinda gutekereza cyane. Wakina, wasenga, waririmba, mbese wakora igituma ubwonko bubasha gutuza

Iyo byose byanze umuti ni ukubona uwo ukumbuye.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s