Imiti Indwara Ubuzima

Menya n’ibi: Tea bag ifasha abarwaye karizo (hemorrhoid)

Indwara ya karizo iri mu ndwara zibabaza abayirwaye, aho usanga kwicara biba ikibazo, kwituma bikaba ikindi. Akenshi iyi ndwara uwo ifashe imufata mu buryo bubiri bunyuranye cyangwa bwombi. Hari iziza imbere gusa, aho ubibwirwa no kwituma ukabonaho amaraso, nyamara kandi nta buribwe ufite mu nda, hakiyongeraho kuribwa mu mwoyo imbere aho ziri

Hari n’igihe noneho ziza inyuma ahazengurutse umwoyo hakazaho uduturugunyu cyangwa utumeze nk’uturegeya, na two tukabyimba, tukaryana ndetse ugasanga turi kukubuza kwicara neza.

 

Abarwaye iyi ndwara hari imiti bahabwa harimo inyobwa, isigwa aho ziri iyo ziri inyuma ndetse n’iyo guseseka mu kibuno iyo zirimo imbere.

 

Gusa nk’uko umutwe w’inkuru ubivuga, ushobora gukoresha na tea bag, bikaba byiza ukoresheje iza green tea/the vert.

Ubigenza ute?

  1. Niba uri bunywe icyayi, koresha tea bag noneho uyishyire ku ruhande ibanze ise n’ihora
  2. Niba utari bunywe icyayi canira amazi, namara kubira ushyiremo tea bag uyikuremo nyuma y’akanya gato ushyire ku ruhande ite akuka
  3. Fata ya tea bag uyikandishe aharwaye, ukande buhoro buhoro utitoneka, ubikore mu gihe byibuze cy’umunota

 

Bimara iki?

Bwa bushyuhe bwo muri tea bag buzatuma wumva uburibwe bugabanyutse, kimwe n’uko wakandishaho ikindi kintu nk’igitambaro cyinitse mu mazi ashyushye cyangwa nk’uko wakicara mu mazi ashyushye.

Naho tannin iboneka muri green tea ituma za hemorrhoid zari zibyimbye zigenda zibyimbuka kugera ukize neza.

Bikore buri gitondo na buri mugoroba kugera ubonye impinduka

 

Icyitonderwa

Ubu buryo ntibusimbura kuba wajya kwa muganga igihe cyose

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s