Imirire Ubuzima

Akamaro k’amashereka ku mwana

Nkuko ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) ribikangurira ababyeyi ndetse na minisiteri y’ubuzima ikabishimangira, ni byiza ni na ngombwa konsa umwana akivuka kuko uwo muhondo wuzuye intungamubiri, vitamini na za poroteyine. Si ibi gusa kuko amashereka abamo ibyo umubiri w’umwana ukeneye byose kuva avutse kugeza yujuje amezi 6 aho atangira guhabwa ifashabere.

Amashereka kandi burya afasha umwana mu guhumurirwa no kumva icyanga kuko burya ibyo wariye bigira uruhare runini mu cyanga cyayo n’uko ahumurira umwana. Uretse ibyo kandi konsa binongera ubusabane hagati y’umubyeyi n’umwana kandi bigafasha umwana gukurira mu rukundo.

Hano twagukoreye urutonde rw’ibyo umwana wonka abasha kungukira mu mashereka:

    1. Ntarwaragurika kandi ntapfa kugira ubwivumbure ku bintu runaka
    2. Aba afite ibyago bike byo kurwara diyabete n’umubyibuho ukabije akiri umwana
    3. Ibyago by’urupfu rutunguranye rukunze kuza ku bana bato ahanini kubera impiswi, umusonga kuri we biragabanyuka
    4. Ntabwo apfa kurwara umuhaha
    5. Ubwonko bwe bukura neza
    6. Ubudahangarwa bwe bugenda burushaho gukomera, ibi nta yandi mata ashobora kubikora, bikamurinda indwara nyinshi
    7. Umwana wonka umubiri we wakira inkingo vuba kandi neza, cyane cyane urw’imbasa, tetanosi, igituntu n’iseru
    8. Agira mu kanwa hazima kuko uko azunguza inzasaya yonka n’intungamubiri ziri mu mashereka bimurinda kuzangirika amenyo
    9. Bimurinda indwara zinyuranye z’ubuhumekero n’impiswi kandi iyo arwaye konka bimufasha gukira vuba
    10. Kurwara umusonga kuri we biragabanyuka ndetse bimurinda izindi ndwara nka asima, ibicurane, bronchite n’iyo abirwaye ntazahara nk’utonka
    11. Ubwenge bwabo bwibuka buba buri ku gipimo cyo hejuru cyane ugereranyije n’abataronse neza.

 

Nubwo hari abatonsa abana babo kubera ko bagize ikibazo cyo kubura amashereka cyangwa ubundi burwayi butabemerera konsa, ariko ubundi nta cyagasimbuye amashereka yawe ku mwana ndetse n’iyo waba ufite akazi katakwemerera guhorana n’umwana hari uburyo wamusigira amashereka akaza kuyahabwa aho guhabwa andi mata

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s