Inkuru ndende Ubuzima

Ibitangaje utari uzi ku gitsina cy’umugore

Ni kimwe mu bice by’umubiri bigirirwa ibanga, ubwiru, ndetse binahabwa amazina anyuranye mu rwego rwo kuzimiza ngo abakiri bato batamenya ikivuzwe cyangwa se ubivuga yumve nta soni agize zo kubivuga mu izina dore ko kuvuga igituba benshi bitugora ariko kuvuga agapipi, ikidudu, ibintu, n’andi mazina anyuranye byo byoroshye.

Igitsina cy’umugore gifite byinshi ushobora kuba rero utari uzi, reka tukunyuriremo bimwe bitangaje ushobora kuba utari uzi bicyerekeye.

Ibintu 14 bitangaje utari uzi ku gitsina cy’umugore

 

  1. Buri gitsina burya kigira impumuro cyihariye, ntabwo icy’umwe gihumura nk’icy’undi. Impumuro kigira akenshi ituruka ku byo urya, ibyo wambara, isuku ugira, uburyo ubiramo imyuya ndetse n’ububobere bwawe
  2. Kuva mu mwinjiro wacyo kugera muri santimetero zitarenga enye, burya ni ho haba uburyohe bwinshi, ni na yo mpamvu abagore benshi baryoherwa cyane bakanabasha kurangiza iyo bari kunyazwa kurenza iyo igitsina kirimo imbere
  3. Burya igitsina kigira acide ingana na’iboneka muri divayi, byeri cyangwa inyanya zidatetse. Kigira pH ya 4. gusa ishobora guhinduka bitewe n’amasohoro, kogeshamo amasabune cyangwa kuba urwayemo
  4. Mu mateka igitsina kinini cyabayeho cyari gifitwe na Anna Swann (1846-1888). bivugwa ko yapimaga 2.2m akagira ibiro hafi 160. Akaba yarabyaye atabazwe, umwana ufite 10kg, akagira umutwe ungana na 40cm mu muzenguruko. Gusa uyu mwana yapfuye nyuma y’amasaha 11.
  5. Umwana w’umukobwa umwe mu bana 7000 avuka nta gitsina afite kigaragara inyuma, gusa hari imiti ahabwa hakagenda hirema, iyo imbere ho ibice byose bihari
  6. No ku muntu umwe igitsina kigira impumuro yihariye uko umunsi uhita cyangwa uko ubuzima buhinduka. Akiva koga nta mpumuro kiba gifite, nyuma ya siporo kubera ibyuya kiba gifite indi mpumuro. Iyo ari mu mihango gihindura impumuro, iyo amaze gukora imibonano na ho gihindura impumuro. Ni na ko bimera iyo arwaye indwara zifata mu gitsina
  7. Umwana umwe mu bana 2000 bavuka avukana akugara ndangabusugi gafunze neza ku buryo no mu gihe cy’imihango ibura aho isohokera. Aha bisaba kubagwa ngo bayishakire inzira.
  8. Mu gihe cy’imibonano no mu gihe cyo kubyara, igitsina kiriyongera ku buryo umuzenguruko wacyo imbere ugera kuri 200%, ni ukuvuga wikuba kabiri ugereranyije no mu bihe bisanzwe
  9. Igitsina ubwacyo imbere kirisukura niyo mpamvu kozamo imbere ushoramo intoki cyangwa imiti atari byiza. Icyakora mu mwinjiro ho nko mu gihe urangije imibonano, igihe se uvuye ku bwiherero, wahoza n’amazi meza gusa birahagije
  10. Nubwo bidakunze kubaho ariko hari abagore bagira ubwivumbure ku masohoro. Birangwa no kuribwa, kubyimba, kwishimagura nyuma y’imibonano, gusa igitangaje ni uko usanga abafite iki kibazo bitaba ku bagabo bose
  11. Ububobere umugore asanzwe agira mu bihe bisanzwe aho buturuka si ho buva mu gihe cy’imibonano. Ubwo mu gihe cy’imibonano buturuka mu mvubura za Bartholin, izi iyo zarwaye ni ho umugore yitwa mukagatare.
  12. Nk’uko ubona iminkanyari ku mavi, amabere agwa, ni na ko igitsina burya kigira igihe cy’iminkanyari kandi wenda nyira cyo atanashaje cyane. Kubyara, imisemburo, akoko, ibyo wisiga, biri mu byatuma igitsina kigaragaza gusaza kikazana iminkanyari. Gusa siporo ya Kegel ni ingenzi mu kurinda ibi bibazo
  13. Ururenda rwo mu gitsina nta mwanda n’umwe ruba rufite. Ahubwo ruba rugizwe n’amatembabuzi aba yavuye ahazengurutse igitsina mu mvubura zinyuranye, amavuta n’ibimeze nk’ibyuya bituma ururenda rugira icyanga kimeze nk’urwunyunyu.
  14. Ururenda rukorwa ku munsi mu bihe bisanzwe rwakuzura akayiko gato ariko mu gihe cy’uburumbuke ruriyongera rukaba rwangana n’akayiko n’igice

 

Ni byinshi tuvuze iby’ingenzi.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s