Imibanire Ubuzima

Burya ukwezi wavutsemo kugira uruhare ku myitwarire yawe

Uburyo bwo kuvuga imico iranga abantu ugendeye ku gihe bavutse ni uburyo bwa kera. Gusa nanone ntitwabura kuvuga ko hari abakibikoresha cyangwa se bakibyumva gutyo kandi ntabwo twavuga ko bibeshya.

Ukurikije ibyo siyansi ivuga, ukanareba icyo imibare igenda yerekana, igihe wavutsemo kigira uruhare rukomeye mu myitwarire yawe, urukundo, ubuzima, ndetse no guhitamo icyo wakora.

 

Reka hano tukubwire ibyagiye bigaragazwa biranga abavutse muri buri kwezi.

 

 

  1. Ukwezi kwa mbere

 

Havugwa ko abavutse muri uku kwezi bavukira kuba abayobozi. Imico ibaranga harimo:

 

  • Kwifata
  • Kugira ishyaka
  • Kwitonda mu byo bakora
  • Gusabana
  • Gutuza
  • Gutsimbarara

 

Usanga kandi batarwaragurika ariko grippe iri mu ndwara zibabasha. Ku mafaranga ntibapfa kurirekura batabanje gutekereza. Ni abantu kandi bakunda kwita ku bandi

 

  1. Ukwezi kwa kabiri

 

Abavuka muri uku kwezi usanga ikintu bashyira imbere ari impuhwe n’umubano

Imico ibaranga twavugamo

 

  • Abanyabwenge
  • Bagira isura ikurura abantu
  • Bashyira mu gaciro
  • Bagira isoni
  • Ni abanyampuhwe
  • Abanyakuri
  • Abizerwa
  • Intahemuka

 

Bagira intumbero kandi bakunda kwishyira ukizana. Bababara byoroshye bakanarakazwa n’ubusa

 

  1. Ukwezi kwa gatatu

 

Abavutse muri uku kwezi usanga ari abanyamahirwe. Icyakora biraborohera kuba imbata y’ikintu runaka

 

Imico ibaranga twavugamo:

 

  • Kugira isoni
  • Kubika ibanga
  • Kwifata
  • Gukurura (sexy)
  • Abanyabuntu
  • Bumva umuntu batamugoye

 

Usanga bikundira amahoro no gutuza. Icyakora bazwiho kurakara no kwihorera

 

  1. Ukwezi kwa 4

 

Aba bazwiho gufunga umutwe ariko bakabamo abayobozi beza.

Imico yindi ibaranga harimo:

 

  • Abakozi
  • Gufata imyanzuro byihuse
  • Kugira amarangamutima cyane
  • Abanyampuhwe

 

Bavamo inshuti nziza. Ni ba simbikangwa icyo biyemeje baragikora. Banavamo abajyanama beza

 

  1. Ukwezi kwa 5

 

Bakunze kuvamo abahanzi akenshi. Bakaba abantu bubaha abo bakundana. Indi mico ibaranga harimo

 

  • Gutsimbarara
  • Kuba intangarugero
  • Gukora cyane
  • Kugira umutima ukomeye

 

Bakunda kugendagenda bavumbura utuntu dushya hirya no hino. Gukunda ni vuba ariko iyo asanze yabeshywe ararakara cyane

 

 

  1. Ukwezi kwa 6

 

Abavutse muri uku kwezi bagukunze ntiwahikura. Gusa barafuha bakanarangwa no kuzitirwa n’ahahise. Bagira impuhwe ariko bacibwa intege n’ibihuha bibavugwaho.

Indi mico ibaranga:

 

  • Kubaha
  • Ubugwaneza
  • Gutsimbarara (gufunga umutwe)
  • Kurakara byoroshye
  • Abanyarwenya
  • Bakunda kuganira
  • Bagira indoto, imishinga
  • Baba inshuti nziza

 

Icyakora bijya bibagora gufata imyanzuro kandi bakunda guhisha amarangamutima yabo. Bababara byoroshye. Bakunda guhanga udushya mu byo bakora byose

 

 

Iki ni igice cya mbere, ubutaha tuzakomeza n’andi mezi.

2 comments

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s