Imibanire Imyororokere Ubuzima

Zimwe mu ngaruka zo gukoresha intoki mu gitsina (finger)

Ushobora guhita usubiza ngo nta ngaruka, ariko tuvuze ko waba ushubije uhubutse cyangwa se wibeshye, ntabwo twaba dukabije.

 

Nubwo benshi bakoresha intoki mu gitsina bari gutegura imibonano, hari n’ababikora kuko ari bwo buryo bafite bwo gushimishanya, nko mu mashuri, mu tubari, mu tubyiniro n’ikindi gihe cyose gukora imibonano bidashoboka cyangwa umwe mu bari kumwe atabishaka.

 

Nyamara kandi ni uburyo bushobora gutera ingaruka, igihe bwaba budakoreshejwe neza nkuko iyi nkuru igiye kubivuga

 

  1. Turabizi ko intoki zacu ari ahantu hamwe mu hantu hagira mikorobi nyinshi zitera indwara. Igihe cyose ukoze mu gitsina cy’umugore/umukobwa utabanje gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune uba uri kumwongerera ibyago byo kurwara infections zinyuranye mu gitsina cye. Gusa wabanje gukaraba ntacyo bitwara
  2. Intoki si igitsina. Zigira inzara, zinagira amagufa. Ushobora gukomeretsa uwo ukora mu gitsina cyangwa se ukaba watuma rugongo n’ahayikikije habyimbagana kubera kuhakuba umwanya munini, ibi bikaba byabangamira imibonano nyuma kuko wayikora ababara. Mu gihe uhisemo gutera finger ni byiza kubikora buhoro buhoro udashyiramo ingufu nyinshi kugirango utagira ibyo wangiza
  3. Hari igihe ushobora kuba ufite agasebe cyangwa se urwaye ishambabakecuru ku mpande z’urwara. Uramutse uri gutera finger umuntu ufite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ushobora kuhandurira niyo mu gukora imibonano wakoresha agakingirizo, kuko yaba yinjiriye muri rwa rutoki
  4. Kuri bamwe uko agenda amenyera intoki bishobora kumukururira ku kujya yikinisha ndetse niyo mwakoze imibonano akaba atarangiza udakoresheje intoki. Kuri uyu, iyo ahuye kenshi n’abakobwa b’abatinganyi, na we aba afite ibyago byinshi byo kuba umutinganyi kuko intoki zose ni zimwe. Niyo wakoresha intoki mu gutegurana ni byiza kubikoresha igihe gito, igitsina kikaba ari cyo gihabwa umwanya munini.

 

Ibyo ni bimwe mu bishobora kuba ku bantu bakoresha intoki mu gitsina, gusa byabaho mu gihe cyose wakoresha intoki zidasukuye, igihe kinini cyangwa se n’ingufu nyinshi.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s