Imirire Ubuzima

Ibi ni byo biba mu mubiri wawe iyo unywa soda buri munsi

Benshi tuyita fanta ariko buriya Fanta ni kimwe mu binyobwa bya soda, birimo na Coca Cola, Sprite, Pepsi n’andi moko anyuranye. Ibi binyobwa biba bidasembuye ariko wabipfundura ukumvamo ka gaz, ndetse unacugushije icupa ubona utubumbe twerekana ko harimo gaz.

Bamwe bakunda kubinywa ku buryo ku munsi akanywa, cyane cyane wenda nyuma yo kurya, cyangwa se akakanywa byo kwica inyota nko muri iyi minsi y’izuba n’inyota.

 

Ariko se ku muntu unywa soda buri munsi, bigendekera bite umubiri we?

 

Nibyo iyi nkuru igiye kuvugaho.

 

 

  1. Ibiro biriyongera

 

Agacupa kamwe (30mL) iyo upimye usangamo 140calories na 39g z’isukari. Uramutse ubaze ko akayiko gato kaba ari 5g, wasanga haba harimo nk’utuyiko hafi 8 tw’isukari. Kuba utayumvamo nk’igisoryo bituruka ku buryo zikozemo. Iyi sukari rero ikaba iba nyinshi mu mubiri nuko umubiri ukayibika nk’ibinure, bigatera umubyibuho ukabije, bihereye ku nda.

Ibi rero si  byiza ku buzima kuko bigendana n’izindi ngaruka zinyuranye.

 

 

  1. Bitera gusonza

 

Nibyo koko kunywa izi soda, kubera ya gaz ibamo ndetse n’ibindi binyabutabire biri mu bituma wumva ushonje maze ukaba waryagagura kandi ntiwumve ko wahaze. Ibi rero bigatuma kwa kwiyongera ibiro birushaho kubona ikibitiza umurindi.

 

  1. Wongera ibyago byo kurwara diyabete

 

Muri rusange tuvuga ko diyabete iterwa n’isukari nyinshi. Noneho hakubitiraho na wa mubyibuho ukabije, hazaho kuryagagura, byose bikarushaho kukongerera ibyago byo kuba warwara iyi ndwara, kuri ubu idakira ahubwo bisaba guhora ku miti igufasha kutarembywa na yo.

 

  1. Ubwonko bwibutsa bugabanya ingufu

 

Kunywa ibyo kunywa bya soda kenshi biri mu bintu byongera ibyago byo kurwara indwara ya Alzheimer, ikaba indwara ifata ubwonko maze tubashe kwibuka aho iyo yakomeye ushobora no kwibagirwa iwawe, amazina y’abantu, ndetse ushobora no kwibagirwa iryawe.

 

  1. Gusaza imburagihe

Ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru American Journal of Public Health bwerekanye ko kunywa soda imwe buri munsi, bizana gusaza ho imyaka 5 imbere. Aha si ugupfa ahubwo ni uburyo ugaragaza gusaza mu bantu.

 

  1. Byongera ibyago byo kuribwa mu ngingo

 

Indwara zifata mu ngingo harimo goute, rubagimpande n’izindi zinyuranye zituma uribwa mu ngingo ahanini biturutse ku kubyimbirwa, zongererwa ibyago byo kuzirwara no kuba unywa soda kenshi, aho byongera ibyago ku gipimo cya 63%.

 

 

  1. Byongera ibyago byo kurwara no kwicwa n’indwara zifata umutima

 

Ubushakashatsi bwakozwe kandi bwerekana yuko kunywa soda hagati y’ebyiri na eshatu ku munsi bibongerera ibyago byikubye gatatu byo kurwara indwara z’umutima no guhitanwa na zo.

 

  1. Impumuro mbi mu kanwa

 

Soda ziba zirimo amasukari, akaba atuma bagiteri zo mu kanwa zororoka cyane bityo bikongera ibyago byo kunuka mu kanwa kuko uko ziba nyinshi ni ko zihapfira bityo hakaza impumuro mbi

 

  1. Byongera ibyago byo kurwara indwara z’imitekerereze

 

Depression, stress, agahinda gasaze biri mu ndwara zifata imitekerereze, izi zikaba indwara zitizwa umurindi no kwinjiza isukari nyinshi mu mubiri kandi ibi binyibwa biri mu bibonekamo isukari nyinshi nkuko twabibonye.

 

 

None? Umwanzuro ni uwawe ku giti cyawe ariko inama twaguha ni ukugabanya inshuro wafatagamo ibi binyobwa.

 

 

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s