Inkuru ndende Ubuzima

Ibitangaje utari uzi ku gitsina cy’umugabo

Abasomye inkuru twavuze ku bintu bitangaje byerekeye igitsina cy’umugore bifuje ko twanagaruka ku gitsina cy’umugabo. Ni byo na cyo nticyabura byinshi gifite bitangaje cyangwa se twakita amayobera, kuko nubwo cyo ahari kukivuga bidatera isoni nk’icy’umugore dore ko ari ko twabisanze, ariko na bwo usanga benshi aho kuvuga imboro bivugira akanyoni, yakobo, kuri ubu ho hazamo uruzungu bati zizi, diki (dick), banana, libuyu, n’andi mazina atangaje anashekeje rimwe na rimwe.

 

Ese ni ibihe ushobora kuba utari uzi ariko bitangaje?

 

 

  1. Icyegeranyo cyerekana ko muri rusange igitsina kitafashe umurego kiba gifite uburebure bwa 9cm naho icyafashe umurego bikaba 13cm. Aha ni impuzandengo hari abajya munsi n’abajya hejuru
  2. Igihugu cya DRC (Congo-Kinshasa) ni cyo kibonekamo abagabo bagira ibitsina birebire kurenza abandi ku isi
  3. Umuntu wagize igitsina kirekire kugeza ubu yagize igifite uburebure bwa 34cm. Ni Jonah Falcon, wo muri USA
  4. Umugabo utazaba ikiremba biboneka akivuka kuko umwana w’umuhungu avuka yashyutswe. Ni na ko bigenda mbere yo gupfa, umugabo arongera agashyukwa bwa nyuma.
  5. Burya kunywa itabi bigabanya uburebure bw’uko igitsina kingana, bukagabanyukaho hafi 3cm
  6. Niyo wakora imibonano ukamara isaha ariko burya kurangiza bimara amasogonda 6 gusa
  7. Impuzandengo yerekana ko umugabo muri rusange asohora inshuro 7200 mu buzima bwe bwose. Hari abazirenza ariko hakaba n’abajya munsi
  8. Kurya inyama zitukura no kunywa amata kenshi bituma amasohoro agira icyanga kirimo ubusharire. Ubusanzwe agira icyanga kirimo urwunyunyu
  9. Koreya zombi ni zo zibonekamo abagabo bagira ibitsina bigufi ku isi yose
  10. Burya iyo usohoye amasohoro asohokana umuvuduko wa 45km mu isaha.
  11. Burya mu nda za ba mama twese tuba tumeze kimwe abagabo n’abagore, iyo bikiri insoro. Nyuma rero nibwo haza itandukaniro nuko ikiba rugongo ku bagore kikaba imboro ku bagabo
  12. Nubwo nta gufa igira ariko imboro ishobora kuvunika. Iyo igize ikiyikomana ingufu yafashe umurego.
  13. Umugabo iyo asinziriye ashyukwa inshuro hagati ya 3 na 5, iya nyuma akenshi ni iya mu gitondo
  14. Gukora imibonano byibuze rimwe mu cyumweru bigabanya ibyago byo kurwara umutima ku gipimo cya 30%, stroke ku gipimo cya 50% naho diyabete ku gipimo cya 40%, gusa wibuke ko hari ibindi byongera ibyago, gukora imibonano gusa ntibyakurinda
  15. Uwabonetseho igitsina kigufi cyapimaga 7cm, gifashe umurego
  16. Burya gusohora ntabwo bikoreshwa n’ubwonko ahubwo bisaba urutirigongo. Niyo mpamvua amasohoro yaje utabasha kuyatangira, icyo wakora ni ukuyabuza gutangira kuza, ariko iyo yaje biba byarangiye.
  17. Burya uburebure bw’igitsina burekera kwiyongera iyo umugabo agize imyaka 20. nyuma yaho hashobora kwiyongera umubyimba gusa
  18. Gusa abadage baza ku isonga mu bagabo bongeresha uburebure bw’igitsina, hakoreshejwe kubagwa cyangwa ubundi buryo
  19. Niba utari ubizi ariko ubushakashatsi bwerekana ko ku isi muri rusanga abagabo 30% ari bo gusa basiramuye.

 

Ni byinshi reka tuvuge ibyo.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s