Imibanire Ubuzima

Burya ukwezi wavutsemo kugira uruhare ku myitwarire yawe. Agace ka 2

Mu gace gashize twarebeye hamwe imico rusange abantu bavutse mu mezi atandatu y’umwaka bahuriraho. Ntabwo twavuze ko ari ihame kuyibasangana bose na yose ariko nanone benshi mu basomye iyo nkuru bavuze ko bisanze rwose ari ko bimeze.

 

Gusa niba wowe bidahura, umenye ko burya imyitwarire yacu hari byinshi biyihindura harimo aho twakuriye, abo twakuranye, n’ibindi

Reka tureke kwizimba mu magambo ahubwo turebe agace ka kabiri, ubwo ni abavutse kuva mu kwezi kwa 7 kugera mu kwa 12

 

  1. Ukwezi kwa karindwi

 

Abavutse muri uku kwezi ni abanyampuhwe kandi baba abajyanama beza. Icyakora impuhwe zabo zishobora kubatera kubabara no kwiheba kuko bizera cyane bagatenguhwa

 

Indi mico ibaranga harimo:

 

 

  • Abanyarwenya
  • Abanyamabanga
  • Baratuza
  • Inshuti nziza
  • Abanyadukoryo
  • Bagira amarangamutima
  • Bazi kwita ku bandi
  • Inyaryenge

 

 

Nubwo iyo bababaye batinda kubyakira ariko ntibazwiho kwihorera ahubwo barababarira, gusa kongera kwizera bikabagora

 

  1. Ukwezi kwa munani

 

Abavutse muri uku kwezi bazwiho gukundana no kwita ku bo bakunda byeruye. Baha agaciro umubano n’ingo zabo. Bakunda kwiga utuntu dushya

 

Indi mico harimo

 

 

  • Abanyarwenya
  • Berekana urukundo
  • Baba inshuti nziza
  • Abanyabuntu
  • Bita ku bandi
  • Ntibatinya batarungurutse
  • Abanyamwete n’intwari

Ibiranga umuyobozi byinshi ubibasangamo kuko batekereza byihuse. Gusa barakara vuba kandi bagafuhira abo bakunda cyane nubwo babigumisha mu mutima akenshi

 

  1. Ukwezi kwa cyenda

 

Ni abanyabwenge gusa ntibakunze gushyira ingufu mu byo bakora bityo bakaba bashobora gucika intege no kwiheba vuba iyo bagerageje bikanga

 

Imico ibaranga twavugamo

 

  • Umutuzo
  • Gutsimbarara
  • Gushyira mu gaciro
  • Kwitonda mu byo bakora

 

Bitonda mu gushaka inshuti ariko iyo bayibonye baba intahemuka kandi bagashyiramo umutima wose. Nk’abantu bagira amabanga bituma bagira inshuti nyinshi

 

  1. Ukwezi kwa cumi

 

Abavutse muri uku kwezi kenshi ibyo bakoze birabahira pee. Apfa kugitekereza gusa iyo agikoze kiremera. Ubise ba Mahirwe na Mugisha ntiwaba wibeshye

 

Imico ibaranga twavugamo

 

  • Intahemuka
  • Bagaragaza amarangamutima
  • Bafata imyanzuro
  • Abanyakuri

 

Icyo bashyira imbere ni ubushuti kandi bazirambaho. Ntibakunda kurakara cyane gusa bababara vuba

 

  1. Ukwezi kwa cumi na kumwe

 

Bahatanira gutsinda no gutera imbere, kandi gushaka amafaranga ni intego yabo ya mbere nubwo bagorwa no kuyashaka ariko ntibacogora

 

Imico ibaranga:

 

  • Gukorana ingufu
  • Abanyarukundo
  • Abanyempuhwe
  • Abakozi

 

Bagira imishinga myinshi mu mutwe kandi bahora baharanira gutera imbere. Gusa bakunze kwibera bonyine aho kugira inshuti izamuvamo kuko bakunda ibanga cyane

 

  1. Ukwezi kwa cumi n’abiri

 

Abavuka muri uku kwezi umwanya wabo bakunze kuwumarana n’inshuti n’imiryango yabo kuko bashyira imbere umubano. Ibi byatuma batita ku byabo cyane, gusa barakunda byoroshye

 

Indi mico ibaranga twavugamo:

 

  • Abizerwa
  • Abanyabuntu
  • Barasabana
  • Bagira igikundiro
  • Abanyakuri

 

Bakunda gukundwa kandi ntibajya bigaragaza uko batari

Ongera usome hano Burya ukwezi wavutsemo kugira uruhare ku myitwarire yawe

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s