Ubuzima

Ngibi ibintu 5 bishobora kukubuza gutera imbere

Mu buzima buri wese aba yifuza gutera imbere, akava mu cyiciro kimwe ajya mu kindi. No mu byiciro by’ubudehe usanga buri wese aba atifuza guhera mu cyiciro kimwe ahubwo mu mihigo turahiga tuti umwaka utaha ngomba kuzaba nageze kuri iki n’iki.

Nyamara nanone usanga hari igihe uhiga kuzagera kuri iki n’iki, ugasanga umwaka urashize undi uratashye ukiri hahandi.

Ibi nubwo ushobora kuvuga ko nta ruhare ubigiramo cyangwa se ukavuga uti ni inyatsi, ushobora gusanga nawe ubigiramo uruhare mu buryo ushobora kuba utazi.

 

Reka hano turebere hamwe ibishobora kukubuza gutera imbere, na we ubigizemo uruhare.

 

  1. Kutagira intego ihamye

 

Ubundi kuki ngomba gukora iki n’iki? Ese iki kibazo ujya ucyibaza mbere yo kugira icyo ukora? Nusanga utajya ubanza kucyibaza, umenye ko ubuzima bwawe nta cyerekezo bwaba bufite. Igihe cyose udafite impamvu igutera gukora ikintu, cyakunda cyakanga, ntacyo biba bikubwiye. Ariko iyo ufite intego, uharanira ko icyo ugiye gukora gikunda neza. Aha ni ho no gutera imbere bikorohera

 

  1. Kubura icyerekezo gisobanutse

 

Usanga ibigo binini bigira ibintu bibiri, mu cyongereza ni vision na mission. Mu gihe mission iba ari imbumbe y’icyerekezo, vision ni imirongo migari ya cya cyerekezo. No mu buzima bwite ni ngombwa. Niba wifuje kubaka inzu, iyo ni mission. Ariko se ushaka kubaka inzu bwoko ki, kuki ushaka kuyubaka, uzayikoresha iki, …? Ibyo byose bigize vision. Ushobora kugira intego ariko udafite icyerekezo gisobanutse na bwo iterambere rikanga. Byombi birafatanya

 

  1. Kutitangira ibyo ukora

 

Kugirango ugire aho ugera, usabwa kubishyiramo imbaraga, uzarara amajoro, uzabwirirwa cyangwa uburare, ariko icyo wiyemeje ushyirwe ukigezeho. Ntabwo watera imbere utiyushye akuya burya, keretse uvutse ugasanga inzira yaraharuwe, kandi na bwo bizagusaba ubwenge bukora neza kugirango inzira waharuriwe uyigendemo neza kuko ucunze nabi yasibama. Rero ibyo ukora, bikore ubishyizeho umutima, ubikorane umwete, ni bwo uzabona icyo ushaka kuko ahakomeye niho hava amakoma

 

  1. Kubura icyizere

 

Niba wiyemeje gukora ikintu runaka, gukora umushinga runaka se, ukaba kandi wizeye ko bizakunda, uzakora nta bwoba ufite. Ariko nutangira gushidikanya ukibaza uti ese ubu bihombye, uti ese ubu byanze, uzaba watangiye gutsindwa kuko ntabwo bizatera imbere. Igihe cyose wiyemeje, gira kwizera ko bizacamo, ubundi utangire ukore, nibyanga wongere ugerageze nibiba ngombwa uhindure umuvuno ariko uzabigereho

 

  1. Gutinya

 

Ushobora kutagira icyizere ariko ugatangira gukora. Ubwoba bwo akenshi butuma utanatangira. Niba wakoreraga umushahara ukaba ushaka kwikorera, ubwoba bugatuma udasezera akazi, uti nshobora gusezera na biriya ntibicemo ngaseba, cyangwa se ugatinya guhatana n’abandi muhuje gahunda wumva ko utabajya imbere ngo bagukurikire. Ubu bwoba bukomeje kugufata nta kintu wazageraho mu buzima bwawe.

 

 

Rero niba ushaka gutera imbere mu byo ukora byose ni cyo gihe ngo ibi bintu 5 tuvuze ugendere kure yabyo, ubundi urebe ngo uratera imbere. Zirikana ko urugendo rwa za kilometero nyinshi rubanzirizwa n’intambwe ya mbere, wowe tangira, ukore, wizere, witange, uhatane, wikuremo ubwoba kandi ugire intego n’icyerekezo kizima, bizacamo.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s