Imirire Ubuzima

Imyunyungugu: Phosphore

Nkuko tumaze igihe tubitangiye, imyunyungugu ni bimwe mu ntungamubiri nkenerwa buri munsi turi kugenda tuvugaho, dusobanura buri imwe icyo itumariye, aho tuyikura, ikibi cyo kuyibura cyangwa ikibi cyo kuba nyinshi mu mubiri.

Ubu hatahiwe Phosphore

 

Phosphore (soma fosifore) niyo iza ku mwanya wa 2 nyuma ya calcium mu myunyu-ngugu umubiri wacu ukenera kugirango tugire amagara mazima.

Buri munsi tuba tugomba byibuze gufata 800mg za fosifore.

Akamaro ka phosphore mu mubiri

  • Ifatanyije na kalisiyumu nkuko twabibonye, biha amagufa n’amenyo gukomera n’ingufu. Hafi 80% bya fosifore bibikwa mu magufa no mu menyo.
  • Inafasha kandi mu mikorere y’umubiri ya buri munsi.
  • Ituma insoro zitukura zibasha gutwara neza oxygen
  • Inafasha izindi nsoro mu mikorere yazo

Ingaruka iyo phosphore ibaye nkeya

Iyo fosifore ibaye nkeya bigira ingaruka ku magufa akorohera ndetse no mu ngingo hakajya haguhekenya. Korohera kw’amagufa biba byatuma yavunika ku buryo bworoshye. Ikindi nuko uko iba nkeya mu mubiri, byongera ubwinshi bw’isohoka mu nkari.

Ibimenyetso nyamukuru byo kubura fosifore ni ukugabanuka k’ubwenge, kudakora neza kw’imikaya no gucika intege.

Amagufa adakomeye ni kimwe mu bimenyetso byo kubura fosifore

Ingaruka iyo ibaye nyinshi

Akenshi ibi bikunze kuba ku bantu bafata inyongera zirimo iyi fosifore. Iyo ibaye nyinshi bituma umubiri usohora kalisiyumu nyinshi bityo igipimo cya kalisiyumu mu mubiri kikagabanuka. Kubivura nta kundi uretse kureka kurya ibirimo fosifore bityo iyo mu mubiri ikabona uko igenda igabanuka

Aho phosphore iboneka 

Fosifore tuyisanga mu byo kurya byinshi byaba ibikomoka ku matungo cyangwa ku bimera.

Tuyisanga mu:

  • Amata n’ibiyakomokaho
  • Amafi
  • Imbuto nk’iza sinapi, ibihwagari, ubunyobwa
  • Amagi
  • Imbuto zikiri nshyashya
  • Karoti
  • Soya n’ibiyikomokaho.
    Bimwe mu byo kurya bikize kuri fosifore

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s