Imirire Ubuzima

Ibyiza byo kurya imboga n’imbuto bisa orange

Ipapayi, amacunga, mandarine, ibijumba bimwe na bimwe, karoti, ibihaza bimwe na bimwe, byose urebye bifite ibara riri hagati y’umuhondo n’umutuku, ari ryo rya orange.

 

Kuba bihuriye kuri iri bara si ibintu byikora gusa ahubwo bivuze ko hari ibyiza bihuriyeho muri rusange.

Kuba bisa kuriya ni ukubera ubwiganze bwa carotene muri byo kandi iyi izwiho kugirira umumaro munini umubiri wacu.

 

Reka muri rusange turebere hamwe akamaro ko gufata ibi  byokurya bisa na orange.

 

  1. Kongerera ingufu ubudahangarwa

 

Izi mboga n’imbuto zisa na orange ziba zikungahaye kuri vitamini C. iyi ikaba izwiho kuza ku isonga mu kongerera umubiri wacu ubudahangarwa ku ndwara zinyuranye. Uretse ibyo hanabonekamo carotene, iyi iyo igeze mu mubiri ihindukamo vitamini A na yo ifasha cyane

 

  1. Kugabanya ibyago byo kurwara kanseri

Ya carotene ibonekamo kandi izwiho gufasha umubiri mu gusohora imyanda n’uburozi binyuranye. Ibi bikaba byiza mu kurinda umubiri kanseri zinyuranye ziwufata

 

  1. Kurwanya kubyimbirwa no kuribwa mu ngingo

Imitsi, rubagimpande, byombi ni indwara usanga zikunze kwibasira abkuze ariko n’abakiri bato ntizibarebera izuba. Kurya imbuto n’imboga bisa na orange, kubera carotene irimo ni igisubizo cyiza ku bafite ubu burwayi

  1. Ni byiza mu kugabanya ibiro

Niba wifuza kugabanya ibiro, amwe mu mafunguro ukwiye kwibandaho ni akungahaye kuri beta-carotene kuko ubushakashatsi bugaragaza ko izwiho gufasha mu gutwika ibinure cyane cyane ibyo ku nda

 

  1. Gufasha amaso kureba neza

Carotene twabibonye iyo igeze mu mubri ihindukamo vitamini A iyi ikaza ku isonga mu gutuma amaso abasha kureba neza ndetse bikanarinda ubuhumyi bukunze kuza bwije cyangwa umuntu ageze mu zabukuru.

None kuki kuri buri funguro ryawe utashyiraho urubuto cyangwa uruboga rwa orange?

2 comments

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s