Ubuzima

Ibyo wazirikana niba wifuza guhorana itoto

Ku bantu benshi uko imyaka yiyongera niko bagira ubwoba ko ubuzima n’imikorere y’umubiri bigenda bigabanuka. Umubiri ugenda utakaza ubushobozi bwawo bwo gukora neza, ndetse bakagira ubwoba ko indwara zikomeye nk’iz’umutima, diyabete, kanseri, indwara z’imitsi ndetse n’umubyibuho ukabije zigiye gutangira kubibasira.

Uko imyaka igenda yiyongera niko n’uruhu rugenda rusaza, bigahangayikisha benshi, bahora bifuza kugaragara nkaho bakiri bato.

Dore ibintu 5 wakora niba wifuza guhora ugaragara uri muto kandi ukeye

 

  1. Kwita cyane ku buzima bwawe

Iyo ukunze ubuzima nabwo buragukunda. Ubuzima buzira umuze nibwo bugena uburyo ubuzima bwawe buryoshye cg bugenda neza, umuntu muri rusange agizwe n’ibintu bitandukanye. Hari ibintu by’ingenzi bituma umuntu avuga ko ameze neza; ubuzima mu miterere (physical) ni ukuvuga mu mubiri nta ndwara afite, yishyimye (moral), atekereza neza (mental), uko ubana n’abandi (social) ndetse n’uburyo abanirana n’uko witwara (spiritual). Iyo ibi byose bimeze neza nawe urushaho kumurerwa neza.

Soma hano Yoga n’akamaro kayo ku buzima

Ongera usome hano Meditation: akamaro kayo n’uko ikorwa

Guhorana itoto mu buzima
Kugira ngo uhorane itoto mu buzima bisaba kwita ku bintu byinshi bitandukanye

Soma hano Ibyo ukwiye kurya nyuma yo gukora siporo

  1. Ibyo urya n’uburyo ubiryamo

Kugira ngo ubashe kuramba no kubaho umerewe neza, ibyo urya ndetse n’uburyo ubiryamo bigira uruhare runini. Niba wifuza guhorana itoto no gukomeza kugaragara neza ibyo urya byabigufashamo cyane. Uturemangingo tugize umubiri tubaho neza ari uko turya indyo yuzuye; itarangwamo uburozi, imyanda yangiza umubiri n’ibiryo bibi muri rusange, bishobora kudindiza ukwiyuburura kwatwo no gukomeza gukura no gukora neza

ibiryo byongerera umubiri itoto
Ibyo urya bigira uruhare runini mu kongera itoto ku mubiri
  1. Imyitozo ngorora mubiri

Ubuzima bwo kwicara no kudakoresha ingingo zawe, biri mu bisazisha umubiri. Niba wifuza guhorana itoto no kurushaho kugaragara neza, sport yagakwiye kuba ingenzi mu buzima bwawe. Ni ingenzi cyane ku buzima kuko ifasha gukomeza kugira itoto, no kurwanya indwara nyinshi ziterwa n’imikorere mibi y’umubiri. Sport zikomeza imikaya zikarinda uturemangingo kwangirika. Ku bashakanye, gukora imibonano mpuzabitsina na byo biri mu bigufasha guhorana itoto ndetse ubushakashatsi bwerekana ko uyikora kenshi bituma uko aboneka bimugabanyirizaho imyaka 10, ni ukuvuga yaba afite nka 40 ukamucyekera 30

Soma hano Byagenda bite umaze igihe udakora imibonano

imyitozo ifasha kurinda gusaza
Imyitozo ngorora mubiri ifasha umubiri guhorana itoto no kurushaho kurinda gusaza
  1. Gutekereza neza no kugira imyumvire iboneye

Uko ugenda ukura mu myaka, nibyo ko umubiri ugenda utakaza ubushobozi bwo gukora, ariko imyumvire yawe nuko witwara bigira uruhare runini mu kongera uburyo ugaragara. Bajya bavuga ko umuntu agaragara uko yiyumva. Gukoresha ubwonko n’ibitekerezo byawe mu buryo bunogeye kandi bwubaka bizagufasha kubaho igihe kirekire no guhorana itoto.

Uko wibona n’uko ubona ubuzima muri rusange bizongera cg bigabanye kwigunga, stress, intonganya kimwe no kugira umujinya muri rusange byica abantu benshi kurusha imyaka cg indi ndwara, ushoboye kubyirinda, byagufasha kubaho ubuzima buzira umuze.

Gusabana no kubanira abandi neza birinda gusaza
Ubusabane n’imibanire myiza biri mu birinda ubusaza, bikongera guhorana itoto
  1. Gukoresha ibirinda gusaza n’ibisohora uburozi mu mubiri

Aha mbere, haboneka ibi byose ni mu ifunguro rikize kuri vitamin Evitamin C na beta carotene. Vitamin E igabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima, ikongerera umubiri ubudahangarwa kimwe na vitamin C na beta carotene. Ibi byose bigomba kuba mubyo ufata umunsi ku munsi kugira ngo urusheho guhorana itoto no kwirinda indwara. Ibiryo bikungahaye ku birinda gusaza harimo epinari, amacunga, indimu, karoti, broccoli, ibirayi, imineke, almonds kimwe n’ubunyobwa

ibyo-urya-biri-mu-bigena-itoto-ryawe
Ibyo urya bigira uruhare runini mu kugena itoto ry’uruhu rwawe no kurinda umubiri muri rusange

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s